Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Saranda yibaza uko agiye kubana na Click Man mugihe ntacyo yabasha kumumarira mu gitanda.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe..
.
Saranda arimo kuvugana na Tony kuri telephone.
Saranda ati’” Sha Tony marriage yabaye inyatsi.
Tony ati’ Uravuga ibiki
Saranda ati’ Ibaze ko ngiye kubana n’Umugabo utari umugabo
Tony araseka ati” Ngwiki?
Saranda ati’ Wibiseka mwana birababaje!
Tony ati” Nonese waje gusanga ari ikiremba?
Saranda ati’ Birenze no kuba ikiremba.
.
Tuze ku kazi kwa Click Man ari mu kazi. Fanny ajo aho ashushanyiriza amuzaniye Juice yo kunywa.
Click Man arayifata maze aramushimira ati”Urakoze cyane.
Fanni araseka ati” Click Man nta mpamvu yo kujya unshimira buri gihe.
Click Man ati’ Ukora neza aba agomba kubishimirwa.
Fanny aramwenyura ati’ Urakoze cyane.
.
Fanny areba inzu nshya Click Man arimo gushushanya abna ni nziza cyane aribimubwira.
Click Man ati’Ntakintu ubona nakongeramo
Fanny araseka ati” Umpaye ayo mahirwe se ngo nkurebere?
Click Man asoma kuri juice ati’ Yego
Fanny ati” Icyo mbona cyo ni nziza cyane. nta kintu nzi mu bijyanye no gushushanya kuburyo nabasha kubona ko hari icyo wakongeramo cyangwa wakuramo.
Click Man ati’ Muri wowe wifitemo ubushobozi. Uramutse witegereje neza ushobora kugira icyo ubona.
.
Fanny ati”Reka ngerageze ndebe.
Fanny agaruka imberey’igishushanyo arabareba arangije areba Click man ati” Ndabona gutya washushanyije ari sawa byuzuye.
Click Man araseka ati’Urambeshye.
Fanny ati” Oya sinakubeshya. Ariko kuki ubundi kuki wahise uza mu kazi ntiwarigufata agahe gahigagije ko kuruhukana n’Umugore wawe?
Click Man ati” Kuba naje mu kazi ntakibazo. cyane ko nawe asanzwe abizi neza ko nkunda kuba ndi mu kazi.
Fanny ati”Umugore wawe arantangaje kuba yakurekuye akemera ko ugenda. Bitumye mwibazaho cyane.
Click Man ati”Umwibajijehi iki se
Fanny arasekaati” Wihanagane natgo nabikubwira.
Click Man aramureba.
.
Fanny amurebaa ukuntu ahita yeigendera. Gusa ageze kumuryango arahindukira areba Click Man abona gukomeza kugenda.
.
Mu masaha y’Umugoroba Click Man ashje akazi aza mu modoka ye iri muri Pariking ajyamo aragenda.
Ageze ahantu araparika, hashize akanya Mama we ahita aza mu modoka, bakomezanya urugendo.
Click Man ati” Mama wakoraga iki miri ib bice
Mama ati’Hari umuntu nari naje kuhareba.
Click Man ati”None urumva ufite icyo ugiye kuvugana n’umugore wanjye.
.
Bidatinze bageze mu rugo ndetse bahita bahurira mu kanama uko ari batatu. Saranda arimo kubareba atagereje kumva icyo bamubwira.
Mama Click Man aratangira ati” Saranda mbere na mbere nishimiye ko uri Umukazana wanjye kandi ndagukunda.
Saranda arabareba.
.
Mama ati” Nk’uko wabibonye Click Man afote ikibazo ariko ntago byamubujije kugukunda.
Saranda ati’ Nanjye nabanye nawe kubera ko mukunda. Ariko se nyuma yo kumukunda no kubana nawe nkamubera umugore ntakindi kigomba kuba?
Mama ati” Ibyo uvuga ndabyumva. Ariko wabomnye ko hari ikibazo gituma ibyo bitashoboka.
Saranda ati” Bivuze ngo wowe n’umuhungu wawe mwapanze kuzampemukira gutya?
Mama ati” Oya Saranda. Ntago twapanze kuzaguhemukira.
Saranda areba Click Man ati”Kuki utambwiye mbere hose ko warufite ikibazo kimeze kuriya?
Click Man ati’Narimfite ubwoba ko wahita undeka.
.
Mama Saranda ati’ Click Man aragukunda cyane.
Saranda ati’Yego ndabizi ko ankunda ariko se ibyo birahagije.?
Mama Ckick Man abura icyo amusubiza araceceka.
.
Saranda arahaguruka. Mama Click Man aramureba ati”Umva Saranda hano ntakanikwe uzigera ahabura uzajya ubona buri kimwe cyose uko ubishaka.
Saranda ati” Ariko hari icyazaba kibura kandi kingenzi.
Click Man ati’ Ese ko wabonye ikibazo mfite none uragira ngo bigende bite?
.
Mama abona Click Man atangiye kurakara aramubuza azunguza umutwe.
Saranda ati’ Click Man naje hano nkurikiye wowe mwtangira kumbwira iby’ubuzima bwiza nzabona hano.
.
Mama areba Click Man ati” waduha akanya tukavugana?
.
Click Man ahitaa haguruka aragenda abaha akanya.
Mama Click Man naw ahita ahaguruka yegera Saranda ati” Saranda wihangahe kuba Click Man atarakubwiye mbere ikibazo afite buriya yumbaga afite ipfunwe. Niba umukunda wamkunda koko!
Saranda ati”Ndamukunda ariko uzi neza ko bigoye.
Mama ati”Ariko wowe ubishatse wanabyoroshya. Igikenewehano nuko ubyumva. Click Man n’umusore mwiza kandi ufite ubuzima bwiza. Nukomeza kubana nawe uzaba uri umwe mu bagore bafite icyubahiro hano hanze. Ikindi nimukenera umwana muzamwodubuta.
.
Saranda abitekerezaho, cyane ko nubwo arimo kuburana ko Click Man ntacyo azamumarira mu gitanda. Muri we arumva ko atandukanan nawe bitewe n’ukuntu afute amafaranga.
Mam Click Man ati’ Bitekerezeho neza.
Saranda ati” None urumva bizanyorohera ntabasha kubonana n’Umugabo?
Mama Ckick Man ati” Saranda nturi umukobwa w’ikinyejana kigezweho? Ubuse uyobewe ko hari ubundi buryo umugore ashobora kwishimamo. Kandi na Click Man yagufasha mu bundi buryo ndabizi.
Saranda aramureba.
Mama Click man ati” Saranda please nkundira umwana kandi umwiteho. Kandi ndakwizezako uzahorana agaciro gakomeye nk’Umukazana wanjye.
Saranda abitekrezaho ajya kwicara akomeza gutekereza. Mama Click Man akomeza kumureba ategereza kumva icyo avuga.
Saranda aramureba ati”Sawa reka ngerageze.
Mama Click Man aramushimira ati”Urakoze cyane kuba ubyemeye. Kandi nizeye ko uzamurinda kubabara.
Saranda ati’Nzabikora.
Mama ati”Ndakwizeye mwana wanjye.
Saranda aramureba ati’Yego.
.
Mama Click Mana amaze kuvugana nawe, Click Man agaruka mu nzu arabareba. Saranda ahita ahaguruka amuza imbere ahita amuhobera
Saranda ati”Umbabarire kuba ntarindimo kwakira vuba ikibazo ufite.
Click Man ati”,Urakoze. Kandi nubwo meze gutya ndagukunda. Kandi tuzanakoraurukundo rutangaje.
Saranda ati” Ntago nzigera nkubabaza.
Click Man ati”Umutima wanye urakwizeye.
Mama Click Man ati”Nye mureke nitahire rero.
Click man ati”Wakoze mama
Saranda ati’ Nanjye ndagushimiye wakoze kuza kunganiriza basi bitumye mbasha gutekereza neza.
Click Man areba Saranda ati’ Cher reka ngeze Mama mu rugo.
.
Click Man ahita ajyana na Mama we aramutwara bagenda baganira.
Mama ati” Yagombaga kubyumva kuva yaraje akurikiye ubuzima bwiza.
Click Man ati” Mama urakoze kumuganiriza. Njye yari yanze kumva.
Mama ati” Ubu rero bimeze neza. Ubu nawe ugiye kuzajya ugira ijambo mu bandi bagabo.
.
Click Man amaze kugeza Mama we mu rugo agaruka iwe mu rugo nawe aza mu cyumba asanga Saranda arimo gutnganya uburir neza.
Saranda ati” Mama wawe ndamukunda ni umubeyi mwiza.
Click Man ati” Cyane mama wanjye ntaribi rye.
.
Saranda yicara ku gitanda areba Click Man ati” Ese ntanubwo basi gashobora no kuba kahaguruka?
Click Man ati” Simbizi kuko ntanarimwe karahaguruka.
Saranda ati” Nonese ntabushake ujya ugira bwo kubonana n’Umugore?
Click Man ati”Oya.
Saranda ati” My God.
Click Man ati” Ariko cher nkuko nabikubwiye najya nkufasha wowe mu bundi buryo.
Saranda ati” Ubwo bundi samba mbwumva. Uburyo bwose wakora nzi ko itaribujyemo sinzi ko nabukunda.
Clicl Man ati” Ariko twagerageza.
Saranda ati” Oya, wenda reka nzishake kwihangana tubane gutya. Kuko aho kugerageza ibyo bindi bikazambihira nabireka.
Click Man aramureba.
.
Tuze kwa Snow mu masaha ya mugitondo. We na Sheja barimo kuvugana batumvikana.
Sheja ati” Cher simba numva ikintu ugishaka gukora inaha. Mu rugo ko bakubwiye ko bazakubonera akazi waretse tukagenda.
Snow ati”Oya. Niba wowe ushaka kugenda rwose genda njyewe nzana nza nsoje ibyo nshaka gukora..
.
Sheja amureba nabi ababaye cyane ahita ajya mu myenda atangira kuzinga.
Snow aramureba.
Sheje nawe aramureba ati” Urantengushye ariko ubwo mbonye ibindi iha agaciro kundusha.
Snow ati” Biraterwa nuko ushaka kubyumva. Ariko ni wowe ufite pressure ntazi.
Sheja ati”sawa reka nyine nigendere.
.
Ako kanya bumva hari abakomanga. Snow ajya gufungura abona ni abasore babiri baje.
Snow ati” Ni mwebwe.
Sheja nawe ahita aza muri Saro kureba abo bantu baje.
Sheja ati”Cher aba ni bande
Sniow ati” Aba ni company yimura abantu.
Shej ati”Ugiye no kwimuka se
Snow ati” Yego.
Sheja aramureba ati”Sha ndabona ufite gahunda ndende ntazi.
.
Amasaha aricuma. Sheja atandukana na Snow amubwira ko yisubiriye iwabo muri Kenya. Snowe nawe yimuka mu nzu nshya yarigiye kwimukiramo.
.
Umunsi ukurikiyeho mu masaha y’Umugoroba Saranda ari mu modoka yitwaye atashye ageze muri karitsiye yabo , abona Snow arimo agenda n’amaguru arikumwe n’imbwa ye. Saranda biramucanga yibaza icyo Snow yaba akora muri Karitsiye yabo. Aparika imodoka avamo avugisha Snow.
Saranda ati’ Snow urakora iki hano muri iyi karitsiye?
Snow ati” Nanjye nsigaye mba.
Saranda ati” Kuva ryari?
Snow ati” Kuva ejo. Ahubwo nubishaka uze kureba inzu mbamo.
Saranda arabyumva. Snow ahita yikomereza.
Saranda asigara asa n’urimo kubitekerezaho cyane.
.
Utazacikwa na Episode ya 8
Comments