Loading verse...
AGENDA OF SEX
.
Episode 25.
.
Twaherutse Salama abwira Mia ko kuva ariwe wangije byose anagomb gutera intambwe ibikemura itabara umuryango we
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Telephone ya Mia irimo gusona. Mady arimo guhamagara. Kandi Niba Mia ashaka guhinduka salama yaramaze kumubwira ko bagomba guhera Ako kanya
Salama arahaguruka ati" Reka nigendere maze usuzume. Impinduka zaw.
Mia ati" ngomba kugira icyo nkora. Kandi n'ibyabaye suko naganga uMugabo wanjye.
Salama ati" wateye intambwe igana habi aho gushaka igisubizo.
Mia at" ninjye wajyanye byose mu mwijima.
Salama ati" ariko haracyari amahirwe y'umucyo.
Mia ati" ahari uravuga ukuri Niba bitamaze kuzamba.
.
Salama ati" rinda agaciro kibyawe naho gusambana birarangira.
.
Salama arasohoka arigendera.
Telephone ya Mia iracyasona. Mady aracyagamagara. Mia areba telephone arwana n'Umutima w'icyo yakora
Telephone arayifata arayireba. Abura ubwitaba ariko abura n'ubwa kupa. Muri we abuze umwanzuro biragoye
Kuruhande rumwe arumva yakupa rwose kubwo impinduka ashaka kugira. Ariko nanone urundi ruhande rukamubaza Niba yabasha kwihanganire ibihe bidasanzwe ahabwa na Mady.
.
Kurundi ruhande ku kazi Kwa Maximo aho akora. Nawe ufite umutima uhagaze urimo kumucira urubanza buri segonda
Muri we arumva yabaye ikigwari cyo gutakaza indangagaciro ze gusa bitewe nuko ngo yahemukiwe na Mia.
Arumva yakoze igikorwa cy'uburwari. Arimo kwishinja amakosa.
.
Ariko nanone arumva muri we ntambabazi hahe na nye afitiye umugore we Mia.
.
Amasaha ya karuhuko arageze maze ava muri officer bye agisohoka akubitanye na Theo mushuti we
Theo ati" musaza bimeze gut?
Maximo ati" Sawa man.
Theo ati" ese bimeze bite ko igihe cyose usigaye uba ukonje ..
Maximo ati" ntabwo meze neza man.
Theo ati" kubera iki?
.
Maximo ntiyamusubiza. Ako kany nabona Melia ahagaze hiryaaa arimo kubareba. Theo abona Melia arimo kureba Maximo.
Theo ati" wowe na ex wawe se hari iki ko akureba kuriya ?
Maximo ati" ijoro ryahise naryamanye nawe.
Theo araseka ati" sinumva se hahiye none ikibazo ufite n'ikihe ? Umugore wawe yagucaga inyuma none nawe wabikoze .
.
Tugaruke ku kazi Kwa Mia. Mady aracyamuhamagara yanze kumuha amahoro. Mia maze ahita akupa telephone ayishyira silince maze ayirambika kumeza anayubitse kugira ngo atanongera kubona Mady ahamagara.
.
Amaze gukupa akomeza akazi uko bisanzwa.
.
Kurundi ruhande ku kazi Kwa Maximo. Amasaha yo gusoza akazi arageze. Maximo agiye gutaha y'ibuka ukuntu mu rugo iwe bitameze neza.
Ava muri office ajya mu modoka maze afata umuhanda. Aho gufata umuhanda ujya iwe, afata undi muhanda ujya kure.
.
Ninako Kandi Mia nawe arimo gutaha aritwaye. Acuranga uturirimbo tw'urukundo turi Romantic agenda aturirimbiramo.
Muri we arumva yahindutse kandi arashaika impinduka rwose. Yibuka amagambo Salama yamubwiye ngo kubaka biba bisaba Communication ihoraho hagati y"abashakanye kandi ntacyo baba bakwiye gutinya kuba bavugana.
.
Amaze kubyibuka arivugisha ati" rwose Maximo ugombe unyumve iri joro tuganire. Please uze kubyumva mugabo Nkunda.
.
Ageze mu rugo ajya gufatanya n'umukozi gutegura amafunguro. Aza no mu cyumba ahindura amashuka arahategura neza.
.
Maximo nawe hari aho arimo kwerekeza. Yaje kunzu iri ahantu yonyine inzu ayinjiramo arayirebaaaa.
Ati" wa nzu we ninjye nawe tugiye kubana.
.
Mia ahagaze mu cyumba ahamagara Maximo kuri telephone. Maximo yanga kumwitaba.
Mia ati" Cher please ihangane uze kungarukira. Ndashaka kuvugana nawe. Njye nawe hari ibyo tugomba gutabara.
.
Ako kanya Mady nawe aha arahamagaye.
.
Udacikwa na Episode 26
Comments
Login to comment.
No comments yet.