Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Sheilla maze kwivugana umugabo we Samu.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Sheila abonye amaze kwica Samu ariko atabishaka, yagize ubwoba ararira ubwoba buramwica, hashize akanya, ajya mu cyumba yihuta cyane afata igikapu apakira imyenda ye vuba vuba Ava muri urwo rugo arahunga.
Aza mu rugo kwa Kary aba ariho ahungira. Kary n'umugabo we n'akana kabo bari barimo kurya ibyo kurya bya n'ijoro. Bumva ukomanga. Kary arahaguruka aza gufungura abona ni Sheilla aje afite ubwoba arimo kurira.
Kary aramureba ati" Sheilla habaye iki ?
.
Sheilla ahita yinjira mu nzu. Umugabo wa Kary aramureba yitwa Theiry. Sheilla araza aricara ntiyanamusuhuza akomeza kurira. Kary afungago araza areba Sheilla.
Kary ati" Sheilla niki kibaye?
Sheilla avuga amagambo atumvikana Kandi yihuta kubera ubwoba ati" umugabo wanjye yashatse kumfata ku ngufu turagundagurana maze mfata ipasi nyimukubita ku mutwe nirwanaho ahita apfa.
Kary na Thery barumirwa ?
Kary ati" nuko bigenze?
Sheilla ati" yego. Niko guhunga mpita nza hano.
.
Kary aramufata aramuhumuriza ati" cyo tuza rero. Ibibaye wirwanagaho.
Sheilla ati" ubu police igiye kumpiga.
Kary ati" wowe tuza..banza utuze muri wowe turebe aho ibintu biza kugana. Icya mbere ntabwo wamwishe ibishaka
Sheilla ati" sinzi ibyo niba Police yabyumva ko namwishe ntabishaka.
Kary ati" banza utuze. Turaza kumeza neza icyo twakora.
.
Sheilla agerageza gutuza..Kary aragenda amushakira amazi arayamuzanira aramuhereza aranywa. Sheilla aratuza.
Theiry ati" shiella shyira umutima hamwe.
Sheilla ati" rwose murakoze kumfasha.
Kary ati" Sheilla uri umuvandimwe kuri njye uku ibihe byaba bimeze kose. Ahubwo egera amezaw nawe urye.
Sheilla yegera ameza yarura ibyo kurya ararya.
.
Tuze mu rugo kwa Melinda mu masaha ya mugitondo buracyaye. Melinda arakangutse abona lex yabyuyse kare arimo kwitegura.
Melinda nawe arabyuka ava mu gitanda, ahita ajya muri dushe. Avuye koga agarutse mu cyumba asanga lex amaze kwambara.
Melina aramureba ati" umva urimo kwihuta cyane oe!
Lex ntiyamusubiza. Melina arikanga!
.
Melinda ati " Cher niki ko utavuga ?
Lex ati" uragira ngo mvuge iki?
Melinda ati" nta waramutse se ?
Lex ati" waramutse nakubonye none ikindi niki?
Melinda yikangamo ati " ko atari uku usanzwe ra!
Lex ati" ubundi nsanzwe nte ?
Melinda ati" warakaye cyane sinzi icyakurakaje?
Lex areba Melinda ati" umva wambeshye
Melinda ati" nakubeshye iki?
Lex ati" wambwiye ko uri mu minsi yawe mibi kandi atariko bimeze.
Melinda ati" Nukuri Cher ndi mu mihango .
Lex" umva Melinda wimbeshya ntabwo ndi akana wabeshya uko wiboneye. Ni joro nakugenzuye neza wasinziriye. Ntabwo nigeze mbona ko uri mu mihango.
Melinda arikanga!
Lex aramureba ati" mbwira ahubwo ibyo urimo n'ibiki ? Kuki urimo kunyiyima ugamije iki ?
Melinda ati" umva chr rero nkubwize ukuri ntagiye guca kuruhande.
Lex ati" aha mbwiraa.
Melinda ati" Ni wowe watumye mpurwa igikorwa cyo gukora imibonanompuzabitsina. Wajyaga ubikora nabi sinishime mbese ntutume mbasha kugera kubyishimo. Ikindi gihe watumaga ndara mu buriri njyenyine irungu rikanyica. Ndetse niyo twaba turi kumwe mu gitanda nakomeza kumva mfite irungu. Ibyo byoseeee byagiye bituma ntangira guhararukwa igikorwa.
Lex ati" mbese amakosa nayanjye.
Melinda ati" yego. Kandi washakaga ko nkubwira ukuri..narinahisemo kwiyakira nkatuza sinzagire icyo mvuga.
Lex aramureba arumirwa.
.
Melinda afata isume arihanagura. Lex aramureba ababaye.
Lex ati" ese nuko usebya umugabo wawe ngo ntacyo ashoboye mu gitanda.
Melinda ati" Cher ntabwo nigeze nkusebya. Umbajije ukuri ndakukubwiye. Kandi suko udashoboye. Ahuhwo n'uko udaha umwanya ibyo urimo.
Lex arabyumva.
Melinda ati" ntundakarire rero kuba mvuze ukuri kose. Kandi kugira ngo bizongere kungarukamo buragoye. Niba basi utekereza ko ndimo kugusebya uze kwicara nawe ubitekerezeho neza.
.
Melinda afata imyenda arambara. Lex aramureba arababara ahita afata imodoka agenda abababye ajya mu kazi asize Melinda mu rugo.
.
Melinda araturika arisekera ati" mbese urivumbuye? Yewe ako gatekinike ntabwo kagikora waratinze.
Ahita afata Telephone ahamagara Jobbe aramwitaba.
Melinda ati" Jobbe Cher waramutse neza ?
Jobbe ati" yego..wowe ?
Melinda ati" nanjye meze neza. Wagiye mu kazi ?
Jobbe ati" ndimo gufunga mu rugo ndagiye.
Melinda ati" Sha nkumbuye kukubona.
Jobbe ati" rahira.
Melinda ati" cyane.
Jobbe ati" mukanya turaba duhuye. Gusa urantangayo nyine.
Melinda ati" humura vuba aha nawe uratangira kwitwara
Jobbe araseka ati" ibyo se n'ukuri ?
Melinda ati" ariko uranzi cyangwa ntabwo unzi?
.
Jobeb ati " ndakuzi.
Melinda ati" nuko rero jya wizera ibyo mvuga.
Jobbe ati" yego.
Melinda ati" reka nkoherereze amafaranga ufate akamoto uze kwihuta
Jobbe ati" urakoze Honey.
.
Melina ava kuri Telephone ahita amwoherereza amafaranga. Amaze kwitegura ahita asohoka mu nzu aza hanze ajya mu modoka ye aratwara ajye ku kazi. Ageze ku kazi arapakira ava mu modoka agenda aza muri biro ye.
.
Kurundi ruhande,. Lex yicaye muri biro ye ariko ntabwo yishimye arimo gutekereza amagambo Melinda amaze kumubwira muri iki gitondo arayibuka yose neza.
.
Melinda nawe arimo kuza muri biro ye agezemo asanga indabo nziza kumeza arazifata araziraba arazishimira yibaza nyirazo.
Melinda ati" Jobbe se yaba ageze hano aka kanya! Cyangwa ni ubikoze kugira ngo twiyunge ?
Uko abyibazaho aba abonye agapanaro gato muri izo ndabo. Arafata aragasoma.
Ati" Melinda izo ndabo ubona n'inziza Kandi zihumura neza. Ariko wowe ntabwo ugererenywa nazo uhumura neza kuzirusha, ndetse urabagirana kuzirusha.
Melinda amaze gusoma ayo magambo akomeza kwibaza uwaba wazizanye aho.
.
Uwo mwanya Jobbe aba araje yinjira muri Biro. Melinda aramubona bahita bahoberana n'utu bizoux hafi.
Melinda ati" izi ndabo nzisanze aha. Ndetse mbaje gutekereza ko yaba ari wowe
Jobbe at" oya izo sizanjye. Umunsi njye nakoherereje indabo uzabimenya ntabwo uzazitiranya
Melinda ati" ubuse uyu ninde wabikoze.
Jobbe ati" simbizi. Ariko ubwo wasanga arundi muntu ugukunda.
Melinda ati" inde wundi se? Kereka niba Lex. Kandi Lex ibi ntabwo yabibonera umwanya
.
Jobbe ati " zireke araza kwigaragaza
Melinda ati" shwi sinazitunga.
.
Melinda ahita azita muri poubelle. Jobbe aramureba
Jobbe ati" uzi ko udakina?
Melinda ati" njyewe ntabwo njya nyina. Ahubwo se kuki wahise ajya kwicara.
Jobbe ati" none ?
Melinda ati" garuka hano se gira vuba.
Jobbe arahaguruka aragaruka ahagarara imbere ya Melinda bararebana.
Melinda ati" ongere unsome bihagije.
Jobbe aramwataka barasomana biratinda.
.
Tuze muri biro ya Kary na sheilla. Sheila afite ubwoba Ni joro yaraye yishe umugabo we. Arimo kwibaza icyo aribukore Police niba itangiye kumugendaho.
Kary aramureba ati" Sheila washyize umutima hamwe.
Sheilla ati" Kary urumva natuza gute mukanya ngiye kuba mpigwa umujyi wose.
Kary ati" nusara se bwo urabona igisubizo.? Wowe tuza.
Sheilla ati" nkeneye ushaka uko nirwanaho.
Kary ati " urirwanaho gute?
Sheilla ati" Ni mbona umuntu ukomeye wamfasha aho ndaba mfite uruvugiro.
Kary ati" umuntu ukomeye gute?
Sheilla ati" umuntu ufite amafaranga uvuga rikajyana ukomanga ahantu hose bakamwumva.
.
Katy ati" none uwo muntu uramukurahe ?
Sheilla ati" hari uwo ngiye kwifashisha.
Kary aramureba ati" uravuga lex ?
Sheilla ati" yego.
Kary ati" lex uramwinjira ute kuburyo yagufasha.
Sheilla ati" mfite icyo kumuha Kandi kingenzi araza kwemera kumfasha nanjye nkimuhe.
Kary aramureba bararebana.
.
Sheilla ahita ahaguruka adatundiganyije aza muri biro ya Lex asanga arimo gutekereza cyane.
Sheilla ati" wadamur neza Boss
Lex ati" waramutse?
Sheilla ati" Lex waba ufite akanya tukaza kuganira.
Lex ati" ukeneye ko tuganira iki?
Sheilla ati" nkufitiye amakuru y'ingenzi ariko nawe nkeneye ko umfasha.
Lex aramureba.
.
Utazacikwa na Episode 25
Comments