logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Ubwo duherukana inzu ya Carmen yari yahiye na we bamushimuse gusa inzu ye yasanzwemo umurambo wahiriyemo tutaramenya ngo ni uwa nde.






*Celia yivugisha:* Ariko sindi kubyumva neza. Ejo ni bwo navuganye na Carmen, nanamuhaye amafaranga ahagije kuko yari yanyijeje ko uyu munsi ari bunyereke uri kungendaho. Nageze iwe, anyibutsa uburyo anyanga cyane ariko akaba ankundira abana.
Ndibuka ko yambwiye ko hari umuntu wahagurukiye umuryango wanjye. Ni nde se?
Yari yanyemereye kumunyereka none sinzi uko byagenze.
Nibyo koko hari abantu benshi nahemukiye nabo nagiriye nabi ndetse bashobora gushaka kwihorera, ndetse na we ubwe, Carmen arimo. Ni na yo mpamvu numva ntashobora kumwizera
 
None se ni gute umugore nambuye umwana we rukumbi, umwana wari ukiri agahinja, yakemera kumfasha koko? Ni buryo ki umugore wapfushije umugabo we mu mpanuka idasanzwe na yo nzi neza icyayiteye, yahangayikira kumfasha?
Nta nubwo ndiyumvisha uburyo inzu ye yahiye na we agahiramo rwose pee.
Uyu mugore ahubwo ubanza yarankinnye imitwe yarashakaga kwigendera agashaka kugenda antwaye amafaranga. Ubundi akiberaho abantu tuzi ngo yarapfuye 
Sha Carmen ujye njye, kuko aho tuzahurira uzishyura ibyo byose kandi uzamenya ko ntawe unkinisha ngo bimugwe neza.




*Ku rundi ruhande*






Narabyutse njya kureba uwo twita ko yapfuye ariko twe tukaba tubizi ko akiri muzima. Nafashe imfunguzo z’imodoka ariko ngisohoka ngo ngende mpita nkubitana na Brad afite ururabo rwa roza rwirabura. Eheee. Ururabo rwirabura nanone


*Veronica:* Brad bite


*Brad:* Veronica sinzi uko nabikubwira cyangwa aho nahera ngusobanurira ariko ndi kukwiyumvamo bucece sinzi pee. 


*Veronica:* None ukaba ukora iki n’urwo rurabo rwa roza yirabura?


*Brad:* Yewe si jye nduzanye ahubwo nari ngiye gukomanga mpita ndubona hano hasi ndarutoragura


*Veronica:* Ngaho rujugunye aho tujugunya imyanda inyuma yawe




Ninjiye mu nzu sinakinga kugirango Brad yihe karibu kuko naombaga kumwereka ko nanjye natangiye kumwiyumvamo. Gusa nanone numvaga mbangamiwe ku ruhande rumwe kuko sinkunda abansura batunguranye, ku rundi ruhande kuko nibazaga urwo rurabo rwa roza yirabura aho ruri guturuka


*Brad:* Veronica bite se ni amahoro?


*Veronica:* Yego meze neza. Hari icyo wifuzaga ko nagufasha se?


*Brad:* Oy nta birenze ahubwo nari nje kukubaza niba waba ufite akanya tukajya gusangira agakawa ariko uko mbibona nsanze wari ugiye


*Veronica:* Yego ni ko bimeze ndagiye


*Brad:* Ubwo wenda ni ikindi gihe?


*Veronica:* Yego buriya tuzabonana ikindi gihe




Numvaga ntameze neza, mfite stress muri jye, nibaza indabo, Brad, Carmen, Celia mbese mu mutwe wanjye harimo agatogo.




*Brad:* Ese iyi nzu ko ari nini ubu uyibamo wenyine?


*Veronica:* (Ijwi hejuru, ririmo kwivumbura) Nyibamo jyenyine, jyenyine gusa. Nta mbwa, nta njangwe, nta marie josee, nta mbeba nta miserebanya, nta muntu tubana, mpaba jyenyine. Hari ikindi ushaka kumenya?




Yahise agwa mu kantu atungurwa n’uburyo mushubijemo. Ariko ubusanzwe nibyo ukubajije ubusa umusubiza ubundi. Ibyo se yabimbazaga biramureba niba atazi aho bahera batereta azavuge mwigishe.


*Brad:* Mbabarira sinari nzi ko…




*Veronica:* Brad, ni uwo jyewe ntiwibeshye rwose sinjya menya guca ku ruhande.


*Brad: Ndabona nkwiye kukureka, tuzaganira wacururutse.


Yahise agenda nanjye nsigara aho numva umujinya, sinzi icyo nateruye ndajugunya, kimenetse nsanga ni ivase yari muri salon. Niko nteye iyo ndakaye nshaka icyo nshwanyaguza cyangwa nkubita hasi nibwo numva ntuje.


Nahise nsohoka njya mu modoka nuko nerekeza aho bajyanye Carmen


*Veronica:* Carmen ari hehe?


*John:* Ari muri cave hasi


Twahise tumanuka muri cave na John. Carmen yari yicaye ku mukeka ushashe hasi


*Carmen:* Urumva unyuzwe se ku byo wakoze?


*Veronica:* Kukubona aho rwose wicaye biri kunshimisha sinkubeshye


*Carmen:* Ese ko utambwira ushaka kunkorera iki cyangwa kunkoresha iki?


*Veronica:* Twumvikane Carmen sinshaka ko wongera kuvumvura ngo uravuga


*John:* Kuva ejo ntaratubwira icyo yavuganye na Celia ndetse n’icyo yamuhereye ya mafaranga


*Veronica:* Ariko Carmen uzi icyo uri gukina na cyo ubwo? Nako dore ikintu cyoroshye tugiye gukora, uzongera kubona amazi yo kunywa ari uko umaze kutubwira gahunda zawe na Celia




*Carmen:* ngo nta mazi nzongera kunywa? Ubwo se sinzicwa n’inyota


*Veronica:* Nyine izakwica. Nzaba ndeba ko ukomeza gutsimbarara n’iyi mpeshyi


*Carmen:* Umva uzakore icyo ushaka cyose ariko sinzavuga


*Veronica:* Urivugishwa utyo utazi ko n’ibiryo uzagera aho ukabibura




*John:* None se uratekereza iki kandi Veronica?


*Veronica:* Nshaka ko ushaka amakuru ahagije kuri ka gakobwa ngo ni Britanny


*Carmen:* Uwo mukobwa muhe amahoro umureke ndakwinginze we ntacyo yagutwaye.


*John:* Umva nta wigeze agusaba inkunga y’ibitekerezo ariko


*Carmen:* Wa mukobwa we uri idayimoni neza neza


*Veronica:* Oya ahubwo ubuzima bwambereye umubirizi. Nabonye ababyeyi banjye bicwa, ubwana bwanjye, ubuzima bwanjye bwose bushonga ndeba, none ngo ndi ishitani? Uzamenya neza ko ndi ishitani numara kumenya neza ibyo nzakora.




*Carmen:* wivuga ababyeyi bawe kuko ubu mu mva zabo aho baruhukiye wababujije amahoro bari kureba icyo wahindutse, nako..


Sinaretse arangiza iyo nteruro kuko nahise mukubita urushyi rwiza cyane ku buryo yahise yikubita hasi


*Veronica:* Nakubujije kuvuga ku babyeyi banjye ariko ntujya wumva. Indi nshuro uzabavugaho uzitegure ko nzahita nkunoboramo ayo maso yombi.




N’uburakari nahise nsohoka aho niruka John ashaka kumbuza kugenda mubwira ko niba adashaka kubona intumbi imbere ye andeka nkagenda. 


*John:* Basi reka ngutware kuko ntiwatwara imodoka umeze gutyo


*Veronica:* Humura ntacyo mba. Hanyuma ubwire umwe mu basore bawe aze iwanjye acungire hafi umuginga ushyira indabo zirabura iwanjye.


Ariko umuntu uzihashyira nindamuka mufashe uzumva akanjye na we.




*_Ibintu birakomeye hano. Carmen ko n’uwo yatse amafaranga se atangiye kumucyeka, abamushimuse na bo akaba ntacyo ababwira amaherezo? Agace ka 11 kari hafi_*


Comments