logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 12
Bose baratuje ubundi batega amatwi Kimonyo wifuzaga kwerura ndetse akatura ubundi ukuri kukabasha kujya ahabona na cyane ko we yakomezaga kwemeza ko adafite uruhare na ruto mu rupfu rwa Gasaro. 
Byari ibintu bisa n’aho bikomeye ni ko twavuga ariko nyine burya urugamba rwose iyo warwiteguye neza biroroha kurutsinda
Kimonyo: ariko se murankundira mbere yo kugira icyo mvuga mbanze ngire ikibazo mbaza?
Bose barikirije rwose bamwemerera ko bari busubize naramuka ababajije
Kimonyo: ndahera kuri Umuhoza umugore wanjye tubanye imyaka myinshi ukuyemo itanu namaze muri gereza. Ese ni iki washingiyeho wemeza ko ari jye ufite uruhare mu rupfu rwa murumuna wawe?
Umuhoza: rero umbabarire pee. Kiriya gihe nari mfite agahinda gakomeye ka murumuna wanjye bituma nkoreshwa n’amarangamutima. Ariko nakurikije ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha rwose mbona ko ari wowe ubiri inyuma na cyane ko ntawundi wakekwaga kiriya gihe. None se ibikumwe byawe byabonekaga ku murambo we. Ni wowe basanze muheruka kuvugana nubwo batazi ibyo mwavuganye, ni wowe kandi mwari mufitanye umubano wihariye ku buryo kuba nari kubiguhamya rwose byari bifite ishingiro. Ntayindi mpamvu yabinteye
Kimonyo: niyo mpamvu ntigeze nkurenganya kuko rwose ubusobanuro bwawe bufite ishingiro. Ariko ikintu kimwe ubucamanza butitayeho ni uko ku murambo we nawe ibikumwe byawe byari biriho kuko wamukozeho. Gusa nazize ko basanze yasambanyijwe kandi ntabwo wari kumusambanya uri umugore nka we, birumvikana ko uwari gufatwa n’icyaha ari jyewe w’umugabo na cyane ko namenye ko yasambanyijwe mbere yanyu mwese ubwo namweguraga ngeze mu cyumba cye nkabona amaraso ku myenda ye ndetse imyenda y’imbere. Birumvikana ko nakoze ku ikariso ye, ibikumwe byanjye bisigaraho bituma mba ukekwa wa mbere. Ubanza mutari mubizi mwese ariko uko ni ko kuri rwose pee

Gasana: none se kuki mu kuburana kwawe utigeze ibyo byose ubisobanura uko ubisobanuye ubu? Urumva ko urubanza rwawe ruba rwaraciwe ubundi buryo iyo utaburana nabi
Kimonyo: ibintu byose bibaho ngo bitwigishe kandi nanone njya nemera ko ibintu byose bigira igihe cyabyo. Buriya gufungwa kwanjye byari bifite igihe cyabyo kandi byagombaga kubaho ntaho nari kubihungira. Hanyuma ngeze kuri mukuru wanjye Gatare. Ni iki nagukoshereje kuva mvutse kugera ubu wumva kiremereye cyane wananiwe kumbabarira?
Gatare: sha nubwo nta zibana zidakomanya amahembe ariko rwose uri umuvandimwe wanjye wandutiye abandi kandi umubano wacu rwose ni ntamakemwa. Iyo se ubona byose udahari nabikoze nk’uwikorera wumvamo iki? Nta na kimwe ngushinja muvandimwe rwose iturize pee
Kimonyo: muranyihanganira ahantu maze imyaka itanu hatumye ngira indi myumvire, imitekerereze ndetse byanampaye akanya ko guha agaciro ubuvandimwe, ubushuti n’umuryango. Umuhoza mugore wanjye ntabwo ngushinja kunca inyuma kuko ibyabaye byose wabikoze kuko ntari mpari. Ndetse niba warabikoze maze imyaka ibiri yose ntahari warihanganye kuko jyewe n’amezi abiri ntakubeshye sinari kubasha kuyihanganira. Nuko abagabo twikunda tuba twumva twabikora ariko abagore bacu ntibabikore nyamara twabikora tukabikorana n’abagore b’abandi ukibaza icyo uwawe arusha abandi bikakuyobera
Gacupa: urarimfashe. Ubusanzwe njye nemera ko umuntu ari nk’undi nubwo twitwaza ngo ingufuri ifunguzwa imfunguzo zose iba ari igipfu naho urufunguzo rufungura ingufuri nyinshi rukaba ari rwo rwiza nyamara tuba dukoze igereranya ribi cyane ntabo igitsina cy’umugore ari ingufuri naho icy’umugabo ngo kibe urufunguzo oyaaa. Twese tugira amarangamutima kandi turakunda ndetse tugakundwa. Icyo nakora nawe wagikora kandi icyambaho nawe cyakubaho rwose pee. Ntitukumve ko abagabo baremewe kujya aho bashaka igihe bashakiye naho abagore ngo bakaba bagomba gutegereza umugabo akazi niyo yamara imyaka n’imyaniko.
Kimonyo: urakoze cyane kunyunganira ni nawe nari ngezeho ngo nkubaze mu myaka tumaranye yose aho nagukoshereje wumva kwihangana byarakunaniye ariko ukaba warabihishe ku mutima
Gacupa: mba ndoga uwangabiye nta na kimwe ngushinja sinzi ko nzanakibona rwose pee. Ubu se ni ikihe we? Ko utigeze unyicisha icyaka, ko ntagusabye rimwe ngo urinyime, ko ntaguhamagaye ngo undye seen ubwo ni iki nagushinja koko muvandimwe?
Kimonyo: Gasana se wowe?
Gasana: reka urampe kubaho nimbona icyo ngushinja nzakikubwira ariko ubu rwose ntabwo njyewe mfite ikintu na kimwe nagushinja reka reka. Ntabwo bishoboka rwose pee. Ubwo se nagikura hehe mwa bantu mwe? Uri ikinyange imbere yanjye rwose pee

Nyuma yo kubabaza ibyo bibazo byose nibwo Kimonyo yahagurutse agana mu cyumba atindamo akanya gato nyuma agaruka azanye agapapuro kazingazinze ubundi agahereza Umuhoza ngo agasome abantu bose bumve ibyanditsemo.
Umuhoza akigafungura yahise yifata ku munwa
Umuhoza: oyaaa. Ntabwo bishoboka wee. Uyu mukono ni uwa Gasaro ndawuzi neza rwose pee
Gasana : wowe soma ibyanditse ni ko bakubwiye naho kuvuga ngo umukono ni uwa Gasaro ube ubyihoreye.
Umuhoza : mumbabarire ngaho reka nsome ibyanditse uko byanditse byose

Wowe ubashije kubona uru rupapuro ubwo bivuze ko ntakiriho cyangwa se ndembye ndi muri koma kuko sinzi niba iyi miti iri bunyice uko mbishaka
Nakuze nkurikiza inama zose nahabwaga n’ababyeyi banjye, mukuru wanjye ndetse na muramu wanjye nkunda cyane Kimonyo wambereye muramu wanjye akambera masenge ndetse akambera na musaza wanjye kandi hari aho byageraga akaba papa. Ni byinshi natinyaga kubwira mukuru wanjye we nkabimubwira bitari uko hari umubano udasanzwe twari dufitanye ahubwo kuko yanyerekaga urukundo rwa kibyeyi ndetse akanansetsa rimwe na rimwe ubundi akankanga mbese mvuze ibye bwakira bugacya.
Gusa mbabajwe nuko namurumbiye maze nkanga inama zose yagendaga ampa. 
Kwiyahura kwanjye ntabwo ari ikintu natekereje igihe kinini ahubwo mbitekereje nyuma yo guhemukirwa n’uwo nibeshyaga ko ari inshuti magara kandi ankunda kurenza abandi bose, maze ngenda mpumwa amaso n’impano yampaga uhereye kuri telefoni yanguriye, n’ibindi byose yagendaga ampa nkagirango ni urukundo amfitiye naho we agamije kumpemukira
Navuye mu rugo njya kumusura ntanasabye uruhushya mukuru wanjye, icyakora ubwo nageraga mu nzira natekereje ko bishobora kugenda nabi wenda akanyima itike ingarura maze mpamagara muramu wanjye Kimonyo ndabimumenyesha ansaba guhita ntega ngasubira mu rugo ariko namusuzuguye nkomeza urugendo ari na cyo kintu cya mbere nicuza ndetse cyambabaje cyane kurenza ibindi.
Ubwo nageraga aho umusore wambeshyaga ko ankunda yambwiye kumusanga nasanze atari iwabo nkuko yari yabinteguje ahubwo hari muri lodge. Nahageze ansaba byinshi biganisha ku mibonano ntakirirwa ndondora ariko byarangiye akoresheje imbaraga maze ubusugi bwanjye narinze igihe cyose abunyambura ku ngufu, nyuma yo kurwana na we no gushwana na we cyane bigatuma mbabara ndetse nkanakomereka.
Icyo si ikibazo kinini ahubwo icyanshenguye umutima kuruta ibindi ni uko yahise yigendera akansiga aho na tike insubiza iwacu atayimpaye. 
Natinye guhamagara mukuru wanjye na muramu wanjye kubera isoni n’ubwoba maze mbuze amahitamo negera umukozi w’aho yari yansize mutekerereza ibyambayeho byose, ambwira ko itike ari buyimpe ariko nanjye ansaba ko mbanza nkaryamana na we.
Sinari mfite guhakana ahubwo nemeye maze abikora uko ashaka inshuro ashaka ubundi ampa itike ndatega ndataha
Umutima wanjye wakomeje kunshinja ko ndi ikigoryi, indaya yananiranye, umwasama kandi wanshinje ko ntateze kuzabaho nezerewe mbona ko umuti ari ukuva ku isi.
Wenda hazabeshyerwa benshi cyangwa hakekwe benshi ariko ibi byose ubiri inyuma ni Kadafi, irindi zina rye sindizi ariko ni uko yitwa, nimpfa ari we uzabazwa urupfu rwanjye.

Umuhoza yarangije gusoma urwo rupapuro yatangiye kurira ndetse abagabo na bo barimo bimyoza ukuyemo Kimonyo kuko we yari azi ibikubiye muri urwo rwandiko byose. Ubwo bagaruraga ubwenge ni ko navuga bahindukiriye Kimonyo bose

Gatare : uru rupapuro warubonye uvuye gereza cyangwa wari usanzwe urufite ?
Kimonyo : umunsi mwegura ngiye kumujyana kwa muganga nibwo narubonye ndarubika.
Umuhoza : none se kuki utarutanze mu rubanza ngo baguhanagureho icyaha koko ? kuki wemeye kuzira ibyo utakoze ?
Kimonyo : ni cyo nabateranyirije hano kuko najye ku mutima sinari ntuje kandi numvaga ngiye kwishyura ibyaha byanjye mu bundi buryo wenda, ariko nasanze naribeshye kuko umutima uracyanshinja, kandi nshaka kwatura nkavuga ukuri, ndetse n’ukundi kuri kukamenyekana ngakurwaho ubusembwa.
Gasana : ukuhe kuri se kandi ?

*Ibintu ko biri kwivanga se ? Ni ukuhe kuri kundi se ? Agace ka 13 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.