Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Jacke abwira Luweo ko Mama Briana arwaye arembye cyane ameze nabi.
.
CREATED BY CHRIS NANDI ISHIMWE.
.
Bamaze kuvugana hari icyo Luwero yasabye Jacke gukora. Jacke nawe ahise afatiraho ajya mu rugo kwa Briana kureba mama Briana. Ahageze asanga Umugore ameze nabi cyane maze aramuterura vuba vuba amuzana mu modoka maze amujyana kwa Muganga.
.
Kurundi ruhande Briana ahagaze ahantu hamwe mu kigo ahagaze wenyine noneho ntabwo arikumwe na BA Fnny na Daria. Umunyeshuri wese umutambutseho arimo kumubaza niba yaba yarigeze abona Leya mugihe cyose gishize batamubona. Nuko buri muneyshuri wese abajije akamuhakanaira.
Briana akomeza kwiyumva cyane nkaho yakoze nabi cyane kuba yariyamye Luwero akoresheje amagmbo akomeye.
Fanny na Daria baraza bamusanga ahpo ahagaze.
Briana arabareba ati” Naho muvuye kurebera se muramubuze?/
Fanny ati” Ntawe.
Daria ati” Hari n’igihe wasanga yarahise ataha.
Fanny ati” Nubundi ubwo niko bimeze.
Brian aasa n’uwakonje cyane.
Famnny aramureba ati” Briana wikonja. Ntakosa rya danger wakoze. Kuko niubundi niba yaraguykundaga ni umutinganyi kandi wowentabwo ari umutinganyi.
Daria ati” Nyine we icyo asa n’uwicuza ni amagambo yakoresheje ahakanira uriya mukobwa.
Fanny ati” Ariko byararangiye niba yaranatashye ubwo nibyo yahisemo. Nibyo yaboye yaklora.
.
Kurundi ruhande Jacke nawe agejeje mama Briana kwa Muganga. Baramwakira vuba vuba bajyankwita kuri mama wa Briana.
.
Kurundiruhande mu kumba Luweo nawe amezemo iminsi ine yose ntabwo ameze neza. Inzara irimo kumutema amara bitewe n’igihe cyose gishize ntakintu ahyira mu nda. Kandi atanasohoka hanze.
Nyuma yicyo gihe cyose gishize Luwero atekereza ko akwiya kwihangana agasohoka akajya hanze. Ndetse muri we arumva yifitemo kuba yashaka uko ava mu kigo akajya gusura mama wa Briana.
.
Ubwo yishakamo akabaraga maze arasohoka ajya hanze.
Gusa wapi ntakabaraga ameze nabi cyane arimo kugenda gwagwana hasi uko utambuka.
.
Hari abanyshuri bamubonye agwagwana hasi maze baza kureba icyo abaye.
Briana na Fanny nabo barimo bakata batambuka aho mu igo babonye ahantu banyeshuri bashungereye maze nabo bakata bajya kureba . bahagaze babona ni Luwero bari bamaze agahe bashaka.
.
Briana ahigika abandi banyeshuri bose ashaka uko amugeraho maze aba amugezeho areba uko ameze.
Briana ati”Leya byakugendekeye gute umaze igihe hehe.
Abanyeshuri bati” Wowe urabaza umuntu umeze nabi gutya??
.
Ubwo baramufata bamuvanna aho hanze bamujyana kuruhande. Bari bamaze kubona ko afite ikibazo cy’inzara.
Fanny na Daria bajya mu gikonoi bamushakira uo aubona ibiryo maze baribiazana baramuhereza ararya.
Amara akanya kanini arimo kurya. Kubera ko umuntu ushonje cyane umaze igihe atarya biba bisaba ngo arye gake yitonze.
.amasaha abiri yose arashira arimo kurya. Anyway n’amazi. Amaze guhembuka nibwo abonye ko abamufashije ari ba Briana maze arikanga ahita ahaguruka vuba na bwangu.
Fanny ati” Ugiye he se banza utuze.
Luwero ati” Mumbabarire sinzi ukuntu ndi hafi yanyu.
Briana ati” Oya banza utuze.
Luwero ati” Oya ntabwo ngomba kuba ndi hafi yawe. Umbabarire kandi.
Daria ati” Buretse ariko. Ubundi byakugendekeye gute ko warumaze iminsi ine yose warabuze??
Luwero ati” Nanjye ntabwo mbizi mureke no kumbaza ndagiye. Kandi murakoze kubwo ubufasha mumpaye.
.
Luwero ahitaa acaho.
Daria araseka ati” Disi karahungabanye.
.
Luwero uko yakagiye aza inyuma y’ishuri areba igipangu atangira gutekereza uko agiye gucika akava aho akajya kureba mama Briana.
.
Mukanya gakurikiyeho yaramaze kurira igipangu arasimbuka agwa hanz y’ikigo ahamagara Jacke, amusaba ko amwoherereza amafaranga. Jacke nawe arabikora. Luwero ashaka akaduka ajyamo agura imyenda y’igihungu ya mbara maze unform ya gikobwa arabika.
.
Aza kwa Muganga, ahagaera amasaha amaze gukura cyane. Abonana na Jacke barahoberana cyane.
Jacke ati” Bite ko mbona utameze neza.
Luwero ati” Njye meze neza nubwo Atari cyane.
.
Luwero ahita yinjira mu cyumba Mama Briana arwariyemo asanga arasinziriye.
Jacke ati” Bavuze ko amara akanya asinziriye.
Luwero ati” Wakoze cyane.
Jacke ati” Nonese hariya mu kigo bimeze gute??
Luwero ati” Jacke ihangane simfite uko nakubwira.
Jacke aramurebaaaa ati” Nonese mwana nubu ntbwo uboa ko ukwiye kugarura ubwonko kumurongo. Ibintu urim n’ubusazi.
Luwero ati” amaso yanjye apfa kuba amubona basi.
.
Amasaha aricuma.
Mama Briana uko yagakangutse abonna Luwero. Luwero nawe aramureba maze aramwegera amuza imbere.
Luwero ati” Mama wanjye.
Mama Briana ati”Luwero kubera iki unkorera ibi byose??
Luwero ati” Ntayindi mpamvu mama. Warumeze nabi cyane niyo mpamvu twagombaga kukuzana kwa Muganga.
Mama Briana ati” Wa mwana we urantangaza cyane.
Luwero ati” Oya ntakibazo mama kandi hano baraza kukiwtaho neza uraza kumera neza.
.
Kurundi ruhande hari ahantu habaye show. Jamali n’abashuti be nabo bayirimo. Barimo kunywa no kubyina.
Jamali ahagagaranye na Lucas. Hirya kurundi ruhande hari abakobwa benshi harimo umwe urimo kwitegereza Jamali cyane.
Jamali nawe arabibona maze agenda asanganira uwo mukiobwa.
Amugeraho.
Jamali ati” Bisa nkaho amaso yawe hari icyo yambwiraga.
Umukobwa araseka ati” utekereje ko yakubwiraga iki??
Jamali avuga aseka ati” yampamagaraga.
Umukobwa araseka ati”None uraje.
Jamali ati”Yego.
Umukobwa ati” Uretse ubwiza banza unatekereza byihuse.
.
Tugaruke kwa Muganga. Luwero aherekeje Jache ngo atahe. We arara kwa Muganga.
Jacke ati” Ariko Luwero iwanyu bahora bakumbaza.
Luwero ati” Igisubizo ni kimwe uzahora ubaha.
Jacke ati”Mama wawe uramuzi. Igihe kizagera ajye kugushaka ku kigo namubeshyo ko wagiye kwigaho.
Luwero ati” Wihangayikira ibibazo bitaraba.
.
Jacke arataha/ Luwero asigara kuri mama Briana. Ijoro ritambuka buracya. Abaganga bagaruka kwita kuri mama Briana.
Bamaze gukora ibyo bagaomba gukora Luwero agaruka mu cyumba. Uwo mwanya telephone ya Mama Briana arasona. Luwero arayifata arayimuhereza. Mama Briana abona ni number yo kigo cya Briana ihamagaye aze aritaba.
Briana ati” Mama umeze ute??
Mama Briana ati “ Ndi ka Muganga.
Briana arikanga ati” Mama wagiye kwa Muganga ryari??
Mama Briana ati” Ejo.
Briana ati” None uri mu bitaro??
Mama Briana ati” Ygo. Ariko wihangayika ndikumwe na Luwero yaramfashije
.
Udacikwa na Episode 20
Comments