Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, mu joro rya mbere rya Click na Fanny , Click ashimisha Fanny mu buryo butangahe cyane.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe
.
Dutangiriye mu rugo rushya rwa Fanny na Click mu masaha ya mugitondo cya kare. Baracyaryamye,
Hashize akanya Fanny aba arakangutse, arebye abona Click mwiza we aracyisinziriye. Fanny yumva ashimishijwe ni kumureba muri icyo gitondo agisinziriye maze atangira kumukora mu isura ye amunyuzaho agatoki areba isura ye akishima cyane.
.
Fanny arumva aguwe neza muri we kuruta igihe cyose yigeze abaho. Hashize umwanya Click arihundukiza asa n’umuteye umugongo ariko we nyine aracyasinziriye. Fanny amureba mu mugongo maze ahita amusoma mu mugongo, arangije ava mu gitanda. Agiye gukandagira hasi abona abona uturabo twiza duteguye neza dukomeze umurongo umeze nk’inzira. Amaze kutubona atyo yumva aratunguwe yibaza igihe Click yaba yabikoreye maze arahindukira amunagaho akajisho. Maze arangije ahagaruka ku gitanda yambara inkweto arangije agenda akurikira iyo nzira ikozwe n’uturabo twiza cyane inzira iramujyana abona imugejeje muri Salamanger yabo, arebye abona kumeza hateguwe breafaste y’ibyo kurya no kunywa bitandukanye kandi biteguye neza cyane hariho n’ururabo rwiza rukoze ishusho y’umutima.
.
Fanny abibonye atyo aratangara cyane, yibaza igihe Click yaba yabyukiye akabikora kandi amusize aryamye mu mu briri.
Fanny byaramushimishije cyane maze yumva biramurenze cyane ahita akata asubira mu cyumba kureba Click. Ageze mu cyumba abona ntago ari mu buriri arikanga.
Maze atangira kumahamagara ati” Honey! Honey where are you?
Click aba amuturutse inyuma ahita amusoma ku ijosi , Fanny arahindukira aramureba aseka cyane,
Fanny ati’ Kubera iki unyihishe?
Click ati” Nashakga kureba uko uramera.
Fanny ati” Urankanze cyane
Click ati” Basi sorry,
Fanny amufata kutama ati” Oya baby, ahubwo mbwira biriya byose wabiteguye ryari?
Click ati” Wabikunze?
Fanny ati” Byantunguye cyane. ndetse icyo mbonye cyo wabiteguranye ubuhanga n’ubwitange bukomeye.
.
Click ati” Oyaaaa.
Fanny akanura amajisho ati” ngo oya
Click ati” Ntago nabiteguranye ubwitange n’ubwenge bwinshi, ahubwo byanyoroheye cyane kubera ko nabiteguranye urukundo. Ikintu cyose uteguraye urukundo kiba kororha cyane kandi kikaba cyiza cyane.
Fanny ati” Wawooo baby aho nanone uranyigushije cyane
Click ahita amufata ati” Ntago nkwigishije baby kuko ntacyo utazi ahubwo ndakwibukije baby.
.
Fanny aramureba cyane ati” ubundi iri niryo juru numvaga bavuga. None ndabona ryavye mu mvugo rijya mu ngiro.
.
Click araseka maze ahita amuterera ati” Reka tujye kumeza.
.
Baza kumeza Click Man amuha care.
Fanny ati” Bea ko mbona care zigiye kuzanyica
Click ati “ Humura niyo wapfa nagushyingura mu mutima wanjye.
Fanny araseka.
.
Telephone ye irasona abona ni Mama we umuhamagaye aramwitaba n’ibyishimo byinshi cyane.
Fanny ati” Karame Mama
Mama Fanny ati’ Wabaye ko urimo guseka cyane muko. Hari umugeni useka gutyo?
Fanny araturika araseka ati” Mama wowe ntago uzi ibirikubera aha.
Mama ati” Niki cyabaye.
Fanny ati” Niba ari ijuru bavuze njye iryanjye namaze kurigeramo..
.
Mama Fanny ati’ Mbwira neza niki cyabaye?
Fanny ati” Ni joro hahiye mama
Mama we araturika araseka ati” Hahiye gute se kandi?
Fanny avuga areba Click ati” Iri joro Click yangejeje mu bicu.
Mama we araseka cyane
Click areba Fanny maze araseka ati” Umva nk’ibintu uba ubwira Mama we.
Fanny ati” Niki atazi se. gusa nshaka ngo yumve ubwiza bw’umugabo wanjye.
Mama Fanny ati’Yewe umugabo wawe ni mwiza ndabizi rwose.
Fanny ati” Mama abasha nibyo warufitiye impungenge ko atabasha.
Mama Fanny araseka ati” Nashakaga kumva uko mwaramutse ubwo mu meza neza ni byiza cyane rero.
.
Fanny ati’ Mama urakoze cyane ariko dushaka kuzakuboa hano vuba
Mama ati’ Ndi hafi rwose.
Fanny ati’ Sawa Mama.
.
Fanny amaxze kuvugana na Mama we areba Click ati’ Bo natinze kuri phone se
Click ati Oya pe niyo mwavugana amasaha 100 ntgo waba watinze.
Fanny ati’ Ariko mana.
.
Iminsi ikomeza kwicuma. Ubuzima bukomeza kugenda buba bwiza hagati yabo.
.
Hashize umunsi wa gatatu.
Click yasanze Fanny mu gikoni aramwegera amufata mu nda amuturutse inyuma.
Fanny ahita afata inyama ku kamya maze arahindukira arayimutamika.
Click ati” Urakoze cyane baby ziraryoshye urimo guteka neza.
.
Fanny ati” Baby hari ikintu natekereje.
Click ati”Mbwira.
Fanny ati’Hari umuganga w’umuhanga nzi twa twagana akadufaha akaba yakwitaho.
.
Click ati” Cher ntacyo nakoze ngo nivuze. Nahuye na banga benshi bagerageza uburyo bwose ariko biranga.
Fanny ati” Nuwo twamugeraho cher.
Click ati’ Ntakibazo.
Fanny ati’ Reka muhamagare muhe randevoux ejo tuzajyeyo.
Click ati” Ntakibazo.
.
Bidatinze umunsi warageze baza guhura n’uwo muganga w’umuhanga. Yitwa osca.
Osca ati’ Fanny amakuru yawe ko wanyanze.
Fanny araseka ati” Narikuba natakwanze nkaba nje hano kukureba/
Osca araseka.
Fanny ati” Hura n’Umugabo wanjye yitwa Click
Osca ati” Click turaziranye n’ubwo ntahise muvugisha.
Fanny agwa mu kantu arahindukira areba Click ati” Cher muraziranye?
Click ati’ Yego.
Fanny ati” yewe ndumiwe cyane.
Osca ati’ Ahubwo icyo ntarinzi nuko ariwe wabaye umugabo wawe.
.
Fanny ati” Bivuze ngo n’ikibazo twari tuje kukurebaho urakizi.
Osca ati’ Yego. Click yaje hano mu mwaka ushize. Ikibazo afite ndakizi ariko namubwiye icyo ntekereza ko cyamufasha ahari kuva ubundi buryo bwose bwaranze.
Fanny ati’ niki wamubwiye?
Osca ati” Ni wowe muntu wamufasha akaba yakongera kuba muzima.
Fanny ati’ Gute?
Osc ati” Click namubwiye ko umuntu wamufasha ari umuntu uzabasha kongera kurema amarangamutima y’umubiri we.
.
Fanny arahindukira arebana na Click
Osca areba Fanny ati” Fanny ndahamya neza koko ushobora kuba umuti wakiza Umugabo wawe.
.
Utazacikwa na Episode ya 41
[
Comments