logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Luwero abonye ubufasha bw’ahantu yazajya arara mu batetsi b’ikigo maze atandukana no kujya ahora areba ubwambure bw’abakobwa kandi ari Umuhungu.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu masaha y’ijoro, abanyeshuri bavuye muri fere kurya baje kuryama. Pelly na Dorene bageze muri doro yabo babona   Luwero ntabwo arimo.  Batekereza ko baba bamusize inyuma cyangwa akaba akiri muri refe.
Ubwo  bicara ku bitanda byabo bakora ibyabo.  Abandi banyeshuri bose bararana aho muri doro baraza. Ariko babona ntabwo Luwero aza. Ubwo batangira kubyibazaho. Gusa bitegereje neza kugitanda cye  babona nta bintu bye bihari.
Pelly ati” ko ntabintu bye bihari??
Dorene ati” Nonese  yagiye he??
Pelly ati” Simbizi, ariko  buriya wasanga ba Briana bamutwaye yagiye kujya ararana nabo.
.
Dorene biramurakaza.
.
Kumbe Luwero yaje kwirarira aho  Maritha  yamuhaye  azajya yirarira.
Maritha aza kumureba ati” Urabona uzahashobora??
Luwero ati” Aha ni heza hanyimereye amahoro. Ahubwo hagiye kujya hamfasha kwiga neza.
Maritha ati” Birantangaje kubona umwana nkawe wishimira ahantu mkaha harara abakozi.
Luwero arasekaati” Kubera iki??
Maritha ati” Ahaaa abana bo mu bakire se  sinumva ko Wabasha kuza kurara ahantu  nkaha.
Luwero ati” Hari igihe kibaho ibyo kuba uri umwana wo mu bakire ntibibe bigifite igisobanuro.
Maritha ati” Ariko da nanone.
Luwero ati” Wowe wakoze cyane.
Maritha ati” Ntakibazo cyo ngaho bye ijoro ryiza.
Luwero ati”Nawe ijoro ryiza.
.
Luwero arumva yishimiye aho hantu ahawe kuko ni ahantu hatekanye kuri we kandi atabangamiwe.
Yinaga kuri ubwo buriri. 
Hashize akanya  areba mu gikapu akuramo telephone. Kumbe kagatelephone  ba  Dorene bari bamwatse yongeye aragasubirana  batabizi.
Amaze kugufata ahita atekereza kuri Briana.
.
Arabyuka arasohoka aza hanze  arahagarara aratekereza.
Aribaza ati” Ubuse nzajya muhamgara gute?? Niyo se namuhamagara nzajya  mu bwira iki?? Cyangwa nzamubwira ko number arimo gukoresha nayikuye he??
.
Akomeza gutekerezaaaa, agera aho yiyumvisha ko   aho yakuye number Atari ingenzi.
 Ubwo akomeza kugenda akata  gake. Abandon bararyamye niwe urimo gucaracara aho mu kigo. Arimo agenda aba abonye Briana nawe arimo kugenda hiryaaa. Abona nawe kandi arimo kugenda gake gake.
Amwitegereje neza abona  nawe yasohokanye n’agatelephone.
.
Luwero ati” Buriya yagiye hanze atagereje ko Jamali yamuhamagara. Nonendabona Jamali atarahamagara. Uwafatairana amahirwe yo kuba ataramuhamagara.
.
Ubwo yanditse ya number   ya smcard iri mu gatelephone Briana afite maze arahamagara.
Briana aboa ahamagaye na number atazi maze apfa kwitaba. Gusa yitaba atekereje ko ari jamali waba ukoreheje indi number.
Briana ati” Karame cher.
Luwero arikanga kumva bamwitabye ngo karame cher!
Luwero ati” Unyitabye ngwiki ra!
.
Briana aba yumvise ijwi si riya jamali. Luwero ariko nawe yahinduye ijwi ntabwo akirimo kuvuga nk’abakobwa.
Briana ati” Wowe urinde.
Luwero ati”Nitwa Luwero.
Briana ati”Luwero wuhe.
Luwero ati” Birana aka kanya ntabwo waba unyibagiwe.
.
Briaana atekereje neza aba aramwibutse.
Briana ati” Nakwibutse. Niki kubera iki umpamagaye aya masaha. Ariko ubundi buretse iyi number wayikuye??
Luwero ati” Naringiye guhamagara Jamali nisanga ari wowe uyitabye.
Briana ati” Muhamagre kuyindi number ye rero.
Luwero ati” ndabanza mvugane nawe ntakibazo.
Briana ati” njyewe nawe se twaba tuvugana iki??
Luwero ati” koko se ntacyo twavugana??
Briana ati” Luwero ntabyinshi twavugana rwose. Kandi njyewe ndi mu kigo ngiye no kuryama batapfana  telephone. Kandi ntuzongere guhamagara iyi number. Kandi bye.
Luwero ati” Briana buretse gato. Ndabizi neza ko ntabirenze twavugana. Kubera ko umutima wawe wose uri kwa Jamali.  Kandi nanjye ntakibi ngambiriye kuri couple yanyu. Ariko basi twaba inshuti , niyo wajya umvugisha umunota umwe gusa.
Briana ati”  Luwero ntakibazo nzabitekerezaho nzakubwira.
Luwero ati” Urakoze. Kandi nizeye uzatekereza ibyiza.
Briana ati” Sawa. Bye rero.
.
Briana ahita amukupa  kubera ko ntabwo yashakaga kuvugan nawe byinshi uwo yishakira ni Jamali.
Kandi koko akimra gukupa Luwero Jamali ahitaahamagara. Luwero arimo amureba aho ahagaze.
Luwero ati” Koko bariya wasanga bararemanywe.
.
Luwero yigarukira kwiryamira.
.
Bwaracyeye.
Abanyeshuri barimo kujya mu masomo. Luwero nawe arimo kugenda yerekeza kuri class. Akubitana na Dorene hamwe na Pelly baramufata.
Dorene  ati” ni gute watugambaniye.
Luwero ati” nabagambaniye gute??
Dorene ati”  wavuye muri doro yacu gute??
Luwero ati” Njyewe animatrice yaje kuntwara  ajya kunyereka ahantu  ahantu nzaya ndyama. Aho bari banteguriye n’ubundi.
Pelly ati” Urimo kubana nab a Briana??
Luwero ati” Oya.
Dorene ati” Umva aho waba urimo kuba hose utazibagirwa ko aritwe tukwitayeho.
.
Luwero ati” Sinabyibagirwa.
Dorene ati” None  kubera iki wagiye mu bintu byanjye utambajije ugatwara agatelephone.
Luwero ati”Umbabarire ariko narinkeneye kuvugana na mama cyane.
Dorene ati” Nddagashaka. 
Luwro ati” Ndaza kukaguha amasomo arangiye.
Dorene ati”Utaza gukina nanjye,.
Luweo ati”Yego.
Dorene ati” Ikindi ndashaka ko uza kumbonera number za Jamali.
Luwero ati” Jamali ninde.
Dorene  ati” Ushake uko uzisaba Briana. .
.
Dorene na Pely barikomereza.
Luwero nawe arakomeza aza muri class ye aricara. . hashize akanya Teacher araje afite n’impapuro za teste baherutse gukora. Nuko agenda aziha abanyeshuri.
.
Fanny na Daria babona bagiye bagira amanita meza.
Fanny areba Briana ati” Wihangane  kuba atarabashije gukora teste.
Briana ati” Ntakundi ariko aya  manota mbuze azangiraho ingaruka.
.
Teacher areba Briana maze aramuhamagara Briana aritaba.
Teacher ati”Ntanga iyi Teste ntabwo wari muri Class.
Briaa ati” Yego njye ntabwo nayikoze.
Teacher ati” None ni gute mfite mfite urupapuro rwawe??
Briana arikanga ati” go ufite urupapuro rwanjye?
Teacher ati”Nibyo nshaka ngo unsobanurire. Iyi test wayikoze gute kandi nyitanga ko utaruhari??
Briana ati”  ntayo nakoze.
Briana ati” Ariko imikino urimo gukina niyihe?? Uru rupapuro ntabwo ari urwawe??
.
Brian ararufata araruba abona koko yarakoze yanagize amanita meza rwose. Ariko agwa mukantu kuko arabizii rwose ko atigeze akora.
Teacher aramureba ati” Nsobanurira ubu buriganya wakoze.
Briana ati” Ndarahiye nukuri.
Teacher ati”Ibi uraza  kubihanirwa bikomeye. Njyewe ubwanjye duhura nje gutanga teste nakubwiye ko utari bwinjire muri Class utambaye unform siko bimeze.
Briana ati”Yego.
Teacher ati”maze ubonye nanze ko ukora teste wowe uragenda  uyikorera kuruhande maze ushake uko urupapuro rwawe rugera mu zindi.  
Briana ati” Nukuri ndarahiye teacher ibi sinjye wabikoze.
Teacher ati” None ushaka kuvuga ko se byakozwe nande hari abagukoreye.
.
Briana areba Daria a Fanny.bazunguza umutwe bavuga  kobatamukoreye.
Luwero abona bibaye danger maze arahaguruka ati” Ni njyewe wakoreye Briana.
.
Udacikwa na  Episode 18

Comments