Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Roxy yanze ko Juliana abana mu nzu nabo.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Mu masaha y'ijoro Roxy na Varu barikumeza barimo kurya.
Varu ati" Honey urumva ibi biryo bimeze gute?
Roxy ati" Nyine ibi biganza by'umukozi nibyo twashakaga.
Varu ati" rero ubwo ndacyeka muzahuza azakubera inshuti.
Roxy araseka ati" ariko Cher nawe uratangaje! Kuba nashimye ibiganza bye ntabwo bisobanuye ko byazareshya n'ibyanjye.
Varu ati" oyaaa kureshya nanjye sibyo mvuze.
Roxy ati" basi bizamuha amahirwe yo kurama hano.
.
Kumbe Juliana ahagaze muri korodoro hafi ya salamanger arimo kumviriza ibyo bavuga. Yumva bamuvugaho maze arishima
Juliana ati" Imana ishimwe ubwo maze kunyura inda zanyu. Aho bizamfasha basi.
.
Bakomeza kurya abareba abacunga.
Uko abareba akivugisha ati" Disi muranaberanye pe! Mwarimukwiye kubana. Amaboko asa niyo aramukanya. Ariko se nkibaza mubana gute mutarakora ubukwe.
.
Akimara kuvuga gutyo baba baramuhamagaye aritaba ahita aza.
Roxy aramureba ati" ariko wari hafi hano?
Juliana ati" urumva sinarikujya kure Kandi umunota kuwundi mwankenera.
Varu ati" Juli ndimo gukunda Courage zawe.
Juliana ati" Nakiriye Ishimwe ryawe boss.
Roxy ati" twara ibi.
.
Juliana afata ibyo afata arabitwara.
Roxy areba Varu ati" ariko ntugatakagize umukozi cyane.
Varu ati" gushima ni umuco.
Roxy ati" ariko s'igihe cyose.
Varu ati " nonese ubundi wamuretse akaguma muri kiriya cyumba namuhaye?
Roxy ati" oya ariko.
.
Varu arabyumva ntiyakomeza guhatiriza. Ubwo bavuye kumeza baza mu cyumba.
Roxy ati" ngiye kujya kuryama rero !
Varu ati" hehe!
Roxy ati" none wumvaga ko ndara hano tukarara kugitanda kimwe ?
Varu ati" yego.
Roxy araseka ati" nooo!
Varu ati" ese bitandukaniye he ?
Roxy ati" nzatangira kurara mu biganza byawe mwijoro rya Mariage.
Varu ati" rega ntacyo dukora
Roxy ati" twembi ntabwo twakwiyizera. Ihangane Kandi hasigaye igihe gito.
Varu aramureba.
.
Roxy amuha akabizoux maze ava muri icyo cyumba ajya kurara mu kindi.
.
Bwaracyeye.
Roxy aza kureba Juliana mu cyumba yariyahawe. Asanga nibwo Juliana nawe arimo kubyuka
Roxy ati" uryamira bingana gutya !
Roxy ati" nigeze kubyuka hari ibyo ngiye gukora nuko naje kongera kuryama
Roxy ati" ugiye kwimuka uvemo hano.
Juliana ati" kubera iki mabuja ko aha hantu narinahakunze.
.
Roxy aramureba ati" ariko nawe urabizi neza ko aha atariho ukwiye kujya uba.
Juliana ati" yego ndabizi.
Roxy ati" urimuka ujye muri ziriya nzu zo hanze.
Juliana areba hanze.
Roxy ati" uranyumva neza.
Juliana ati" cyane.
Rox ati" now
.
Juliana afata utwe atangira kwimuka ajya hanze. Ahura na Varu arimo gusohora ibintu ajya hanze.
Varu arakomeza aza muri Saro abona Roxy.
Varu ati" Cher! Maze kubwira mama ko mukanya tugiye kujya mu rugo.
Roxy ati " oya mfite indi gahunda.
Varu ati" gahunda imeze ite ?
Roxy ati" ngiye kujya muri Saloon
Varu ati" ariko wabihindura ukajyayo ikindi n'igihe.
Roxy ati" oya ntabwo nabihindura.
Varu ati" Cher waretse tukabanza tukajya mu rugo l?
Roxy ati" honey ntabwo nakwica gahunda yanjye napanze. Mama wawe tuzaba tujya kumureba. Dore tugiye kubana dufite igihe cyose gihagije dushaka.
.
Varu aramureka.
.
Bidatinze Roxy ava mu rugo maze aza muri Saloon. Bamujyana mu cyumba cya vip. Yakirwa n'umugore umukorera yitwa Ania.
Barahoberana cyaneeee.
Harimo n'abandi bashuti ba Roxy. Nella na Royi. Amaze gusuhuzanya na Ania asuhuza na ba Nella.
Nella ati" umugabane wa uraya urawunzengurutse.
Ania ati" fashion wacu Sha.
Royi ati" Nonese.
Roxy ati" sawa.
Nella ati" warahatwitse pe !
Roxy ati" cyane
Ania ati" ukuntu wabitangiye Sha duseka none dore.
Baraseka.
Royi ati" ubwo wasanga ubwo ugiye gushaka umugabo uzahita ucupira
Nella ati" azacupizwa niki ko bafite amafaranga !
Royi ati" sha urugo ruraveteza. Ubuse namara gutwara inda akajya mubana urumva azaba agititwika.
Roxy ati" ariko ntabwo mu nzu.
Ania ati" Umugabo wawe se bimeze gute?
Roxy ati" Umugabo wanjye ntaribi aranyumva arananshigikiye.
.
Kurundi ruhande Varu nawe arikumwe n'abandi basore babashuti be. Naru na Frick.
Frick ati" Mariage yawe yabaye.
Varu ati" sana.
Frick ati" Cyakora mwana ugiye kwiyambura umugore urenze. Uri mu bagabo ba mbere mu gihugu bazaba bafite abagore neza.
Varu araseka ati" man umuntu aba akwiye kubana n'umugore muzima ufatika.
Naru ati" ikibazo rero Njyewe mbona abasore mugira nuko mushingira ku bintu bidafatika.
Frick ati" ibintu bidafatika gute se ?
Naru ati" Nonese ubwiza bw'inyuma bw'umukobwa niki buba buvuze cya danger si amavuta gusa. Wenda Varu nanyumve nabi.
Varu aramurebaaaa
.
Udacikwa na Episode 6
Comments