Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 9

WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 9

Loading verse...
Episode 09 yarangiye Isabella arimo gusaba muganga kumufasha gukuramo inda cyane ko atifuza kuba yabyarana umwana na Jordan wamuhemukiye. Gusa Angel hari envelop yari yahaye Isabella tutari twamenya icyarimo . Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …
.
.
.
Dutangiriye kwa Isabella muhira . Yicaye muri Sallon intekerezo ze zamutwaye arimo yibuka amagambo ya Dr ubwo yamubwira ati “ Madam Isabella usibye kuyikuramo unabigerageje izaguhitana kuko imaze kuba nkuru. Wenda ushobora kuba utishimiye uwo mugiye kubyarana ariko wireka urwango rwanyu rutuma umwana abigenderamo. Ibyabaye hagati yanyu mwembi we ntaruhari yabigezemo” Ni uko yavuye kwamuganga asobewe asohoka ntantege mbese atishimye nagato. Sasa mukwibuka neza yibutse ko asohoka yabisikanye n’abanyeshuri baje kwimenyereza ubuvuzi harimo nawamukobwa Francine yinjira mubitabo gusa ubwo yamubonaga ntanda yari afite ndetse yibuka cyagihe murukiko yamubonye kuri Tv inda ari nkuru !! Yibajije byinshi ukuntu inda yaba ibuze ako kanya ndetse n umukobwa akaba yahise asubira kwishuri agakomeza mukwezi kumwe nkaho ntakintu cyabaye ! Ako kanya kuri Tv iri imbere ye hahise hanyuraho amakuru avuga ko Angel yakoze impanuka akagongwa n imodoka ! Anibuka ko ntamwanya munini ushize ahawe anvelop nawe . Haaa yahise ahaguruka ajya kureba ya Envelop arebe ni iki kirimo.
.
.
.
Jordan we ari muri gereza mucyumba afungiwemo yaricaye yitegereza ya Bibiriya yahawe n umusaza arangije arayifungura . Uko ayifunguye ninako Umugore we Isabella yari afunguye ya envelop asanga harimo urwandiko rugira ruti “ Isabella nabanye nawe igihe gito ariko hari ikintu nabonye kitanshimishije . Ntabwo ndi buguhe amakuru yose ariko nagirango nkubwire ko umugabo wawe arengana kandi ntanumwe wo kumurenganura usibye weho. Wamwimye umwanya , wanga kumwumviriza ibyo nabyo bikaba aribyo byatumwe umwanzi we abona aho amuca amushira hasi amunyaga na buri kimwe. Nushaka kumenya byinshi uzanshake tuyage” Munsi yari yamushiriyeho numero ya telefoni. Isabella akimara gusoma ibi yarebye kuri Tv ibitaro bajyanyeho Angel ahita asohoka yatsa imodoka aragenda .
.
.
.
Tuze kuri Mastermind Mr Robert. Yahuye nawamusore wigeze kumugurisha imiti ituma Jordan ata umutwe bikaboneka nkaho ari uburuhe bw’ubwonko. Robert ati “nkunda uko ukora akazi kawe neza kandi kumwanya, I am proud of you. Amafaranga yawe ndetse na bonus yagezeho” Umusore ati “sawa boss , nihaboneka ikindi kiraka uzampamagara kuri ya number” Nkibisanzwe bajya bahurira mumodoka ya Robert umusore yarasohotse arigendera Umugabo asigara yivugisha ati “Angel wihangane ,iyo ushatse kwivanga mumipango yanjye urapfa rero nawe niwe wizize kuko iyo udashaka kwigira umunyakuri wakabaye uri kurya kumafaranga nakwishuye!” Ibi bivuze ngo niwe wagamye Angel bamwice ngo atagaragaza ukuri. Robert ni umugome !!!!!
.
.
.
Isabella we yihuse kwamuganga asanga Angel ari muri emergency room abaganga bamwitaho biba ngombwa ko yicara agategereza. Mumutwe ntakindi kirimo ahubwo arimo kwibuka inshuro Jordan yamusabaga umwanya ariko agashira imbere akazi. Anibuka Murugo amwugarana ngo baganire ariko akanga akagenda yibuka nubwanyuma bavugana kuri polisi benda kumujyana kurukiko kumukatira nabwo ntiyamwumvirije . Yabonye ko ari amakosa akomeye yakoze , Ako kanya ya number yahoraga imwoherereza amafoto y umugabo we arimo kumuca inyuma yamwoherereje msg igira iti “wikirushya byose byararangiye ikarata yawe wayikinye neza cane. Tuza utangire ubuzima bwawe bushya kandi ukunde akazi nkuko wabihoranye” Isabella nibwo ubwonko bwagaruka atangira kwibaza kabiri kuri iyi numero ihorora imuha amafoto y umugabo we gusa ntacyo bapfana ahita amenya ko byanze bikunze uwahoze ari umugabo we Jordan arengana !!!! Haaa ntakindi yakoze ibyo gutegereza Angel ahubwo yerekeje kuri prison kureba Jordan.
.
.
.
Dore ngo aribuka ibitereko yasheshe, Ageze kuri prison yakubitanye nindi nkuru mbi muzo atigeze ahura nazo mubuzima bwe . Yasanze umugabo we yiyahuje impapuro za bibiriya aho yagiye arazikata azitsindagira mumuhogo ziragenda zimukata umwuka mpaka apfuye ! Isabella kubyakira byaranze ahita yikubita hasi arahwera bahita bamuhamagarira ambulance imwirukankana kwamuganga. Bagenzi muri ubu buzima twige guha umwanya bagenzi bacu yewe nubwo baba badukosereje kuko hari igihe ibyo tubona atariko kuba ari ukuri ahubwo tukabonaa ibyo abandi bashaka ko tubona. Isabella yakoze ikosa ryambere ryo kutabonera umwanya uwo bashakanye bityo biba intege nke z umugabo we Jordan maze umwanzi akoresha izo ntege nke amwangiza. Iyo aza kumuha umwanya byari gutuma biyunga ntibitume Jordan ata umutwe. Jordan nawe yizeye inshuti ye ararenza kugera ubwo inapanga kumwiba ntarabukwe, yego kugira inshuti ni byiza ariko tugomba kugira limit no gushishoza. Twige kuticuza nyuma ahubwo dukoreshe umwanya tukiwufite twoye kumera nka Isabella arimo kutubwira ico umwanya wamutwaye (What Time Took From Me) akaba ari naryo zina ry inkuru yacu.
.
.
.
Reka tugaruke aho twatangiriye inkuru Isabella ameze nabi kwamuganga. Akomeza kutwiganira ati “sindamenya umwanzi w urugo rwanjye wakoresheje umwanya natakaje yangiza buri kimwe cyanjye. Jordan mugabo wanjye sindamenya ukuri kose ariko ndagusezeranya ko nzasukura izina ryawe ndetse ngatuma uwo wese wabigizemo uruhari abidyozwa kandi mastermind agomba gupfa nkuko nawe yakwishe” 
Kumbe uko arimo kwivugisha anameze nabi turabona Robert arimo guhereza amafaranga Dr ati “hita ugenda ubirangize!” Dr arahaguruka asiga Robert mubiro . Robert asigara yivugisha mumutima ati “nabagukomokaho bose bagomba kugukurikira ,reka nawe bakwice bimere nkaho azaba ari umushituko w’umutima” Bivuzengo Isabella wapangaga guhorera bagiye kumwica akiri mubitaro !!!.........END ( SEASON 2 COMING SOON IF YOU WANT IT WRITE IT IN COMMENT SECTION)
.
.
Mwarakoze kubana natwe , niba hari icyo iyi nkuru yakumariye duhurire muri Comment. Mwibuke hano inkuru imwe irangira indi ijyaho. BYEBYE !!!




Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane