Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 7
.
Duheruka, Jobbe arangiza akazi ke neza kwa mabuja Melinda arahembwa arataha.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu gheto ya Jobbe ni mu masaha ya mugitondo arimo koborosa yitegura agiye kujya mu kazi..
Aritegura neza, arimo gusoza yumva umuntu umukomangira muri icyo gitondo. Areka ibyo yakoraga aza kureba uwariwe arafungura abona ni Cher we Yolanda. Barahoberana barasomana. Gusa Yolanda arimo kurira.
.
Jobbe aramufata amuzana mu nzu.
Jobbe ati" Cher nshaka kumenya kubera iki uje urimo kurira.
Yolanda ati" cher umbabarire uburyo wafashwemo n'ababyeyi banjye.
Jobbe ati" biriya njye ntacyo bimbwiye. Icya mbere nuko wowe unkunda naho uko Ababyeyi nawe bamfata ntacyo bimbwiye.
.
Yolanda ati" Cher umbabarire pe! Kandi wihangane nabuze amahitamo. Ntabwo nshaka gutera umugongo umuryango wanjye Kandi sinshaka kuba n'ababaza.
Jobbe ati" none ushaka kuvuga iki?
Yolanda ati" nyine....
Jobbe ati" ceceka nakumvishe. Uhisemo umuryango wawe njye untera umugongo.
Yolanda ati" suko ntagukunda ariko ntabwo n'ababaza mama na Papa! Basi hinduka uze ukizwe wihane ubatizwe.
Jobbe ati" ese ntabwo wankunze uzi neza ko ntari umukore!
Yolanda ati" narimbizi.
Jobbe ati" none kubera iki uhindutse! Niba warankunze ntari umukorokore mu idini yanyu aka kanya uhindutse ute ?
Yolanda ati" Cher n'ibwo urukundo rwacu rwabasha kubaho mama na Papa bakaruhuha umugisha.
Jobbe ati" umva Cher ntabwo dukeneye iyo migisha y'ababyeyi bawe ngo urukundo rwacu rubone kubaho. Niba wahizemo umuryango wawe sinagutanya nawe igendere.
Yolanda ararira cyane ati" Cher sinshaka kukubura.
Jobbe ati" niba udashaka kumbura guma hano nyine. Sibyo.
.
Yolanda ati" oya ntabwo byashoboka.
Jobbe ararakara ati" none ayo marira yawe ni ayiki ? Uri mukuru wabasha kwifatira icyemezo gikwiye kandi gishingiye kubyo wowe ushaka. Rero kurira nta muti urimo.
Yolanda ati" Jobbe biragoye kuba nafata umwanzuro wo gutera umugongo umuryango wanjye. Suko ntagukunda.ndetse sinshaka gutandukana nawe. Ariko nanone nkeneye umuryango wanjye.
Jobbe ati" ok. Ubwo wahisemo.
Yolanda ararira cyane ati" ese basi wakwemeye ukaza ukabatizwa.!
Jobbe ati" umva nta mpamvu mfite yo kuza mu idini yanyu. Niba wumva utabana nanjye ngo kubera ntari umu ADEPR igendere cher! Uzahirwe. Uzabona undi musore muri iryo torero ryanyu.
Yolanda ati" ubu birangiye gutya?
Jobbe ati" Ni wowe ubirangije.
.
Yolanda areba Jobbe mu maso aramufata aramukomeza amuha aka bizoux arangije acaho aragenda.. Jobbe yarababaye agahinda karamurya mu mutima ariko arikomeza. Yiyemeza gufata ubuzima bushya agakomeza.
.
Yaje mu kazi nk'uko bisanzwe abona mugenzi we bakorana Paty.
.
Kurundi ruhande, Melinda ari mu rugo kuri Telephone arimo guhamagara lex kuri Telephone. Lex aramufata.
Melinda ati" yambi cher !
Lex ati" yambiiiii!
Melinda ati" miss you!
Lex ati" I miss you too.
Melinda ati" I think to day you will come. Am waiting for you.
Lex ati" no baby.
Melinda ati" what?
Lex ati" am sorry. Am so sorry.
.
Melinda biramubabaza ati" why ?
Lex ati" bibaye ngombwa ko hari indi gahunda ngomba kuba inaha nogeje neza.
Melinda ati" ariko Cher n'ijoro wari wambwiye ko ari uyu munsi uza?
Lex ati" nyine ihangane Cher ninza tuzafata umwanya uhagije.
.
Melinda ararakara ati" n'ushake uzagumeyo Cher ibi ndabirambiwe.
Lex ati" ariko Cher ntukarakare ubusa!
Melinda ati" ntukavuge ngo ndakara ubusa ahari akazi niko warongowe.
Lex ati" nonese ushaka ngo ntidukore? Kandi nkora amanwa n'ijoro mvunikira ko wazabaho neza.
Melinda ati" ese wabonye mfite inda ingana iki kuburyo ikuraza amajoro akakugenza amabanga ubudatuza. Ese utekereza ko nkeneye iki muri byose?
Lex ati" Cher ihangane ndi mu nama turaza kuvugana neza ni joro.
.
Melinda aramwumva arakupa arababara arasakuza cyane.
.
Tugaruke mu kazi.
Jobbe ari mu kazi na Paty..gusa ntavuga arimo gukora buragi. Paty aramureba. Hashize akanya aramwegera.
Paty" man what is problem ?
Jobbe aramureba ati" our love has broken.
Paty aratungurwa! Ati" why!
Jobbe ati" Yolanda yahisemo ikifuzo cy'umuryango we aragenda.
Paty ati" she is Crasy. Koko yahisemo urukundo rwanyu ?
Jebbe ati" yego.
.
Tuze muri Company imbere, Kary na Sheilla bari mu kazi nabo.
Sheilla ati" ese wigeze ubona Melinda aza mu kazi?
Kary ati" wapi!
Sheilla ati" byagenze bite ra! Nyamara ahantu hari gushya tutabizi.
Kary ati" ejo nashatse kuvugana na Melinda anyima umwanya wo kuvugana nawe.
Sheilla ati" Sha banza we umuriro urimo kwaka. Kuko umwotsi urimo kugaragara.
Kary ati" njyewe Melinda ndumva mufitiye impuhwe n'ubwo ntazi ibyo arimo gucamo.
.
Sheilla ati" ejo kandi nabwo yatashye kare.
Kary ati" yego.
.
Baraho, Sheilla abona Jobbe atambuka hafi y'aho bakorera.
Sheilla ati" Kandi ejo na Jobbe ubwo yagendaga ntabwo yagarutse. Ese buriya ntiyaba azi icyo mabuja yatabaye ejo, cyane ko hari n'ibyo yamutumye.?
Kary ati" kora akazi ibyo ubireke.
Sheilla ati" umva reka njye kubaza Jobbe.
.
Sheilla arasohoka, aza hanze ahaparikwa imodoka zose bacuruza. Sheilla areba Jobbe.
Sheilla ati" Jobbe twavugana?
Jobbe araza aramwegera ati" yego ntakibazo.
.
Sheilla abanza kumwitegereza ahantu hose.
Jobbe ati" niki?
Sheilla ati" ese jya utuza ubanze umenye umuntu murimo kuvugana. Uziko mbishatse hano utahakora kabiri.
Jobbe ati" yego.
Sheilla ati" Sha cyakora uri umusore mwiza nuko uri umukene.
Jobbe ati" ntakibazo.
.
Sheilla ati" Melinda yaragitumye iki ?
Jobbe ati" umbabarire ntabwo njya mvuga kubuzima bw'abandi.
Sheilla ati" ubwo kunsubiza icyo yaragutumye urumva bikomeye.
Jobbe ati" icyo yarantumye n'ubuzima bwe bwite. Sinzi n'impamvu ahubwo ubishaka.
Sheilla ati" wowe mbwira gusa.
Jobbe ati" wihangane ntabwo nkusuzugiye. Ariko sinakubwira pe!
Sheilla ati" sawa.
.
Sheilla aragenda.
Jobbe areba Paty ati" abagore n'amagambo no kureba ibitabareba bapfana iki nabyo?
Paty araseka.
.
Amasaha arisunika bigera mu masaha y'ijoro..
.
Kary ati" bwije Melinda atageze hano kandi hari raporo zimureba.
Sheilla ati" none biragenda ute ?
Kary ati" Sheilla urihanga ujye iwe mu rugo uzijyane, urabizi njyewe mfite umwana w'uruhinja ngomba kujya mu rugo.
Sheilla ati" reka dutumeyo Jobbe nanjye mfite aka gahunda.
Kary ati" utizeye ko Jobbe aza kujyayo?
Sheilla ati" sawa genda umutume
.
Sheilla afata raporo aza hanze abona Jobbe arimo kwitegura gutaha..
Sheilla ati" Jobbe ugiye kujya mu rugo kwa Melinda umushyire iyi raporo arayishaka.
.
Jobbe arayifata.
Sheilla ati" hanyuma uze kumpera Bora nomero yanjye ampamagare tuvugane.
Jobbe ati" sawa.
Sheilla ati" fata imodoka imwe ushaka ugendemo
Jobbe ati" sawa.
.
Jobbe afata imodoka yerekeza mu rugo kwa Mabuja. Agezeyo security arafungura yinjira mu gipangu ava mu modoka, aza ku arakomanga Bora arafungura.
Jobbe ati" nkeneye Mabuja!
Bora ati" ntabwo ahari.
Jobbe ati" arihe?
Bora ati" yagiye mu yindi nzu yabo iri hakurya ku musozi bakunda kuruhukiraho.
Jobbe ati" none ko narimuzaniye raporo zihutirwa?
Bora ati" ubwo nyine jyayo uzimushyire
Jobbe abitekerezaho ati" sawa. Hagati aho akira number za Sheilla yavuze ngo uze kumuhamagara muvugane.
Bora ati" sawa urakoze.
.
Jobbe aza hanze ajya mu modoka afata inzira yerekeza kuri iyo nzu yabo iri ku musozi.
.
Iyo nzu niyo Lex na melinda bubakiye kujya bajya kuruhukiramo bitegeye umujyi. N'inzu ijya kwitwara nka hoteli itangaje cyane.
.
Jobbe azamukayo arahagera. Bimaze kuba saa moya z'ijoro.
Jobbe agezeyo arakomanga, Melinda aza gufungura abona ni Jobbe.
Melinda ati" Jobbe ni woe aha uhamanye ute ?
Jobbe ati" Bora yambwiye.
.
Melinda ati" uzanye raporo.
Jobbe ati" yego. Kandi bambwiye ko ejo yihutirwa cyane.
Melinda ati" urakoze reka nyirebe.
Jobbe ati" ndagiye.
.
Melanda aramureba ati" ese waba uretse kugenda gato niba ntacyo bigutwaye? Haracyari kare waba ugenda na saa mbiri..ntufite imodoka y'akazi se?
Jobbe ati" yego.
Melina amufata akaboko ati" ngwino tube dusangira unanganirizemo gake.
.
Jobbe aremera yinjira muri iyo nzu y'agatangaza!
Melinda aramureba ati" Jobbe, ntugire na kimwe utungurwa nacyo hano byose ibibone nk'ibisanzwe.
Jobbe aramureba.
.
Utazacikwa na Episode 8
Comments