logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*Tugaruke kwa Veronica*




Nari niteguye kujyana na John ariko kuva igihe twafataga umwanzuro yari akiri kuri telefoni. Gusa umwanzuro ni ugutwika inyubako ya ba Kaba tukayisiga ari umuyonga. Nahisemo kwambarira urugamba ariko nyine nta kwikokinga nk’abagabo, ahubwo nambaye ipantalo imfashe, agapira kirabura hejuru ubundi ndenzaho igikoti kirekire, inkweto za bote ariko zifite talon ndende bihagije, ubundi nteramo ingofero.


Naramanutse muri salon ntegereza ko John amara kuvugira kuri telefoni akaza tukagenda.


Nkicaye numvise umuntu anturutse inyuma, sinigora nkebuka niyumvishaga ko ari John uje


…: Sha uraberewe cyakora. Gusa ikibabaje ni uko ugiye gusohoka hano uri akarambo kabi cyane


Narahindukiye mbona ni Ryan umpagaze inyuma antunze imbunda. Nabanje kwikanga ariko ndongera ndikomeza kuko si ubwa mbere uyu muhungu natunga imbunda, maze kumumenyera rwose.


*Veronica:* Waraye neza se?




*Ryan:* Neza rwose gusa wowe ugiye gusinzira ubuziraherezo.
Yabivuze akokinga imbunda. Yari arakaye cyane biboneka, anyitegereza kuva hasi kugera hejuru. Yakabaye aje kunshimira ko namuhaye uburozi butica none inyiturano ye ni ukuza kunyica?


*Ryan:* Bagabo namwe bagore mumenyeshejwe ko ubu Veronica agiye kwicwa kandi aricirwa iwe muri salon ndetse umwishe abikoreye ko yashatse kwicwa ariko akarusimbuka


Numvise bishekeje ukuntu ari kumera nk’ubwira abantu baje kureba ubwicanyi bukorwa kandi ari we nanjye twenyine turi aho ngaho.


Numvise cyakora akantu k’akoba kamfashe kuko uko nabonaga Ryan ntabwo byari byoroshye.
John wahoze avugira kuri telefoni ashobore kuba yarumvise ibyaberaga muri salon kuko yaje bwombe, akuramo imbunda na we ayifatira Ryan ku ijosi.


*John:* Niba uzi ubwenge ntugakine imikino nk’iyo ya kiboyi rwose ntabwo bikubereye nk’umugabo


Ryan yahise aturumbura amaso, nuko n’ubwoba bwinshi aranyitegereza


*Veronica:* Narakubwiye Ryan, wowe ntabwo twakinira mu kibuga kimwe


*John:* Witonze shyira iyo mbunda yawe hasi cyangwa se ubwonko ubusange hasi.


Yarumviye, imbunda ayijugunya mu ntebe imbere ye.


*Veronica:* John, menyana na Ryan umwana mu gakino


*John:* Iyo haba kera mba mvuze ngo nishimiye kumumenya ariko ndumva ahubwo namukura mu buzima


*Ryan:* Umva papa, ukeneye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ahubwo wowe.


Nahise negera Ryan mufata mu ijosi nshaka kumuniga, ariko ndamureka kuko numvaga nanjye nahita murangiza


*Veronica:* Ryan witonde kuko amagambo uvuze ushobora kuyazira.


Nasabye John kumwihorera akagenda.


John byabonekaga ko ababajwe n’uko atabashije byibuze kumukura amenyo nk’abiri. Gusa icyo si cyo cyihutirwaga kuko twari dufite ikituraje ishinga. Byari bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nuko nemeranya na John ko tujya gusangirira hanze ubundi tukanoganya neza gahunda zacu.


Ubwo twamaraga gusangira na John twagiye kuri ya nyubako twari twiyemeje gutwika.


*John:* Ariko Veronica ndabona ugiye kwishyira mu byago


*Veronica:* Kuko se gutwika inzu wumva ari ibintu bihambaye kuri jye?


*John:* Kuko uko byamera kose ntibazabona ko ari ugushya by’impanuka bazabona ko hari umuntu ubiri inyuma.


*Veronica:* Nanjye ahubwo ari byo nshaka. Nshaka ko Celia abona ko abazimu bamuhagurukiye ubundi aterekere ibidashoboka.


Nasohotse mu modoka na John arasohoka. Aho twari duhagaze twabashaga kwitegereza neza iyo nyubako iri imbere yacu. Yari inzu ndende y’amagorofa 40, ikorerwamo ibikorwa binyuranye.
Gusa muri ayo masaha y’ijoro nta muntu n’umwe wabaga arimo kuko n’umutekano wayo wacungwaga hifashishijwe za camera zinyuranye.


*John:* Urabizi neza ko niyemeje kukuba hafi uko byamera kose


*Veronica:* John, erega ntiwatinya ingaruka utabanje kugerageza kuzirinda. Ntiwazirinda kandi utakoze ibyo ugomba gukora.


Celia yatwitse inzu y’ababyeyi banjye nyuma yo kubica. Ndahamya ko namenya ko inzu ye yahiye, hari icyo biri bumwibutse.


Twagumye aho nuko nyuma y’iminota 30 Leon atugeraho.


*Veronica:* Bite se ko watinzemo?


Leon:* Mabuja ntubizi ko hariya harimo za camera koko? Byasabaga kwitonda rero kandi iriya nzu ni ndende kuyikwizamo za bombe byasabaga umwanya


*John:* Birumvikana ahubwo ntako utagize.


*John:* Ubu rero igisigaye ni ugukanda kuri iyi buto, ibindi bikikora.


Yahise ampereza telekomande ifiteho buto imwe gusa, gukandaho rimwe gusa ubundi umuriro ukaka mu nyubako yose. Uku kwihorera kuri Celia gukongejwe bwa kabiri n’urupfu rwa Carole inzirakarengane. John yamfutse amatwi ngo ntumva iturika riba, maze ntekereza ababyeyi banjye bapfuye, Carole wishwe asunikiwe muri pisine akicwa no kumira nkeri, nahise nkanda kuri buto.


Amasegonda macye nyuma yaho, habaye iturika ridasanzwe ku buryo n’imodoka zari hafi aho zamenetse ibirahure, alarms ziravuga, ivumbi riratumuka. Nararebye umuriro ugurumana uvanze n’umwotsi mwinshi, numva ko kwihorera kwa nyako kugezweho nubwo ryari itangiriro ariko ryari itangiriro ryiza rwose.


Twahise twinjira imodoka ngo twigendere…


*_Ryan burya ntabwo yapfuye, inzu na yo iratwitswe. Ese abazimya bari bubashe kuyizimya cyangwa irashya ikongoke? Amaherezo se? Agace ka 40 ntuzagacikwe_*


Comments