logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse, ba Ruger bakora impanuka mu mazi bari mu bwato. Kurundi ruhande Liana we yaramaze kubwirwa na Landy ko amukunda.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Amezi agera kuri ane yose yaragiye arisunika.  Ayo mazi yose Ruger yarayamaze ari muri coma nyuma y'iyo mpanuka bakoze.
Ruger yarakangutse abona Bona yicaye aho imbere ye mu cyumba kigari cyane, ariko bakirimo bonyine. Ruger yakangutse atazi ngo arihe byagenze bite.
.
Areba bona.
Bona arishima cyane ati" Imana ishimwe ikoze igitangaza nyuma y'amezi ane yose  urgarutse ibumuntu.
Ruger ati" nyuma y'amezi ane uravuga ibiki?
Bona ati" warumaze amezi ane yose uri muri coma.
.
Ruger agwa mu kantu arumirwa ati" njyewe maze amezi ane ndi muri coma
Bona ati" yego. Ahubwo n'igitangaza kibaye. Kubera ko Abaganga bari baratakaje ikizere cyuko bitazakunda ko uzigera ugaruka.
.
Ruger arumirwa ati" none maze amezi ane ndi hano?
Bona ati" yego.
.
Muri ako kanya abaganga bahita baza.  
Batangira kumwitaho. Bamaze gukora ibyo bakora bamusaba kuba agumye hamwe akaruhuka
.
Ruger ati" mperuka dukora impanuka byagenze bite ?
Bona ati" impanuka imaze kuba warwanye no gufasha abantu kubera ko wowe Uzi koga. Waramfashije ufasha n'abandi bantu benshi cyane noneho bigera aho unanirwa cyane wowe umubiri wawe urananirwa burundu maze uza kurohoma ugera kure cyane . Abashinzwe umutekano w'amazi baragushatse barakubura. Iminsi itatu yose yashize ushakishwa barakubuze mu mazi. Ku munsi wa kane nibwo bakubonye.
.
Ruger arumirwa!
Bona ati" ni Imana yakoze igitangaza bimwe iba igifite Umugambi ku.muntu. gusa bakubonye umeze nabi cyane
.
Ruger ati"Mana nyagasani nuko nacitse urupfu?
Bona ati" yego. Ariko reka mbe nkujyane hanze tuganire nkutembereza.
.
Amuvana aho mu cyumba baza hanze amatembereza baganiramo.
.
Bona ati" Abaganga bakoze byose ariko biranga kugera ubwo baguhebye. Bapfuye kugushyira hariya ari amaburakindi.
.
Ruger ati" Umugore wanjye n'abana banjye.
Bona ati" ntakintu bigeze bamenya.
Ruger ati " ngwiki? Nonese Umugore wanjye ntanarimwe yigeze aza kundeba ?
Bona ati" oya.
Ruger biramucanga ati" muri ayo mezi ane yose ntabwo yigeze agera hano?
Bona ati" oya?
Ruger ati" mwaravuganaga se ?
Bona ati" Iyo tubasha kuvugana yarikuba yaraje Niko mbitekereza.
Ruger ati" byagenze bite ?
.
Bona ati" Umugore wawe nagerageje kuvugana nawe ngo muhe amakuru ariko ntanarimwe yigeze ampa amwanya  wo kuvugana nawe. Nanavuye inaha inshuro zirenga 7 zose njya kumureba ngo mvugane nawe basi imbonankubone ariko ntabwo yigeze ambonera akanya. Ntanubwo yigeraga antega amatwi ngo basi yumva amakuru muzaniye. Yabaga ahuze cyane.
.
Ruger arabyumva yumva birababaje cyane bikomeye.
Bona ati" ntakubeshye Umutima w'umugore wawe warantangaje!
.
Ruger ati" Liana!
Bona ati" ntanarimwe yafashe telephone yanjye.
.
Ruger ati" Hanyuma mu kazi.
Bona ati" mu kazi twarasezerewe.
Ruger ati" twarasezerewe Kandi twarakoze Impanuka ?
Bona ati" sinzi ubugambanyi bwabayemo pe !  Ni kenshi navuganye nabo ariko banyirukanaga nabi bantera ubwoba. Naranabareze ariko ntacyo byatanze. Byararangiye.
.
Ruger ati" amakuru mabi gusa. Ahubwo se wowe ni gute wabashije kumarana nanjye ayo mazi yose hariya uri kuri njye.
Bona ati" Ruger uri inshuti yanjye nako ahubwo uri umuvandimwe wanjye. Nizere ko bizakunda ukagaruka. Ntabwo njyewe natakaje ikizere CYANJYE.
.
Ruger aramuhobera ati" sinzi uko nashima.
Bona ati" kuba wabashije kugaruka n'ishimwe rikomeye umpaye.
.
Bidatinze baje gusezererwa aho kwa Muganga barataha. Baza gufata ubwato.
Ruger areba amaziiiii
Bona ati" urayatinye se?
Ruger ati" oya. Ariko memory y'ibyabaye ntiyabura kugaruka
Bona ati" yeah. Ariko ntawe upfa kugihe kitari icye.
.
Bafata ubwato bava iyo barataha. Bageze inaha, Ruger yaje mu rugo ahageze asanga ntabwo umuryango we ukiba aho warimutse.
Afata telephone ahamagara Liana aramubura kuri telephone. Amubuze yahise ava aho aza kumureba kuruganda. Ageze kuruganda asanga habaye ibirori bikomeye cyane byo kuzamura bamwe mu bakozi. Ndetse umugore we yari yazamuwe cyane atakiri secretary ahubwo yahawe department yaragiye kuyobora
.
Ruger , abona ntabwo afite uko yahita abona umugore ngo bavugane maze aricara abanza gutegerez ko ibirori birangira.
.
Umugore we arahamarwa ngoe azamuke kuri stage nawe ashimirwe n'izamurwa ahawe.
.
Liana yambaye neza birenze arazamuka aza imbere barmushimira. Maze afata ijambo nawe ryo kuvuga imigabo n'imigambi ye nogushima abamubaye hafi n'abamufashije mu rugendo rwe.
.
Ruger yicaye aho arareba byose.
Liana ahamagara Landy. Landy arazamuka aza kuri stage maze Liana amushima amutakagiza cyane ko ariwe gisobanuro cyaho ageze hose. Amushimira cyane ko iyo atagira Umuntu nkawe aza kuba atari Umuntu uriho. 
.
Amaze kumushima barahoberana cyane maze barongorerana cyane.
Landy ati" urukundo rwanjye ruzakugumaho iteka.
Liana ati" Nanjye Umutima wanjye uzahora ari uwawe.
.
Ruger areba. Gusa ntabwo azi ko haba hari ikiri hagati yabo.
.
Liana amaze gushima aba abonye Ruger yicaye mu bantu baraho
.
Udacikwa na Episode 25

Comments