Loading verse...
Episode 09 yarangiye Robert arimo kwiganira Jordan uburyo Umugore we Isabella nawe yagize uruhara mukugambanirwa kwe. Ese koko barakoranye cyangwa ? Dukomeze…
.
.
.
Robert akomeza amubwira ati “nkimara kumenya ko ariwe mukobwa ukunda nahise mwigaho neza nza gusanga ari umuntu ukunda akazi ke kurusha ibindi. Ibi byatumye nkoresha ukwo gukunda akazi kwe mumaze kubana ndagenda mvugana na boss we aramuzamura maze ahita amutamika uburozi bwuko nakomeza gukora cyane yitanga azakomeza akazamurwa . Ibyo byatumye atangira kujya akuburira umwanya bimfasha kuguha stress . Natumye wamukozi wo mukabari mwegerana nkaho mwari mugiye gusomana( mwibuke wamusi bajanye kunywa) maze foto barazeditinga neza ndagije ndazohereza bituma akwanga! Ibyo nabyo nabonye bidahagije ngutumaho na Francine waje gutera inda nawe amafoto agaragaza uri kumuha lift nyoherereza umugore wawe bituma agufata nkaho uri umuhehesi arakwiruka yanga kuryamana nawe . Nakoresheje kwagukunda akazi kwe mwongerera kenshi kuburyo atazanakunomera umwanya wo kukwumviriza. Umukozi Angel ukora iwawe nawe burya yarimo mumupangu wanjye kuko mwiyo misi yose mutahuza n umugore wawe yakomezaga kukwongerera umuti mubyo ufata ukabura ubushake bwo guhuza igitsina mugihe Francine we yakomezaga guterwa inshinge zimwongerera amahirwe yo kuba yatwita. Nibwo kubera izo stress warimo guterwa na Isabella wisanze mukabari wasinze birangira uryamanye nawe uhita umutera inda mugihe umugore wawe we nari namaze kumugeza kure aho utamubona byoroshye !!” Jordan kumva uko byose byagenze yarumiwe gusa yumva umugabo kweri yari yaramupangiye neza !!
.
.
.
Avocat akimara kumva byose yifashe kumunwa ati “abantu koko ni abagome , ntakuntu inshuti yawe magara yakwangiza igeze hano. Ariko dushobora kubivuga murukiko bakamenya ko nawe watezwe” Jordan ati “nabitekerejeho nabyo ariko nibuka ko murukiko igikora ari ibimenyetso apana amagambo. Nahisemo kwemera byose ntazuyaje umugabo atsinde” Avocat ati “none ugiye kumuhebera agutware buri kimwe cose wavunikiye ?” Jordan ati “ntabwo ngiye kumuhebera ahubwo byose yarangije kubintwara !” Ako kanya umwanya babahaye wo kuganira kari gashize polisi ahita aza atwara Jordan Avocat nawe asigara yumiwe , umugabo koko baramupangiye bitonze kuburyo no kubona ibimenyetso byamushinjura murukiko utabibona!!!!!
.
.
.
Bidatinze umusi wo gusubizwa murukiko warageze gusa atari yajyanwa yasuwe naMadam we Isabella.
Isabella nagahinda aramubaza ati “koko Jordan warabikoze?” Jordan areba hasi maze n’amasoni arangije ati “umva Isabella mugore wanjye…” Atari yakomeza ahita amuciramo ati “isura yawe irabigaragaza . Jordan urakoze kuntera igisebo muri societe . Nagushatse ngukunda nzi ko uri umwana mwiza kumbe wari igisimba bigeze aha ngaha. Aho ni uko ufashwe nicyo cyaha ibindi byinshi nibyo wahishe” Jordan ati “madam..” atari yakomeza umugore ahita amuhereza impapuro ati “mbere yuko bakujyana murukiko bakagukatira urugukwiriye banza usinye Divorce . Guhera aka kanya ntabwo ukiri umugabo wanjye” Ahita anahaguruka amusiga impapuro imbere , Disi habe no kumuha umwanya ngo anumvirize n’amagambo abiri yonyine ! Jordan yitegereje impapuro ari nako yibuka amagambo ya Robert akanibuka aya Isabella bikarushaho kumucanga!!
Isabella asohotse hanze yakubitanye na Robert aramwitegereza arangije ashaka gucaho yigendere ariko Robert ati “ndakeka ibyaha byumugabo wawe bidakwiye gutuma wanga abari inshuti ze kuko natwe ubwacu ntabwo twari tuzi imico mibi ye!” Isabella aragarara maze umugabo yungamo ati “icyemezo wafashe ni cyiza kuko baravuga Ngo hakubana n’inshuti y’indyadya byaruta ukabana n’umurozi”
Isabella ntiyasubiza ahubwo arikomereza ….
.
.
.
Jordan murukiko bamukatiye imyaka 30 bahita bagiraho banamujyana mwibohero rikuru aho yagombaga kuzamara iyo myaka yose. Inyuma y’ukwezi kwose bamukatiye Isabella ubuzima bwarakomeje mbese ubu asigaye anibana . Umusi umwe ari murugo uwahoze ari umukozi wiwabo kwa Jordan yaramutemberereye amuha ikaze baba baganira . Isabella ati “imisi myishi!” Angel ati “ariko ntabwo ari myishi cyane, Ndabona umaze kuba wamenyera ubuzima bushyashya” Isablla arasubiza ati “yeah , mubuzima bibaho ko warwa ariko iyo udahagurutse nibyo bibi so ,inyuma y ibyabaye byose ubuzima bugomba gukomeza” Angel ati “yego nibyo gusa hari ikintu cyingenzi cyari kinzanye hano” Isabella ati “ikintu cyingenzi ? Ni ikihe ubwo?” Angel ati “biroroshye gukoraicyaha ariko biragoye kubana nacyo ubizi neza ko wagikoze , uhora wishinja buri kanya” Isabella arabaza ati “ushatse gusobanura iki ?” Atari yasubiza Isabella yifashe kumunwa ava muri sallon yiruka ajya muri douche kuruka Angel arikanga . Nyuma yakanya aragaruka ati “Angel ni ubwoko ki bwamavuta wisize ?” Angel arasubiza ati “Madam urarwaye ? Aya mavuta niyo mpora nisiga yewe nawe ubwawe niyo wisiga !” Isabella ati “ooh , ngewe narahinduye amavuta ubanza ariyo mpamvu asigaye ampumurira nabi” Angel ahita avanayo enveloppe aramuhereza ati “ndabona utameze neza , gusa nubona akanya uze gufungura urebe ibirimo aho” Arasezera asiga Isabella muri Sallon . Isabella ashira enveloppe kumeza ahita ajya mukabati akurayo twatundi dupima ko umuntu atwite akavanayo.
.
.
.
Muri Gereza ho Jordan kubera ibyamubayeho ahora yigunze ntajya muzindi mfungwa . Amagambo avuga ni make ahubwo iteka aba arimo kwiyumvira kumugore yakundaga Isabella n uburyo bwanyuma bavanye yewe n urugo rwabo rutigeze rubasha kumara byibura umwaka. Akiri aho yigunze hari undi musaza waje amwicara iruhande arangije aravuga ati “musore muto ugomba kwiyakira . Iyo tuvutse ntabwo tuba tuzi igeno ryacu ariko nanone twanarihindura . Uyu musi uri kwiyicisha inzara kubera kwanga kwakira ibyakubayeho ariko nagira ngo nkubwire ko ubu buzima dufite ari impano twahawe n Imana rero reka kwangiza iyo mpano kuko hari benshi batayifite kandi bayishaka” Jordan arahindukira aramureba ubona ko asigaye atanimosha ,ubwanwa bwabaye bwinshi arangije ati “Imana ibaho ?” Umusaza aramusubiza ati “ kenshi iyo turi kunyura mubikomeye dukunda kubona ko Imana yatwibagiwe ariko sibyo kuko iteka iduhora hafi” Jordan asekamo ati “Iyo mana Ireka abantu bakarenwa ni Imana bwoko ki ?” Umusaza ahita avanayo bibiriya amufumbatisha mukiganza ati “uze gusoma witonze uraza kubonamo igisubizo cyicyo kibazo” Umusaza ahita amusiga aho arigendera…
.
.
.
Isabella we turamubona imbere ya Dr , Dr ati “felicitation madam Isabella” Isabella ati “Dr ntumbwire ko ntwite koko !” Dr arasubiza ati “ko ndeba umbaza nkaho utishimye kandi wakabaye wishimira infura yawe ! Utwite inda yamezi ane yose watinze kubimenya!” Dore Isabella ngo arikanga mumutima akivugisha ati “ntabwo natwitira uriya mugome!” Ati “Dr Ndashaka gukuramo iyi nda !” DR arikanga ati “ ngoo ! Isabella ni benshi bifuza urubyaro barubuze ariko weho ugiriwe ubuntu n Imana none ngo urashaka kuyikurayo” Isabella ati “Dr ndaguha icyo ushaka cyose ariko umfashe nkuremo iyi nda !” Dr akomezakwikanga.……LOADING FINAL EPISODE
.
.
ESE KOKO ARAYIKURAYO CYANGWA ?
NIKI ANGEL YAHAYE ISABELLA ?
AMAHEREZO YA JORDAN YO NI AYAHE ?
Duhure muri Final Episode tumenye byose aho birangirira . Reba neza ko wamaze gukanda Follow kuri iyi page ubundi dukomezanye niyi nkuru. Wibuke ko kurangira kwinkuru ari intango yindi nkuru . Love so much 🥰🥰🥰
Comments
Login to comment.
No comments yet.