Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
..
.
duheruka papa elisa na mama elisa nabo bemeye kuza mubukwe. Ese ubu bukwe burataha koko?
.
.
inkuru ya navio kki dable le
.
dusenge:
.
uwiteka mana ishobora byose turagushimira uko ukomeje kuturinda izina ryawe ryubahwe. Nkweretse abarwayi barwaye irwara zitandukanye ubarinde ubakize mu izina rya yesu amen.
.
..
mbahaye ikaze nanone:
..
.
ni mumasaha ya saa tanu hafi ya sare ibiremo ubukwe hari abantu benshi bambaye amakote ni imikenyero sare yakubise yuzuye ni ibyishimo gusa.
navio emusi uri kuyobora ibirori afata micro ati:" nogeye kubaha ikaze mubirori byacu twishime tunezerwe.
abantu bose bakoma mumashyi
navio ati:" nyuma yo kuva gusezerana kumurenge hakurikiyeho umwanya wogusaba no gukwa."
nangirango abahagarariye umuhungu nabahagarariye umukobwa tubahe umwanya turusheho kuryoherwa."
abantu bose baraceceka haboneka umutuzo abari hanze ya sare barinjira baricara abandi bahagarara inyu bose batuje."
kumbe aho eddy yicaye yaberewe koko bikomeye ikote ry'umweru, ipanaro y'umweru inkweto z'umweru karuvati y'umweru hose yambaye umweru gusa ndetse ni itsinda rimwambariye bambaye imyenda y'umweru hose mubamwambariye bahafi harimo bosco amuri hafi cyane."
igaruye amaso mubicaye aho biju nawe yaje yambaye neza nawe yaberewe.
gusa umuntu ntarikubona ni keza we ntawuhari. Inyuma cyane na liky nawe yaje kwihera ijisho.
.
sasa muzehe kamanzi uhagarariye umuhungo na papa gad minani waje uhagarariye umuryango wumukobwa bicaye imbere bose bahabwa za micro.
papa gad ati:" twishimiye kubakira mumuryango gusa nubwo tubakiriye ntitu bazi ntituzi niyo muvuye."
kamanzi ati:" turabashimiye kubwikaze muduhaye imana ibampere umugisha. Ahh, amazina nitwa kamanzi akaba aringe ntumwa yatumwe cyangwa se yoherejwe nu umuryango iradukunda eddy akomukamo."
papa gad ati:" bakomere amashyi rwose."
sare yose iti:" kaci kaci." amashyi menshi cyane arakomwa."
papa gad ati:" twishimiye kubamenya muzehe kamanzi. Umh umusaza wiyubashye ndasaba abari mugikari batuzanire amazi yabagabo dusomeho twice icyaka bundi tuganire nyuma amava na amavuko yu urugendo rwawe."
.
bidatinze bazanye agacuma karimo divayi basomaho hashize umwanya utari muto.
papa gad ati:" ndakeka noneho akavumbi kamanutse."
kamanzi ati:" oya reka nongere nshire inyota."
papa gad ati:" oya ongera rwose kamanuke."
kamanzi ati:" ubu noneho twaganira."
papa gad ati:" oya nubundi turi busubira akatabuze murugo rwacu ni amazi yabagabo."
kamanzi ati:" mbaye mbashimiye uburyo mwatwakiriye rwose bakumere amashye menshi cyane."
sare yose ikoma amashyi."
papa gad ati:" mwatubwira noneho ibyurugendo rwanyu."
kamanzi ati:" narindi murungo nijuse agacupa, umuhungu wange eddy iradukunda araza anyogera akandi gacupa. Ariko ubwo kuko narinzi ko asanzwe abikora sinabitindaho ndamushimira aragije ati:" data rero mfite inkuru nziza nshaka kukubwira. Nange nti iyihe?
papa gad ati:" tega nange nkubaze nkaho uri eddy ni iyehe nkuru ushaka kubwira?
kamanzi ati:" nawe yara nshubije ati:<< " hari inzoga nshaka ko unshyirira umuryango wa jamari."
papa gad ati:" ntari nayobewe izi nzoga ziryoshye aho zavuye naho nimwe mwazizanye?"
kamanzi ati:" yego ni twe."
papa gad ati:" reka nongere tsomeho turaganira nyuma."
abari muri sare bose baraseka amaze gusomaho
.
ati:" iyi nzoga ni iyiki se?"
kamanzi ati:" nyiranaka."
papa gad ati:" mwaramwereje?"
kamanzi ati:" cyane "
papa gad ati:" ngaho tubwire."
kamanzi aracyebuka areba aho abasangwa bicaye ati:" yemwe bagabo aho ni mucecetse pfite ijambo rya nzanye? Dore umuryango wa minani wantumye ngo muva inda imwe ngo ntacyo mwapfuye ngo nta nabi umuhe umugeni wineza giyi Ni inka tubakwereye."
papa gad ati:" yarasabwe."
kamanzi ati:" nje guhakwa murampake neza mundeme amaboko na amaguru mumpe ubuhake nanjye nyoboke mpakwe."
papa gad ati:" wazanye inka izindi ushaka ni iziki?"
kamanzi ati:" niko bigenda iyo ushaka guhakwa utura inka kugirango uzabone izindi."
papa gad ati:" gira benshi urashaka uwuhe?
kamanzi ati:" ndavuga bwa buriza bwawe, ndavuga wamwari utagira umwanda ndavuga ishimwe nely."
papa gad ati:" sinamuguha."
kamanzi ati:" ariko wasomye kurako kayoga ngo ukumve?"
papa gad ati:" na shize inyoto sindi bwogere."
sare yose iraseka kamanze nawe amagambo aramushirana amara akanya asoma kugacupa.
hashize umwanya ati:" niko ye, aho niwaba wibagiwe ibyabaye?"
papa gad ati:" ni ibiki?"
kamanzi ati:" yanzoga yambere si iyange ahubwo dore iyange niyi bazanye nonaha."
papa gad ati:" zana tsomeho numve."
kamanzi amushyira agacuma asomaho aragije ati:" yewe ndamuguhaye."
umusaza umwe mubari bicaye imbere ati:" muramumuhaye yaranze kumeka akanera ibyondo kandi ndwaye?"
kamanzi Amushyira inzoga umusaza amaze gusomaho.
kamanzi ati:" ujya si yaritwe yari umwanzi wacu."
umusaza ati:" niba atari wowe bamuguhe rwose."
papa gad arakebuka areba mubicaye muri sare ati:" tumuhe umugeni ra?"
sare yose iti:" yego."
papa gad ati:" ubwo abuzukuru bange babyemeye ndamuguhaye."
.
akimara kuvuga uko sare yose ikoma mumashye bidatinze nely yaraje imbereye hari keza inyuma hari abandi bakobwa batatu nely atambuka agana aho eddy yicaye arabahobera ageze kuri eddy biba akarusho bidatinze umwanya wo kwambikana impeta warageze eddy afata impeta arayimwambika aragije aramwegera ati:" ubu ubaye uwange niwo mwanya narinegereje ngo nkwambike ikamba ry'umwamikazi none urageze. Nzakurinda kubabara nzatuma uhora wishimye nzakubera umurinze nzakubera umuhoza."
nely nawe afata impeta arayimwambika ati:" mumaboko yawe niho nshyize ukubaho kwange nange nzakubera mama wabana bawe nzatuma uhora wishimye."
bidatinze barahoberana bajya kwicara.
navio afata micro ati:" nyuma y'ibirori byiza tubonye ndagirango turusheho kwishima munyemerera twakire umuhanzi christopher."
.
bitanze christopher yaje imbere dj nawe ntiyatinda. Christopher atagira kuririmba agira ati:"
.
<> uko tugana twese twateraniye
<> hamwe twabukereye twaribye
<> kumunsi
<> mukuru ibyinshimo byinshi
<> kumiryango ni inshuti mbega
<> byiza weeh Ni ishema ryinshi
<> tugaragiye aba bombi bemeye
<> guhuza imiryango ibiri ikaba
<> umwe Bahuje byose rwose
<> kandi banavanze byose
<> mbega byiza weeh mana ha umugisha aba bombi biyemeje kuba umwe mana ngwino utahe ibi biroro nkuko watashye ubwi kaaaana.
.
sare yose iti:.
.
mana uzabahe kurambana ubahe urugo rugerwa uzabahe urubyaro rukubaha maze ubarinde ubukene
ubatuze mu ijuru rito
mu ijuru rito mu ijuru rito ooh mu ijuru rito mu ijuru rito oh mu ijuru rito.
.
christopher ati:
.
amatage umwijyane ingorane kutizerana kwa abashakanye ubibarinde mana ubibarinde mana.
akanyamuneza for monday to sunday kandi ubarinde amage every day mana Bahe urukundo rwi inanga rugero ooh.
.
mana ha umugisha aba bombi biyemeje kuba umwe yeyeye mana ngwino utahe ibi birori nkuko watashye ubwi kaaana.
.
mana uzabahe kurambana ubahe urugo rujyerwa maze ubarinde ubukene ubatuze mu ijuru rito.
.
.
christopher amaze kuririmba sare yose ikoma mumashyi navio nawe ati:" rukundo rukundo.
rukundo wampoye iki?
kuki aringe wahisemo.
rukundo rukundo kuki aringe wafunze."
.
sare yose iratuza.
.
navio ati:" uko iminsi igize icyumweru ari irindwi rukundo nawe unkuba karindwi.
nawe se ra. Wafashe wamucecuru nitaga rukumbuzi umugira intumwa yawe. Uragenda wiba mahoro umugira intumwa yawe aho ushaka kujya babanzayo aho mbonye mahoro mabona rukundo. Rukundo rukundo ushaka iki?.
ariko da warakoze. Ahari ndagushima.
wahuje iyi mitima itumye dutaramira aha ituma duhoza ibihaha. Waragiye utanga amahoro mu mitima itumye dutarama bituma imitima yacu itutumba umunezero. Natwe turagushima. Ngenda rukundo warakoze.
.
sare yose ikoma mumashyi navio ati:" umva mbabwire, nely yantumye ngo arashaka kuririmbira umukunzi we reka newe tumuhe umwanya aririmbire umukunzi we.
.
nely aratambuka afata micro atagira kuririmba ati:....................
....................
...........................loading episode.....34
.
ntuzacikwe na agakurikira." turacyakomeje ubukwe bwacu nely agiye kuririmba ese araririmba iyihe?
biju aho yicaye arakanura ate?
king james ntararirimbe we araririmba iyihe? mukomeze muryoherwe nu ubukwe.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments