Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 11
.
Duheruka, Rome hari icyumba abuzwa kuzinjiramo. Ndetse ahengereje kubera amatsiko hari umuntu yabonye.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Rome ava aho arigendera. Gusa ni umusore ugira amatsiko cyane. Agenda yibaza impamvu abujijwe kuba yakwinjira hariya. Yibaza uriya muntu abonye ninde. Cyane ko atanamubonye neza mu maso.
.
Clemance uko yakinjiye, aza iruhande rw'icyo gitanda eletronic Crea aryamyeho arwariyeho. Ahagarara hejuru ye aramuseka amushinyagurira.
Crea nubwo umubiri we uba udakora ariko aba yumva. Ndetse aba yibone asa nufungiye ahantu mu kazu kibarahuri
Arabona uko Clemance amusekera hejuru amushinyagurira. Clemance ava hejuru ye ajya kwicara aho aba yicaye. Hateguye breafaste. Aricara atangira kurya.
Areba Crea ati" Nyakubahwa Crea. Wowe ubizima bwawe ni ukuba aho. Kandi burundu.
Araseka aravuga ati" byararangiye ntabwo uzongera kumva uburyohe bw'ibiryo.
.
Areba umukate afashe mu ntoki nitasi y'icyayi, arebe Crea ati" impumuro yuyu mukati niki cyayi urabyumva ute ? Birimo kukugeraho?
.
Rome asoje akazi aza kuba yiyicariye hanze. Haza fiona nundi mukozi w'umukobwa bakorana. Yicara aho iruhande rwe.
Rome aramureba ati" kiriya cyumba umuntu atemerewe kujya gukoramo amasuku ni cyumba nyabaki?
Fiona ati" kiriya cyumba umurwayi ukirwariyemo amezemo imyaka irenga ibiri.
Rome ati" kuki nyine tutemerewe kukigeramo?
Fiona araseka ati" nonese urashaka kurenga ku mategeko uba wahawe ?
Rome ati" no nuko njye nagize amatsiko gusa.
Fiona ati" kiriya cyumba ntabwo gisanzwe. Ndetse ahubwo usanze byarahindutse. Habaga n'abasirikare bakirinda.
Rome arumirwa ati" abasirikare ?
Fiona ati" yego. Bisa nkaho umurwayi urwariyemo ari umutegetsi ukomeye.
.
Rome arabyumva ati" noneho aho birumvikana. Ariko se ntamasuku kijya gikorerwa?
Fiona ati" ntahantu habaho hadakorerwa amasuku.
Rome ati" none uriya mugore ko yanze ko ninjiramo ngo mpakore ?
Fiona ati" Rome hariya hajyamo ubyemerewe gusa. Hari umukobwa umwe gusa wemerewe kujya gukoramo amasuku. Niwe gusa Boss Ruwero yahapanze.
Rome ati" ok.
.
Hari imodoka igeze aho kwa Muganga, Rhadia avamo. Rome aramubona. Rhadia arimo atambuka nawe aba abonye Rome aho asa n'utunguwe. Rome arahaguruka agenda amusanganida aramusuhuza.
Rhadia yibaza amubaza ati" Rome wageze hano gute ?
Rome ati" Narinzi ko mubizi? Litta niwe wamfashije kubona aka kazi. Ese hari ikibazo?
Rhadi ati" oya ntakibazo ahubwo ni byiza cyane. Akazi se urakishimiye hari icyo karimo kugufasha?
Rome ati" rwose karamfasha cyane mwarakoze. Nukuri nabagiriyeho umugisha.
Rhadia ati" sawa. Ngaho akazi keza.
.
Rhadi arakomeza arigendera. Rome arahindukira areha aho yariyicaye ahuza amaso na Fiona.
.
Bidatinze nyuma y'akazi mu masaha y'ijoro aza kuruhuka. Aza mu kumba ke bamuhaye aho kwa muganga. Yinaga kuburiri yubitse inda. Afata telephone ahamagara iwabo mu rugo yitabwa na gashiki ke.
Sophie ati" Gasaza ku muntu!
Rome ati" gashiki ku muntu!
Sophie ati" usoje akazi kumunsi?
Rome ati" cyane. Wowe umeze ute ?
Sophie ati" muri aka kanya meze neza. Gusa kare nariwe cyane bikomeye.
Rome ati" ihangane gashiki kanjye. Uzabona ubuvuzi ndabizi.
.
Sophie ati" yego. Nonese aho mu kazi bimeze gute ?
Rome ati" ntakibazo biragenda. Gusa ibi bitaro bisa nkaho byivurizwamo abantu bakomeye gusa.
Sophie ati" ok.
Rome ati" mama arihe ?
Sophie ati" ari mu gikoni.
Rome ati" naza aho uze kumumpa nawe tuvugane.
.
Tuze kwa Muganga mu masaha y'igitondo. Rome akomeje akazi. Abona undi mukozi bakorana witwa Yvette agiye agaba kuri cya cyumba cyihariye babujijwe kwinjiramo. Abona ageze kumuryango akora mu mufuka witaburiya yambaye akuramo ikarita akoza kumuryango urafunguka arinjira.
Rome ati" uriya niwe mukozi Fiona yambwiraga. Ese kuki ariwe mukozi wemerewe kujya gukoramo amasuku hariya gusa.
.
Igihe arimo kubyibaza Boss wabo ushinzwe abakozi bakora amasuku araza inyuma ye. Rome ahindukiye aramubona arikanga.
Ruwero ati" wakoze akazi kawe cy nkakwirukana.
.
Ruwero arikomereza. Yvette ageze muri cya cyumba asanga Clemance arimo gufata breakfaste.
Yvette ati" mwaramutse madamu.
Clemance ati" Yvette waramutse neza ?
.
Clemance areba mu tubati twibirahuri turaho babikamo imiti. Maze areba Yvette aramubwira ati" Yvette ngwino uhere hano uhanagure tuno tubati.
Yvette ajya kuduhanagura. Aduhanagura areba Crea.
.
Clemance arahaga areba ibyo asigaje. Arega Yvette aramubwira ati" nusoza kumeza hano wifate neza njye ndahaze.
Yvette ati" yego.
Clemance arahaguruka.
.
Rome aracyakora amasuku mu nzira ya korodoro izamuka igana kuri cya cyumba. Arimo kuhareba burikanya ubudahumbya. Abona Yvette asohotseyo arimo kuza. Rome aramwitambika.
Yvette ati" ufite ikihe kibazo wowe ?
Rome ati" mfite amatsiko.....
.
Udacikwa na Episode 12
Comments