Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Namwe murabyumva nyine umuntu wigeze kubatwa n’inzoga iyo azisubiyeho nta miyaga ashyiramo ni ukunywa nk’uri mu irushanwa. Kandi kuva ari we wifatiye umwanzuro wo konger kunywa inzoga rwose sinamubuza.
Nafunguye umuryango muha karibu.
*Veronica:* Ariko se Victor ko ntari kugusobanukirwa koko ubu watewe n’iki cyatuma ufata umwanzuro nk’uyu wo kongera kwishora mu kuywa inzoga koko?
*Victor:* Umva ubuzima bwanjye bwabaye gehinomu n’ubundi nta cyo ndamira
*Veronica:* Mbwira neza ndumva ntari gusobanukirwa ibyo umbwira
*Victor:* Wowe nyihera icyo kunywa ibindi byihorere. Isi yandambiye pee
*Veronica:* Ariko urabizi ntabwo inzoga ikemura ibibazo rwose pee. Wenda ituma ubyibagirwa akanya gato ariko iyo igushizemo urongera ukabyibuka byose uko byakabaye.
Nashakaga ko ari we wifatira umwanzuro wa nyuma rwose nta na kimwe ngizemo uruhare.
*Victor:* Nyihera icyo ufite gikaze ndebe ko nakibagirwa ibindimo dore ko n’umugore ubwe atanyoroheye.
Nagiye mu gikoni mfata icupa rya divayi, mfata rwa rumogi nakuye kwa John mvangamo ubundi ndacugusa ku buryo rutaboneka. Ubusanzwe narutwaye ndugeneye Ryan, ariko buriya we nzamushakira ikindi tu. Muri make ubu kuri lisiti y’abantu ngomba kwikiza hakurikiyeho uyu musaza ariko we simwica ahubwo ngomba kumuhindura ikigoryi. Ibaze inzoga ariko ivanzemo urumogi. Nasohokanye icupa n’ikirahure, nuko ntereka iruhande rwe muri salon aho yari yicaye
*Veronica:* Ngaho ibibazo byawe byinike muri alukolo. Ubwo ibindi ni ibyawe
*Victor:* Umva hashize igihe kinini ibibazo byanjye nshaka kubyinika ngo bisome nkeri ariko na byo ubanza byarize koga byo kanyagwa
*Veronica:* Ushaka wanywa icupa ryose, rwose ubu ni iryawe ntawe murisangira.
Yateruye icupa abanza kuryihumuriza. Nategereje ko asuka mu kirahure ariko ngiye kubona mbona ashyize icupa ku munwa aragotomera boshye uri kunywa amazi. Mbega umugabo.
Disi ubu ntabwo azi ko namushyiriyemo agafu!!!
Nahise ntangira kwishimira mu mutima. Numvaga ibyishimo bindenze kuko rwose uyu mugabo, ahaaa…
*Victor:* Veronica umbabarire
*Veronica:* Oya ndakumva. Nanjye iyo mba wowe ntawundi mwanzuro nari gufata uretse kugotomera inzoga rwose
Yarandebye ubona afite agahinda
*Victor:* Ndumva mfite isoni neza neza
*Veronica:* Ariko nta mpamvu yo kugira isoni, turi inshuti kandi ndakumva neza pee
*Victor:* Wowe gusa ntuzagire uwo ubibwira ndakwinginze
Yafunguye urugi nuko aho guhita asohoka aragaruka afata rya cupa ariranguza ntihasigaramo n’igitonyanga maze arataha.
Amaze gutaha nahise njya koga nuko ndaryama.
Bukeye numvaga nshaka koga maze nshyiramo bikini. Nari ngiye gusohoka ngo ninjire muri pisine numva umuntu arakomanze.
Naramwihoreye ariko akomeza gukomanga nuko ngiye gukingura nsanga ni Ryan
*Ryan:* Ariko iwawe ntujya wambara?
*Veronica:* Ibyo se birakureba? Ariko uzi ko ntaho utandukaniye n’imbwa zisubira ku byo zarutse. Ubundi ubu uje gukora iki hano iki gitondo?
*Ryan:* Nje ngo tuganire ibintu bikomeye. Wa musaza se arahari?
*Veronica:* Uzongera kwita John umusaza tuzaba babiri. Umusaza ni so
*Ryan:* Ariko tujye tuvugisha ukuri, uriya ni umusaza rwose peee.
Nahise mbanza gusubira mu cyumba nambara ikanzu ubundi ndagaruka.
*Veronica:* Rasa ku ntego icyo wifuza ubu nta mwanya munini mfite
*Ryan:* Ariko se iyo ukomeza kwiyambarira kwa kundi koko ko ari byo byari biryoshye mwana. Hagati aho se wumvise inkongi y’umuriro yatwitse inzu ikomeye ya ba Kaba?
*Veronica:* Cyane rwose ahubwo iyo menya neza uwabikoze ngo mugurire icyo anywa kuko byaranejeje ku buryo utabyumva
*Ryan:* Umva reka kunkinisha ndabizi neza ni wowe wabikoze
*Veronica:* Jyewe rimwe na rimwe nibaza niba koko wifuza kwihorera kuri ba Kaba
*Ryan:* Aho uribeshya cyane kuko nubwo wowe watangiye ibikorwa bigaragara ariko jyewe ibyanjye mbitwara buhoro buhoro kandi nitonze, mu bwenge
*Veronica:* Ngo mu bwenge? Ntacyo ubwo jyewe mbikora mu bugoryi
*Ryan:* Reka nkwihorere. Gusa nakumenyeshaga ko kwihorera kwanjye kumaze imyaka itanu gutangiye nubwo utari ubizi
*Veronica:* Ushaka kuvuga iki? Nsobanurira neza
*Ryan:* Reka se wigira amatsiko ngo ukabye. Igihe cyabyo nikigera uzabimenya
*Veronica:* Niba ushaka ko nkwizera byaba byiza umbwiye ibyo byose
*Ryan:* Erega tuvugishije ukuri mbona jye nawe dusa rwose
*Veronica:* Icyo nzi ni uko ababyeyi bacu bakoranaga nta kindi
*Ryan:* Oya uretse ibyo hari n’ibindi duhuje burya. Mbona duhuje imico n’imyitwarire ndetse tunafite intego zimwe
*Veronica:* Ahari wenda byashoboka ariko urabizi ko nkwanga
*Ryan:* Burya jyewe nkunda abagore bateye nkawe, beza ku isura ariko bagaragaza ubugome. Kandi ndabizi nawe ukunda abasore b’imico mibi nkanjye, ibirara muri make
*Veronica:* Umva niba udashaka ko ngutera urushyi byaba byiza umvuye imbere
*Ryan:* Nyamara ibisa birasabirana mwana wa mama
*Veronica:* Ariko nanone ibidahuje birakururana niba warize ubugenge urabizi. Hanyuma rero reka iyo mikino yawe y’ubugoryi niba utavuze ikikugenza nyakuri umvire mu nzu.
Nahise negera umuryango ngo mfungurire Ryan
Nkimara gukingura nakubitanye n’ururabo rwa roza ariko noneho aka kanya ho rwari umutuku.
*Ryan:* Ndabona ufite undi muntu ukwemera nkanjye
*Veronica:* Ceceka se hanyuma utahe nyine.
Yaragiye nanjye mfata rwa rurabo, mbona harimo agapapuro, ndakazingura ngo ndebe ibyanditseho.
*_Ryan ngo amaze imyaka 5 atangiye kwihorera? Uyu musaza se uhawe divayi n’urumogi koko ubu arabaho? Naho se uru rurabo n’agapapuro noneho ni ibya nde? Agace ka 44 ntuzagacikwe_
Comments