Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABWENGE
.
Episode 21
.
Duheruka Amilia abona video y’umugabo arimo asambana na Sonna basambanira mu gikoni.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Amaso ya Amilia ari kuri telephone ye arimo kureba neza uko umugabo yitwaraga mu gikorwa , nuko yarizihiwe we na Sonna. Umujinya urimo kugenda uzamuka muri we amaze nk’igisasu kigiye guturika.
.
Ahita ahaguruka vuba yihuta aagenda. Adela na Phiona baramubon agend basigara baseka.
Adela ati” Uriya nawe byarangiye.
Phiona ati” Njyewe ariko narimbizi na mbere hose ko urugo rwe bitarikuzagenda neza.
.
Amilia aje mu bwiherero afungura toilet imwe yinjiramo arifungiranya. Umujinya afite muri we uraturika arira y’amarira y’umujinya n’uburakari burenze. Avugira imbere mu mutima we ijwi risohoka gake ati” Tole hano ugeze urakabije cyane. Nagerageje kwihangana ariko aho bigeze birenze.
.
Kurundi ruhande Tole nibwo ageze ku kazi. Ageze ku kazi akerewe. Arimo atambuka atambuka kuri reception aho Sonna akora. Bararebana bahuza amaso , bararebana cyane ariko batabigaragaza ngo abandi babe babona ko hari umubano baba bafitanye wihariye.
Tole arakomeza ajya muri Office. Akicara ku ntebe. Telephone irasona arayifata abona ni ka message kavuye kuri Sonna kamwifuriza gutangira akazi neza.
.
Tole arandika nawe aramusubiza ati” Kuva nkubonye karambera neza cyane.
Sonna ka message kamugeraho arasoma maze nawe arongera arandika ati” Ndabona ikirere gikomeye cyane utaza gukenera ka coffee ahubwo uwaza kugushakira ka juice.
Tole message imugeraho arasoma maze arasubiza ati” Icyo wategura cyoese wowe gufata umutima wanjye.
.
Message igera kuri Sonna, agiye kongera kumwandikira haba haje umuntu agomba kwakira.
.
Amilia nyuma y’ibyo yabonye birenze byaremereje umutwe we kugera aho gukora byanze ahubwo aratashye.
.
Aza kumuhanda atega tax vioture imijyana mu rugo. Ataha yuzuye umujinya muri we mwinshi cyane.
.
Arimo agenda yiboa ahagaze imbere ya Sonna maze akamufata imisatsi agatngira kumukubita bakarwana amuryoza amubaza icyo ashaka kumugabo we. Intambara yabo igakomera cyane. Abantu bagahurira bakabashungera bibaza uuntu abagore babiri barimo kurwanira umugabo.
.
Muri uwo mwanya akabona Umugabo we araje, maze aho kumufata akaboko akabon agiye gufata Sonna akamuhagurutsa akamujyana, bagasiga Amilia aho ari hasi. Umujinya urazamuka maze arasakuza cyane
Umushoferi umutwaye arikanga.
Shoferi ati” Mabuja ufite ikihe kibazo??
Amilia ati” Wowe twara ungeze mu rugo ntakindi.
.
Tugaruke ku kazi kwa Tole ari mu kazi. Sonna aba aje muri Office amuzaniy juice n’imbuto abitereka kumeza imbere ya Tole.
Tole amuhanze amaso.
Sonna aramwenyura ati’ Tuze kukubera twiza.
Tole ati” Ubwiza buri kuri wowe bwamaze no kugera kubyo uzanye.
.
Telephone ya Sonna irasona arahamagawe , atinya kwitaba ahubwo yijima mu maso. Tolr arabibona
Tole ati” Sonna habaye iki ko ntakunda kuba nakubona umeze gutyo??
Sonna ati” Ni bank.
Tole ati” Ufite ideni??
Sonna ati” Yego.
Tole ati” Ideni ryawe ringana gute??
Sonna ati” Tole ntabwo igihe cyose najya nkutura ibibazo byanjye.
Tole ati” Ariko urabizi ko n’igihe utambwira byampangayikisha cyane. So tell me.
.
Sonna ati” Mfite ideni ry milion enye n’ibihumbi 500 ndimo kwishyura maze kwishyura 700k andi yarananiye rwose. Kandi ubwo n’ibyanga bazahita bateza cyamunara inzu ya Mama. Nigihe Mama yazaba avuye mu bitaro ntabwo yazaba afite aho ataha.
Tole arabyumva ati” Niwongere guhangayika. Iryo den turaza gushaka uko twagenda turyishyura.
Sonna ati” Ariko Tole..
Tole ati” Oya wigira ikindi uvuga ahubwo genda ukore akazi kawe neza ibindi turaza kubivugana neza.
.
Sonna azenguruka ameza Tole akoreraho aza imbere ye cyane maze arunama amuha aka bizoux kwitama. Bararebana bamwenyura maze Sonna aragenda.
.
Amilia ageze mu rgo asanga Mama we ari mu rugo yaje kumusura. Amilia arinjira aricara.
Mama we aramureba ati” Mwana wanjye ndabona umutima wenda kukuvamo.
Amilia ahita aturika ararira ati” Ese Mama nuku kugushaka bimera??
Mama Amilia ati” Iyo wagendesheje ugashaka umugabo mubi. Uretse ko abagabo bose ari ikiremwa kibi cyane. Kubana nabo bisaba kugira umutima ukomeye cyane kndi wihangana.
Amilia ati” Mama wakwiangana ukageza ryari? Mama ibyo Tol arimo kunkorera byose nagerageje kwifata. Ndiyumanganya bishoboka. Ariko aha bigeze ndananiwe rwose.
Mama Amilia aramurebaaaaa ati” Urashaka gutandukana nawe??
Amilia arba Mama we.
Mama we ati” Vuga windeba gusa. Kubera ko iki gihe gitandukanye n’igihe cya kera. Ubu ntabwo umubyeyi agihambira Umwana we kurushako igihe abona ko bidashoboka. Mwana wanye njywe niteguye kukumva.
.
Amlia aratekereza.
Mama we ati” warabyaye Imana yaguhaye urubyaro. Ufite akazi ubasha gukora wabasha gukomeza kwiyitaho no kwita kubana bawe. Ukareka iyo ngirwa mugabo. Nako ubundi wanasab devorce ukagira ibihagije ugabana nawe byakomeza kukubeshano neza wowe n’abana bawe. Ndetse ahubwo igihe ibyaha by’umugabo wawe byamuhama. Kumutungo ni wowe wafata umutungo ufatika.
.
Amilia akomeza kumva amagambo ya Mama we ayatekerezaho cyane
Mama we akomeza kuvuga ati” Mwana wanjye wikomeza gutegereza ko Umutima wawe ubanza kubora.
.
Amilia yubura amaso arebana na Mama we.
.
Udacikwa na Episode 22
Comments