Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Iyo mpeshyi nari mfite imyaka icumi, gusa ibyabaye uwo munsi ndabyibuka neza nk’ibyabaye ejo. Nubwo nari agakobwa gato, Angela, ariko nirebeye n’amaso yanjye ababyeyi banjye bicwa.
Umuryango wacu wari umuryango witurije mu gace nkomokamo. Data, yari umucuruzi ukomeye, naho mama akanya ke yakamaraga ari kunyitaho, agakobwa ke rukumbi yakundaga.
Nuko uwo mugoroba mbabona bicirwa imbere yanjye, ni nabwo ibyago byanjye n’agahinda gasaze byatangiye.
Ku myaka yanjye icumi, ibyari icyizere cyanjye byose byarayoyotse. Abicanyi baraje bica ababyeyi banjye barangije batwika inzu yacu.
Ese kuki jyewe ntapfuye? Kuki mama yansabye kwihisha mu kabati, kuki ntapfanye na bo?
Igisubizo kimwe: Niba narabashije gusohoka mu nzu iri kugurumana, nkaza kwisanga mu maboko y’umuntu wacuruzaga abantu, nyuma nkaza kurerwa n’umuryango w’abandi bantu, ni uko nagombaga kuzahorera urupfu rw’ababyeyi banjye.
Ahari wabyita igeno, wavuga ngo ni ko nyine byari bipanze muri gahunda y’Imana ariko kuba uyu munsi, nyuma y’imyaka 15 ndiho kandi meze neza, nyuma ya byinshi byanyitambitse mu nzira no mu buzima bwanjye ni uko hari ikintu kimwe ngomba gukora: Guhorera umuryango no gutuma ibyakozwe byose n’ababikoze bose babyicuza
Uyu munsi sinkitwa Angela nahinduye amazina nitwa Veronica, mfite imyaka 25. imisatsi yanjye narayihinduye mu buryo bushoboka ku buryo ntawe ushobora kongera kunyibuka.
Umuryango wa Kaba, ni wo wagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi banjye kandi ibyo bakoze bagomba kubiryozwa.
Mu gutangira nabanje kujya ku ivuko ngo nkusanye amakuru yose yerekeye umuryango wanjye. Namenye ko data yari umuyobozi mukuru w’ikigo cyagurishaga ibicuruzwa binyuranye kandi ibyo byatumaga umuryango wacu ubaho wishoboye kandi neza.
Ubwo nakusanyanga amakuru nasanze umuryango wa ba Kaba, wari ubusanzwe abafasha ba data mu bucuruzi ari wo usigaye uyoboye ubucuruzi bwose bwahoze ari ubwa data, ibyakabaye ari umurage wanjye bari basigaye babiryoshyemo neza. Muri macye bishe ababyeyi banjye ngo bigarurire ubucuruzi bwose bujye ku izina ryabo.
Nakodesheje inzu iteganye n’aho uyu muryango utuye, muri make nababereye umuturanyi, gusa umuturanyi ufite intego kandi nagombaga kuyihisha ntibamenye ikingenza. Natangiye kuwigaho. Ku ikubitiro namenye ko Victor ari we nyiri urugo ariko nanone akaba ari inganzwa ategekwa n’umugore.
Umugore we, Celia namwita umurozi kuko uburyo ari we uyoboye urugo, ntibiri ku busa. Umuhungu wabo mukuru, Fernando, yari afite imyaka 27 nta gushidikanya na we yagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi banjye.
Ubu hashize imyaka 13 ashakanye na Julia, bakaba barabyaranye Pablo, ubu afite imyaka 5. si we gusa Victor yabyaye ahubwo yanabyaye abahungu babatu b’impanga ari bo Brittany, Brad na Brandy, bose ubu bafite imyaka 26, bivuze ko bandusha umwaka umwe. Nguwo umuryango wagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi banjye none bari kuryoha mu byakabaye ari umurage wanjye.
Ndabizi neza Celia ni we wagize uruhare rutaziguye mu kurimbuka k’umuryango wanjye, nanjye nzarimbura uwe buhoro buhoro ku buryo agahinda nagize na we azabasha kukumva.
Kuba ubu ntabasha kwishima no kugaragaza amarangamutima yanjye, mpora nkonje ntuje, ni uko yabiteye. Sinshobora gukunda, kugira impuhwe, ni na yo mpamvu numva nkwiye kwihorera. Uvuze nko ndi nka vampire ifite inyota yo kunywa amaraso ntiwaba wibeshye.
Kugirango ngere ku mugambi wanjye, nkeneye icyitso, John, umusore hashize imyaka 9 tumenyanye kandi azi byose, azi umugambi mfite kandi yiteguye kumfasha kuwugeraho.
Iki gitondo ni bwo nageze mu nzu yanjye, ndi kumwe na John. Ubwo nabonaga inzu umuryango wa Victor ubamo, uburakari n’urwango byarushijeho kwiyongera. Kugirango mbashe kugera ku ntego yanjye biransaba kwiyegereza uyu muryango kandi nzinjirira kuri umwe mu bakiri abasore, Brad cyangwa Brandy, umwe muri bo sinzi ngo nde kuko ntawe nkunda muri bombi. Ngombwa ni uko mbiyegereza ngo mbone uko mbarimbura neza. Gahunda ni iyo, kandi ni ho ngomba gutangirira.
*_Ese uyu mugambi wa Veronica (turabizi ni Angela) uzagerwaho ute? Ubu se muri aba basore ni nde uzagwa mu mutego we? Ntuzacikwe agace ka 2_*
Comments