logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE 
.
Episode 33.
.
Twaherutse Sonna agiye kubwira Amilia ibyo yari yaganiriye n'umugabo we. 
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Baricaye barimo gusangira. 
Sonna ati" Sonia hari icyo bitwaye kuba hano hagiye kuza indi inshuti yanjye ?
Amilia ati" ninde ?
Sonna ati" yitwa Jolie. Numvaga nshaka kubabuza kubera ko mwese muri inshuti zanjye.
Amilia ati" ntacyo bintwaye.
Sonna ati" Good.
.
Sonna afata telephone ahamagara Jolie amubaza aho ageze. Amilia we afite amatsiko yo kumva icyo kiganiro Sonna yagiranye na Tole.
Sonna amaze kuvugana na Jolie areba Amilia ati" Sonia , abagore bari hanze aha ni abasame cyane. Niko n'umugore wa Tole ameze. 
Amilia atega amatwi
Sonna ati" bariya bagore kubera ubumara bwabo nibo usanga ari inkomoko yo gucibwa inyuma n'abagabo babo. Noneho ugusanga barimo kugereka ikibazo ku bagabo. Ndetse natwe bakatwita indaya zirimo gutwara abagabo babo. Kandi atariko bimeze. Ni yihe ndaya yagiye mu rugo rw'abandi gutwara umugabo w'abandi? Cy abo bagabo nibo bagenda basanga indaya aho ziri?
Amilia ati" Sonna ntiwirengagize ko hari abagabo usanga bafite ingeso y'ubusambanyi. Bikaba atari ikibazo cy'umugore we.
Sonna ati" ibyo se wabishyira mu ijanisha ringana gute ? 
Amilia ati" nyibwirire Tole yakubwiye  iki?
Sonna araseka ati" ya matsiko yawe arakwishe.
Amilia araseka.
Sonna ati" Tole yarambwiye ati, Sonna reka nkubwize ukuri kose. Yambwiye ko yakundaga umugore we cyane, ariko ko umugore we yamutaye kumuzinukwa burundu.
.
Amilia arabyumva yibaza muri we ukuntu yaba yaratumye umugabo we amuzinukwa.
Sonna ati" yambwiye ko umugore we ari umuntu ufunze umutwe. Ikindi ntanarimwe umugore we yigeze amutera tension. Umugore uraho utarufite ikintu nakimwe yitayeho mu rukundo rwabo. Yambwiye ko bamaze kubana, umugore yafashe nkaho ibintu byose birangiye. Aba umugore uraho gusa.
Amilia arimo kumva.
.
Sonna arakomeza aravuga ati " kandi koko usanga abagore benshi iyo bamaze gushaka, bumva ko ibintu birangiiriye aho kuko baba bumva ko ikintu bashakaga bamaze kukibona. Ugasanga umugore wiyitagaho akagira isuku ari umukobwa, amaze kuba umugore ibyo byose biraguruka.
Amilia arabyumva.
Sonna arakomeza ati" kandi koko bariya bagabo njyewe ndabumva. Niba umugabo bimwe mu byo yagukundiye bimukurura harimo n'isuku wagiraga ukiri umukobwa, igihe utakiyitayeho niki azaba akita kuri wowe ? 
Amilia ati" Nonese yakubwiye ko umugore we yagiraga umwanda ?
Sonna araseka ati" ko yambwiye byinshi ra! Ahubwo no kuha atarata uwo mugore we nigitangaza. Banza Tole agikunda Umugore we.
.
Amilia arabyumva.
Sonna arakomeza ati" noneho bigera kumyemerere y'idini bikaba ibindi. Umugore wa tole ni umwe mu bahezanguni bidini. Bamwe bimbere. Abagore nkabo ubwenge buba bwarapfuye kubera imyemerere y'idini. Idini kuri we biza imbere y'umuryango. Tole ntacyo yabaga akivuze imbere ya paster w'uwo mugore.
Amilia arabyumva.
.
Sonna agiye gukomeza kumubwira. Jolie aba arahageze. Baramwakira. Sonna arabahuza baramenyana.
Jolie ati" Sonia nishimiye guhura nawe.
Amilia araseka ati" urakoze cyane nanjye ndakwishimiye.
Sonna ati" rero mwese muri inshut zanjye nishimiye ko mwamenyana.
.
Bidatinze Amilia yaratashye, ataha yacitse intege akonje cyane. Ageze mu rugo no mu rugo babaona ko yakonje cyane.
Mama we ashaka kuvugana nawe.
Amilia ati" mama ntabwo nshaka kuvuga aka kanya. Nshaka kumara akanya ndi njyenyine.
.
Amilia arikomereza.
Mama ati" Umugabo wawe yongeye kukubabaza.
.
Amilia ageze mu cyumba aricara. Arakonje cyane. Yibuka ibyo Sonna yamubwiye byose. Jolie yanageze aho aragenda arabasigana bakomeza kuvuga inkuru yabo.
.
Sonna akomeza kumubwira ukuntu we yazinuwe n'isuku nye y'umugore we. 
Amilia arabyibuka umunsi umwe, agiye kuryamana na Tole , Tole yahise ava mu gikorwa ataratangira.
Amilia aramubaza ati" bigenze bite ?
Tole aramureba ati" wagiye wikorera amasuku ahagije.
Amilia ati" ugiye kongera kuvuga ko ndimo kunuka se ?
Tole ati" Amilia uri umugore wanjye ndagukunda ariko ibitagenda neza sinabura kubikubwira.
.
Icyo gihe Amilia arabyibuka aho kugira ngo abyumve abyakire neza, yatekereje ko aruko umugabo amaze kumuhaga, maze aramutonganya aramutuka. Icyo gihe Tole yahise ava mu cyumba arigendera.
Amilia asigara asakuza avuga amagambo menshi.
.
Sonna arakomeza aramubwira ati" iyo babaga bari mu gikorwa. Ntanarimwe umugore we yagaragazaga ko arikumwe n'umugabo mu gikorwa. Tole yambwiye ko Umugore we aba ameze nkaho ibyo barimo arimo gukora inshingano ze gusa zo kurongorwa. 
Amilia arabyumva.
Sonna araseka ati" natangaye cyane! Muri iki gihe ni gute umugore arongorwa agaramye gutyo gusa kumutumba uraho gusa ? Ese umugabo yaryoherwa gute yakwishimira gute umugore we ? 
Amilia arimo kumva.
.
Sonna ati" hari icyantangaje kirenze ibindi.
Amilia ati" nigiki?
Sonna ati" Tole yambwiraga ko iyo yabaga azanye aga position gashya , umugore we yabyakiraga nabi, ndetse akamubwira nabi ko atangiye kuzana ibikorwa by'inzanduka.
.
Amilia arabyibuka koko igihe koko igihe kimwe bagiye muri sex, Tole yashatse kumusoma umubiri wose , Amilia arabyanga avuga ko bidakwiye.  Ikindi gihe Tole amusaba ko yasoma igitsina cye Amilia aho kumwumva aratokesha. Ikindi gihe Tole amusaba ko bakora akinyuma. Amilia arumirwa ati" ariko nkayo mahano uba wayatoraguye he ?
Tole ati" Honey sex ni uburyo butandukanye. Ntabwo ari formula.
Amilia amureba ati" ese uracyibuka ko turi abantu bakijijwe ?
Tole ati" yego ndabizi. Ariko se bihuriye nibyo ndimo kuvuga ?
Amilia ati" ni gute umugabo ukijijwe agenda atoragura imico ntazi? Uko twabonanaga bigutwaye iki? Ntabwo byakunyuraga?
.
Tole acika intege yicara ku gitanda.
.
Sonna akomeza kubwira amilia ati" ntanarimwe umugore yigeze ashaka umugabo. Igihe cyose igikorwa cya sex cyajyaga kuba aruko Umugabo ariwe ugitangije. 
Amilia arumva.
Sonna araseka ati" nanjye ndi umugabo umugore utangirira santima narimwe niki cyankurura kuri we? Ese njye ubushake kuri we bwakomoka he ? Tole namwumvise numva yamaze igihe ababaje kbsa. Ubundi ibigore nk'ibyo bibashkira iki?
.
Sonna arebye Amilia abona  yababaye biramucanga.
Sonna ati" ese nawe ubabajwe nibyabaye kuri chr wanjye? 
Amilia ati" wowe komeza umbwire.
.
Udacikwa na Episode 34

Comments