Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
duheruka muri episode yubushije umuntu wari ukurikiye ba peter,james na kamari asubiye inyuma mugihe bo bari bamaze kwinjira mubuvumo. Ese uriya muntu nabaraburiza?.
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le.
.
bo bakomeje kwinjira bafite amatsiko menshi yo kureba ikintu kamari abazaniye, gusa bakomeza kugenda kandi baganira.
james yatuguwe cyane nahanu yarari niko kuvuga ati: biratagaje, sinarinzi ko aha hantu haba ibwami.
kamari ati: usibye nge genyine narimazi na mwe gusa muhaje ntabandi baziko uyu mwanya uhari.
james ati: nibwo nyizera ko wariye ingoma nyinshi kama. Ariko ndacyafite amatsiko y'ibyo uje kutwereka.
james akivuga uko bahita bacana amatara harabona.
kamari ati: humura amatsiko yawe agiye gushira.
james yitegereje imbere yabo abona umukecuru uhagaze imbere gusa yabateye umugongo, niko kubaza kamari ati: uriya muntu ni nde?
kamari ati: ubu ntakinu nyiguhisha tambuka umwegere umurebe.
james atera inamwe amwegera ariko afite mo akoba amugeze iruhande.....
.
.
sasa kurundi ruhande, wa muntu wari wabakurikiye yaje aho umwami arara bwari bumaze gucya neza yinjira aho umwami aganirira na abamusuye,asanga umwami aricaye ahita apfukama akuramo icyo yari yipfukishije mumaso kumbe ni jack akimara gupfukama ati: data nkuzaniye amakuru.
jado ati: ayahe makuru jack?
jack ati: data hari ahantu ntarinzi hano ibwami.
jado ati: hehe se ubwo ra? Ahantu wakuriye ni gute uvuga ko hari aho utazi?
.
.
tugaruke gato mubuvumo james yakoze kumukecuru yabonaga imbere ye umukecuru muguhindukira james akimukubita amaso ahita apfukama hasi ati: mama?
mama james ati: yooo! Mwana wa , haguruka unyambire nari nkukumbuye.
james arahaguruka aramuhobera ati: mama narinziko wapfuye.
mama james ati: benshi nubundi niko babizi.
ubwo mama james atambuka yegera aho kamari na peter bahagaze ageze kuri kamari ati: wakoze kama. Uyuse nawe ni umwuzukuru wange?
james ati: yego bamwita peter.
mama james aramuhobera ati: uraho gikomagoma?
peter ati: uraho.
mama james ati: muze twicare tuganire.
.
.
kurundi ruhande jack na se nabo bari bakiri kuganira.
jack ati: nyamara data nahageze ndatugurwa.
jado ati: aha mugipagu kibwami?
jack ati: cyane data
jado ati: ntibishoboka. Kuko aha hose nge ndahazi.
jack ati: waruziko se aha ibwami hari ahantu hari ubuvumo?
jado ati: ubuvumo?
jack ati: yego.
jado ahita yibuka ikibazo sele yamubajije ati: << aha hose ibwami urahazi? >> anibuka amubwira ati: << nge ndabona aricyo gihe cyo kurindisha ingabo zo mugicucu cy'umutuku.>>
jado ati: aho hantu nihe?
jack ati: murukerera, nazindutse mbona hari abantu bari barikumwe na kamari babiri ntabashije kumenya neza rero nabagenze runono hari aho twageze mbona binjiye mumwobo negereza ko bazagaruka ndaheba.
jado ati: abantu babiri bari barikumwe na kamali?
jack ati: cyane data.
jado ati: tugende uge kunyereka aho hantu.
.
.
tugaruke kurundi ruhande mugace kabacakara. Zagabo zo mugicucu cyumutuku barahageze babaza elisa aho james nu umuryango we bari, elisa arabahakanira abambwirako atamuheruka nabo bamubwira ko nibamubona murako gace abantu bose ko baribubice.
elisa yikangamo kumbi uko baganiraga ange yarari kubumva agenda yirukanka agera aho mama peter ari aramumbwira ati: james na peter barimo?
mama peter ati: oya ntabarimo. Kuki uje kubareba wiruka kandi mbere wazaga witonze?
ange ati: haje abasirikare bambaye imyenda y'imituku yanditseho ngo igicucu cy'umutuku baje babaririza umurya ngo wa james kandi ngo nibabataga baratureka turi bazima kandi ngo nti tutabatanga baratwica.
mama peter ataravuga byinshi yumva undi muturange aza avuga ngo elisa baramwishe.
mama peter akibyumva aba agiye yiruka agenda yirukanka asanga bagiye kwica undi musaza.
mama peter arasakuza ati: ninge mushaka ngaho nimureke abandi.
abari bagiye kwica uwo musaza bararekera baza begera mama peter, mama peter ati: ninge mugore wa james ni mureke abandi baturage mutware nge.
elisa waruri kuvirirana amaraso kuko bamujombye inkota munda ati: oya mama peter, oya rwose wibikora.
mama peter ati: ari ukugirango mupfe mwese reka nitange ariko mwe murokoke.
elisa ati: natwe turemera dupfe kubwawe reka uhunge ugekure ibindi turabyiregera.
elisa akivuga uko haza umusirikare umwe amukata umutwe mama peter akibibona arasakuza ati: oyaaa. Ashatse kwiruka baramufata uwo musirikare waciye umutwe elisa aramwegera ati: nutubwira aho umugabo wawe nu umwana wawe bari turakureka uri muzima ariko ntutatubwira turakwica nawe.
ange aho ahagaze atagira kurira
akiri kurira wamusirikare aramufata ati: nutatubwira ndica uyu mukobwa.
ange ati: oya mama peter oya ntubabwire.
umusirikare ati: ndogera nkubaze indi nshuro umugabo wawe nu umwana wawe bari he?
.
.
sasa kurundi ruhande , mama james na james, peter na kamari nabo ikiganiro kigeze kure.
james ati: warokotse ute mama?
mama james ati: reka nkumbwire mwana wange, bandoze ibisinziriza hanyuma bagirango na pfuye bategura kunshyigura bamaze kunshyigura ariko nyiri muzima dore kamari na abandi basaza bigendeye nibo baje kunaburura banzana aha.
james ati: mama ninde wari ushatse kukwica bene ako kageni?
mama james ati: uwari ugiye kunyicisha ninawe washatse kwicisha natasha wawe.
james ati: ariko natasha yarapfuye we? Bitandukanye ni ibyawe.
mama james ati: wapi ntaho bitandukaniye, natasha wawe nawe bamuroze nkange.
james ati: bakaba baratumye mpamba umwana wange ari muzima ndamwiyicira?
mama james ati: ibyo byabayeho ariko nanone nishimiye ko nawe na mutabaye.
james ati: none ushatse kuvuga ko natasha nawe ari muzima?
mama james ataramusubiza hari uwaje avuga ati: ndiho ndahumeka data.
james muguhindukira yogera kubona natasha we azi indi shuro noneho arahaguruka aramuhobera byanyabyo ati: ubunza ndi kurota pe?
kamari ati: nturi kurota ubu ni ibyukuri.
peter ati: nge ndabona dufite byinshi byo kubabaza.
james ati: oya byo rwose ni byinshi. Nonese kuki mushatse kugaragara nonaha?
bataramusubiza mubuvumo huzura mo abasirikare benshi barabazeguruka
jado na jack barinjira jado ati: mwese murafashwe...
.
.
kumbe kurundi ruhande mugace ka abacakara , umusirikare ati: umva mama peter ubu ni ubwanyuma nkubaza. Umugabo wawe nu umwana wawe barihe?
mama peter yaga gusubiza.
umusirikare nawe afata ange amushyira kubipfukamiro azamura inkota ataramuca umutwe mama peter ati:.............
..............
.........................loading episode...10
.
ati gwiki bantu bange?
ese arimera avuge aho peter na james bagiye?
james na peter nabo barafashwe biragenda gute?
jado niyaba afashe inyoni na amagi yazo ko noneho aguye kumuryango wa james wose?
iyi nkuru ni ndende ntuzacikwe ni izikurikira.
kandi ushobora kwiteganyiriza kugirango itazajya igucika ukanda like kuri page yitwa #navio_nv ibyo gusa ubundi ukaba uriteganyirije.
mugire ibihe byiza.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments