Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Roxy agarutse mu rugo.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Juliana yarakireba ibiganza bye yibaza ukuntu yaratinyutse kubihereza Roxy. Arakomeza arabirebaaaaa.
Maze aribaza ati" ariko nanone ndi umuntu nubwo ntari kurwego rwe! Ubuse mvuge ko hariya akabije cyane ra!
.
Arimo kwibaraguza Varu agaruka muri Saro asanga Juliana aracyahagaze hamwe arimo kwibaraguza.
Varu ati" n'ibiki urimo kwibaraguza iki aho ?
Juliana ati" Ntakibazo my big Boss. Nako....
Varu araseka arigendera.
Juliana arukubita ati" Juliana uri agasazi urabona hano uzahamara igihe kingana iki?
.
Varu aje mu cyumba asanga Roxy arimo kwiyambura bimwe. Maze barongera barahoberana.
Varu ati" njye n'inzu twari tugukumbuye.
Royx ati" me too I very very missed you.
Varu ati" wakoze kugaruka rukundo.
..
Roxy ati" nonese umeze Ute ?
Varu ati" ntako narimeze udahari ariko ubwo uhari hari uko meze.
Roxy araseka ati" shahu urakabya.
Varu ati" nooo ! Ni ukubera urukundo. Byose nukubera urukundo ruri muri njye.
Roxy ati" urankunda ndabizi pe ! Kandi nanjye ndagukunda.
.
Kuruhande Juliana agatekephone ke karasonnye abona ni Musaza we Faruma umuhamagaye.
Juliana ati" Faruma bite ko umpamagaye nibereye mu kazi.
Faruma ati" none niba nkukumbuye
Juliana ati" jya wihangane umpamagarire igihe kiza utazatuma banyirukana.
Faruma ati " aho se bimeze bite ?
Juliana ati" mabuja yaje. Ariko reka nkubwire. Niwe muntu niwe mukobwa pe naho abandi barabeshya. Namubonye mbona ko aribwo mbonye umuntu.
.
Faruma ati" ubwo asa ate ra !
Juliana ati" ntiwabona isura ye.
Faruma araseka ati" nonese ubwo umuntu udafite isura.
Juliana ati" ndimo kuvuga ko afite ubwiza burenze utabasha gusobanura.
Faruma ati" imbaraga z'amafaranga Sha.
.
Mu cyumba.
Roxy ati" nonese Bea uriya mukozi wabonye ameze gute ?
Varu ati" ariko nawe wabonye ibyo yakoze.
Roxy ati" cyakora nakunze ko afite ubushobozi bwo kuba yadukorera.
Varu ati" ngaho mpemba rero ko nahisemo umukozi mwiza.
.
Roxy ahita amuha akabizoux kihuse.
Varu ati" rwose iminwa yawe inkoraho nkimurwa.
Roxy araseka.
.
Juliana aracyavugana na Musaza we.
Faruma ati" nzaza kukureba.
Juliana ati" witonde ujye uza gake. Kuko aha hantu ntabwo haberana n'ibirenge byawem
Faruma ati" banza aho bagenda kubirahuri.
Juliana ati" wagira ngo ni rya juru twumva muri bibiliya.
.
Roxy yambaye utwenda turi sex maze aza mu gikoni asanga Juliana yavugiraga kuri telephone. Juliana amubonye arikanga maze telephone ayijugunya mu mufuka w'itaburiya yambaye. Roxy aramureba.
Juliana ati" mabuja mwihangane navuganaga na gasaza kanjye.
Roxy ati" Ninde ukubajije ubusobanuro.
Juliana ati" ntawe ariko mu mbabarire.
Roxy ati" Harya ngo witwa Juliana !
Juliana ati" yego.
Roxy ati" icyo kizina ni kirekire nzajya nkwita Julia.
Juliana araseka ati" wawooo umpaye akazina keza.
.
Roxy ati" none ugiye gutegura iki?
Juliana ati" naringiye kuza kubabaza liste y'ibiryo mukunda. Akaba aribyo njya ntegura.
Roxy ati" byose uraza kubimenya.
.
Juliana ati" wakoze kuza mabuja. Kandi wakoze no kunsuhuza.
Roxy yibuka Juliana amuhereza ikiganza.
.
Amaze kubyibuka aramureba ati" nyereka ibiganza byawe.
Juliana arabimwereka. Roxy arabirebaaaaa hashira akanya.
Juliana ati" Ntabwo byasa n'ibyawe ariko nukuri ntacyo nabyo bibaye.
Roxy akomeza kubireba. Juliana abyibazaho ati" nonese haba hari ikibazo mubona ?
Roxy ati" Ok. Ni byiza ubwo ujya uca inzara.
Juliana ati" rwose mabuja ikintu cyitwa isuku ndakigerageza.
.
Roxy ati" reka turebe n'ahandi.
Juliana ati" hehe !
Roxy ati" kuramo imyenda yose.
Juliana arikanga.
.
Varu aba araje nawe.
Roxy ati" windena gutyo kuramo.
Varu biramucanga ati" Cher n'ibiki ko urimo kumukuzamo imyenda ?
Roxy ati" ndimo kureba isuku ye ejo atazatuzanira ibirwara hano
Juliana ati" ariko ntabirwara mfite.
Varu ati" honey mureke uyu mukobwa nabonye ntakibazo afite.
.
Roxy areba Varu ati" wowe tuza ibi wibyivangamo. Ba ugiye.
Varu ati" ariko ntabwo Ari byiza gukuzamo umuntu nkuyu imyenda.
Roxy ati" waretse kumvangira honey ! Please.
.
Varu arabireba maze ava aho aragenda.
.
Roxy areba Juliana ati" urakuramo imyenda cyangwa !
.
Juliana arabyemera ayikuramo. Asigarana yambaye isutiye gusa na mugondo.
Roxy aratangara ati" icyo n'igiki wariwambariyemo ?
Juliana ati" ni ikabutura.
Roxy araseka ati" nonese ntamakariso ugira ?
Juliana ati" ubu ntayo.
Roxy aramurebaaaaa
Juliana ati" mabuja nyizera rwose ngira isuku.
Roxy ati" ndabibona ko ugerageza kwikoraho. Ariko ni nkubonaho umwanda rimwe urabyumva nawe.
.
Varu yagarutse mu cyumba adashimishijwe nibyo Roxy akoze hasi. Hashize akanya Roxy nawe aba agarutse mu cyumba.
Varu aramureba ati" Cher uriya mukobwa afite 25 ni Mukuru bihagije rwose kumutwara kuriya sibyiza.
Roxy ati" Bea ntakibi nkoze hariya. Byose ni kubwo umutekano w'ubuzima bw'umigabo wanjye nanjye. Bariya bakozi hari igihe baza ntasuku bagira ugusanga utwanduje ibirwara by'iyo.
Varu ati" kuko ukamwambika ubusa.
Roxy ati" ntakidasanzwe yari umukobwa nanjye nkaba undi.
.
Varu aramureba.
Roxy aramuhozahoza amufataho ati" Bea byumve ntabikaze. Ahubwo nihe wamuhaye ho kurara?
Varu ati" afite icyumba hariya hasi.
Roxy ati" oya.
Varu ati" oya.
Roxy ati" umukozi se yarara gute mu nzu imwe natwe.
Varu ati" bitwaye iki?
Roxy ati" oya arajya muri ziriya nzu zo hanze.
.
Udacikwa na Episode 5
Comments