logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO.
.
Episode 12.
.
Duheruka Rome yitambitse Yvette amubwira ko afite amatsiko.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Yvette arimo kugenda yihuta, Rome aramukurikiye ari inyuma ye, arimo kugenda amusaba ko bavugana. Yvette arambiwe induru inyuma ye arahagarara arahindukira aramureba.
Rome ati" Wambabariye ukamara amatsiko?
Yvette aramurebaaaa yanamusuzuguye ati" harya ngo urashaka kumenya impamvu arinjye mukozi  gusa wemerewe kujya gukora amasuku muri iriya room?
Yvette abitekerezahoa arabiseka aramubwira ati" Kuki se nakwisobanuraho wowe urinde? Njye nawe ntabwo turi kurwego rumwe.
.
Yvette amaze kumusuzugura arikomereza. Rome amukurikiza amaso avuga gake mu ijwi rito ati" Wa mukobwa we byaba byiza uretse kujya wizamura. Kubera ko Imana gusa niyo izamura abantu ikamanura abandi.
Akimara kuvuga gutyo Fiona aturuka inyuma ye aramubwira ati" Rome amatsiko ni meza ariko ni mabi kuko aricisha.
Rome arahindukira aramureba.
Fiona ati" waba uzi impamvu uriya mukobwa yizamura ?
Rome azunguza igitwe 
Fiona ati" ni ukubera ko atanganya natwe umushahara. Ndetse iyo atureba aba aduseka. Kuko imbere yacu, we aba yibona nkaho atari umukozi. 
Rome ati"  ese impamvu adahembwa umushahara ungana nuwo duhembwa nuko akoramo hariya ?
Fiona ati" yego. Gukora amasuku muri kiriya cyumba ari inzozi z'umukozi wese ukora hano amasuku.
Rome arabyumva. Abaza Fiona ati" nonese buriya ahembwa umushahara ungana gute ?
Fiona ati" ahembwa 180k 
Rome arumirwa ati" kandi akora amasuku? 
Fiona ati" kiriya cyumva kiratangaje. 
Rome abitekerezaho ati " none twe duhembwa 45k
Fiona araseka ati" ariko banza nawe ukunda amafaranga.
Rome ati" ninde udakunda amafaranga se ?
.
Rome abitekerezahooooo, yibuka ukuntu afite mushiki we arwaye cyane. Ukeneye impyiko. Kandi mugihe hataraboneka ubushobozi nuko yabagwa aba akeneye indi miti itadukanye imworohereza. 
Muri we atangira kubara ukuntu abaye ariwe uhemwa ayo mafaranga, yamufasha cyane mu kwita kuri mushiki we n'ubuzima bw'umuryango muri rusange.
Fiona arabibona ko Rome tayali yamaze kugera mu mibare. Aramuseka ati" utangiye kubara se ?
.
Uwo mwanya Litta aba aje aho bari areba Rome ati" Rome tujye kurya.
Rome agwa mu kantu nkutabyumva neza ati" Njyewe se ?
Litta araseka ati" hari undi Rome se ?
Fiona arabibona ibyabo. Ava aho arigendera.
.
Tuze muri Presidence. President Paru yicaye mu ntebe yegamiye arimo gutekereza. Lessy yanshoreke ye irinjiye iraza yicara mu ntebe iri imbere ya meza President Paru akoreraho.
Lessy areba Paru mu maso, araseka ati" Presidaaaaa.
Paru areguka ati" we ntugashake kujya umenyera mu ruhame kandi ndi President w'igihugu.
Lessy araseka ati" no . Cy wibagiwe ko uri President wagateganyo. Ujya wibagirwa ko wicaye ku ntebe y'umugore wawe. 
.
Lessy arahindukira areba amafoto amanitse muri Office . Ni amafoto ya Crea. Aagarura amaso kuri Paru aramubwira ati" do. Crea niwe umanitse hano muri office nka President w'igihugu.
Paru ati" mugihe cya vuba ariya mafoto aramnuka .
Lessy ati" ryari? Ariko ndabona unafite stress twataha nkajya kukuvura.
President Paru aramureba ati" va hano ugende.
Lessy arakaramo gato ati" nanga ko hari igihe ushaka kunyiiyemeraho ugakabya.
.
Tuze kuri Litta na Rome bari muri restaurant barimo kurya. 
Rome ati" wakabaye urimo gusangira n'abandi bayobozi hariya mu bitaro.
Litta ati" hari ikibazo se kuba nahisemo kuza kukugurira nkasangira nawe ? 
Rome ati" bino birarenze.
Litta ati" ese ko wagira ngo wowe ntabwo umfata nk'inshuti yawe ?
Rome ati" uri inshuti yanjye.
Litta ati" nones inshuti ntabwo zisangira?
Rome ati" zirasangira .
Litta ati" nonese ufite ikihe kibazo ? Nako nabonye umaze no kugira inshuti banza ariyo mpamvu njyewe uba udashaka kunyikoza.
.
Rome ati" oya wibifata gutyo.
Litta ati" uriya Fiona amaze kuba inshuti yawe bingana gute ?
Rome ati" ntabirenze. Gusa simba nshaka ko abandi bakozi babona ko nabonye akazi binyuze mu nzira yindi runaka.
Litta ati" ese witaye kubandi bantu?
Rome ati" rega nawe ntabwo mba nshaka kwanduza isura yawe.
Litta ati" ibyo se nigeze mbikurekaramaho?
Rome ati" oya ntabyo wavuze ariko.
.
Litta ati" Rome niba nkubangamiye wabimbwira. Ariko sinshaka izo mpamvu zawe zitumvikana.
Litta ahita anivumbura arahaguruka aragenda. Rome asigara aho muri restaurant bimucanze. Hashize akanya nawe arahaguruka aragenda agaruka ku bitaro. Ageze ku bitaro abona ambulance abaganga hari umuntu barigukuramo. Agiye kubona abona ni Mushiki we Sophie uzanwe ameze nabi cyane.
.
Udacikwa na Episode 13.

Comments