logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Luwero arimo akora teste maze akanakorera Briana.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Uko abandi barimo gukora teste, Briana we ari mu kababaro kabamwangirije unform bagatuma atabasha kujya gukora teste  nk’abandi.
 Ubwo afata  izo unform ze  afata n’ibindi byose abijyane hanze ajya gufura.
.
Hashize umwanya arimo afura  ka gatelephone karasona aragafata aritaba. Jamali niwe uhamagaye.
Jamali ati”   nkuhamagagaye n’ikinira ntabwo  natekerezaga ko aya masaha wamfata.
Briana ati” Ahubwo urakoze cyane umpamagaye mu gihe cyiza.
Jamali ati” Mugihe cyiza gute?
Briana ati” Njye ntabwo ndi muri Class.
Jamali ati” warwaye se??
Briana ati” Oya ndimuzima. Ahubwo hari abantu baje bangiza unform zanjye.
.
Jamali ati”  ese naho mu bigo by’abakobwa haba urugomo nkurwo?
Briana ati” Hari abakobwa baba barigize amabandi.
Jamali ati” Pole basi. Byibura nubwo ari bibi ariko biduhaye amahirwe yo  kuba twakwivuganira.
Briana ati” Ariko buriya uzi ko abandi barimo gukora teste.;
.
Kurundi ruhande Luwero asoje gukora atanga impapuro maze arasohoka. Asohoka  yumva ashaka kumenya impamvu Briana atize aza  muri Class.
Ubwo aba atangiye  kuzenguruka amushaka.
.
Uko yakazengurutse amugeraho aho arimo gufurira, abona ari kuri telephone   yarakivugana na  Jamali.
Luwero aramwegera agera neza ahantu ari.
Briana ati” Aka kanya se wowe urasoje gukora?/
Luwero ati” Yego.
.
Jamali ati”Uwo ninde uvugishije??
Briana ati” Yitwa Leya n’Umunyeshuri mushya.
Jamali ati”Oooh.
Luwero arabyumva ko ari Jamali barimo kuvugana. Bimuryamo ariko arihangana kubera ko ntacyo  yabihinduraho.
.
Jamali ati” Ariko ndagukumbuye. Sinzi niba  igihembwe kizarangira.
Briana araseka ati” Uzaza kuri visite.
.
Luwero aba agiye mu byo Briana arimi gufura  aba amufurira. Briana arabibona.
Briana ati”Leya have byihorere.
Luwero ati”Ntakibazo rerka mbe nkufasha.
.
Kurundi ruhande Dorene na Pelly barimo kubyina insinzi zibyo bakoreye Briana bikaba byagezweho.
Pelly ati:  iri n’itangiriro ryiza tugiye kuzatuma ata ikuzo.
Dorene ati” Cyane..
Dorene aba afashe ya Telephone  batse Luwero.
Pelly ati” Ubu noneho ufite amahirwe yo kujya uvugana na Jamali.
Dorene ati”Ikibazo number ye ndayibona gute??
Pelly ati” Leya 
Dorene araseka ati”uziko aribyo ubundi narinibagiwe Leya gute??
.
Tugaruke kuri Briana na Luwero. Briana asoje kuvugana na Jamali maze yitegereza uburyo Luwero arimo kumufurira.
Briana ati”Leya kumfasha ntabwo byari ngombwa.
Luwero ati” Kuba njye mbikoze ndumva ntakibazo kirimo.
Briana ati” Ese kuki uba unyitayeho cyane.
Luwero ati”  Nuko mbivuga wenda  mukabyumva ukundi. Ariko  ndagukunda.  
Briana aramureba cyane.
Luwero ati” Nabu nabwo wasanga  ubyumvise ukundi, ariko nawe urabizi neza ko ari ibintu bibaho kuba umuntu yakunda undi ntabirenze bavugana cyangwa bapanga.
Briana ati”Yego ndabizi. Ariko kuri wowe mba mbona bitangaje cyane.
Luwero ati” Basi byakire  gutyo.
Briana ati” Ariko ntukabikabya cyane. Kuko njyewe sinkunda ko    haba abantu bambona ukundi.
.
Luwero ati”Ntugire ikibazo.
Briana ati” Test yarimaze gute??
Luwero ati” Ntabwo yarikomeye cyane.
.
Bakomeza gufura baganira.
Luwero ati” Uwo mu cher wawe banza umukunda cyane.
Briana  ati”Birenze kuba cyane.
Luwero ati” Nonese utekereza iki kuwundi muntu waba ugukunda??
Briana araseka ati” Sha naba mutekerezaho iki se kandi mfite umukunzi??
Luwero ati” Nonese  uwo  mukunzi wawe nawe aragukunda cyane byukuri??
Briana aramureba ati” Ahubwo se ko numva utangiye kunyinjirira no kumbaza ibibazo byinshi bitanakureba?? Njyewe simbikunda rwose.
Luwero ati”Mu mbabarire sukukwinjirira naringamije. Kandi sorry ntabwo bizongera.
Briana ati” Sawa.
.
Luwero aramwitegerezaaaaa.
Luwero ati” Wantiza kurin  telephone yawe gato nanjye nkahamagara??
.
Briana aramutiza., Luwero  ahita akanda imibare areba  imwereka nimero ya smcard iri muri iyo telephone.
Nimero ahita ayifata mu mutwe. Arangije arihamagarishwa kugira ngo Briana atabona ko hari ikindi  yrashaka muri telephone ye.
Luwero arayimusubiza ati:”   ibaye compose.
Briana ati: Wihangane.  Gusa utazanteza abantu ko mfite telephone.
Luwero ati” Rwose ibyo sinjye wabikora. Ahubwo reka mbe nkuretse.
Briana ati”Leya urakoze kumfasha.
.
Luwero yumva ashimishijwe no kuba Briana amushimiye maze nawe aramushimira. Maze arikomereza.
.
Aza  mu gikoni. Abona ukuriye igikoni yitwa Maritha. Luwero amusaba ko yamuha akanya bakavugana.
Maritha arabyemera ako kanya arakamuha.
Luwero ati”Narinje kugusaba ubufasha kandi nkwinginze.
Maritha ati”Urashaka iki??
Luwero ati”Ndi umunyeshuri mushya hano ntagihe ndamara.ariko mfite ikibazo gikomeye. Doro ndaramo harimo abakobwa bajya bankorera urugomo. Ntanshuti ndabasha no kuboa hano mu kigo. None nagusabaga nk’umubyeyi wanjye niba byashoboka mukaba muntije aho nzajya ndara muri iriya nzu yanyu basi  igihe gito.
Maritha ati” Nonese ikibazo cyawe wajya kukibwira  ubuyobozi bw’ikigo??
Luwero ati” Narakibabwiye. Ariko kubera ko abo bakobwa bazi gutegura   bagaragaje  ko mbababeshyera  Umuyobozi w’Ikigo yanga kwizera ibyo ndimo  kuvuga. 
.
Maritha abitekerezaho.
Luwero ati”Basi mfashe igihe gito ndakwinginze.
Maritha ati”Nonese ntibizaba ikibazi Ubuyobozi niburamuka bumenye ko  urara mu bakozi??
Luwero ati” ndagusezeranya ko ntabyo bazigera bamenya.
.
Maritha abitekerezaho cyaneeee. Maze aba arabimwemereye. Luwero aramushimira cyane, maze aho ava aho ajya gufata ibye arimuka.
Yarabangamiwe cyane no kuba   muri doro z’abakobwa akajya ahora abona ubwambure bwabo kandi atabishaka.  Yaranafite ubwoba ko  yazisanga bavumbuye ko ari umuhungu.
Nuko arimuka aza  aho Maritha  yamwemereye azajya arara.
.
Udacikwa na Episode  17

Comments