logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Mu gace gaheruka Kevin na Carmen bari bafungiwe hamwe, naho ku rundi ruhande Brad yari yasabye Veronica ko bazajyana mu munsi mukuru iwabo.


Nari nkiri kumwe na Leon ntegereje John ariko akomeza gutinda kuza niko kwiyemeza kumuhamagara ariko mpamagaye nimero ye ntiyacamo niko kumusigira ubutumwa bugufi mubwira ko nimugoroba aza iwanjye kundeba kuko ari ho ndi bube ndi.


Mu gutaha nanyuze kuri farumasi ngura utunini twamfasha kuruhuka mu mutwe nkabona ibitotsi kuko nari maze iminsi nta bitotsi nifitiye. Mvuyeyo nanyuze ahantu ngura ikawa na ka salade ndabitahana ngo nze kubifata ngeze mu rugo numvaga nta kindi nshaka kurya no kunywa kandi ikawa yari kungaruramo akabaraga.


Byari mu ma saa kumi ni bwo nari ngeze iwanjye nuko ubwo navaga mu modoka mpuza amaso na Britanny, gusa sinabyitaho sinanamusuhuza nikomereza urugendo ngana iwanjye ariko we ahitamo kumpamagara


*Britanny:* Umva wowe hagarara nkubwire


Ngo umva wowe? Niba atazi izina ryanjye ni gute ampamagara gutyo koko? Nigize nk’aho ntumvise, nuko akomeza guhamagara nk’aho hari icyo anyishyuza ari na ko akomeza kunsatira


*Britanny:* Umva, ko nguhagarika ntuhagarare bite byawe


Ese uyu ashaka muture umujinya mvanye hariya hantu koko? Ashaka munobore amaso cyangwa ashaka mukureho umutwe? Nahindukiranye umujinya numva namufata imisatsi nkajugunya ngahonda ku giti




*Veronica:* Umva nkubwire muko, jya uhamagara abo muziranye jyewe sindi umuntu wo guhamagara nk’uhamagara imbwa. Urumva neza


*Britanny:* Reka njye mvugana n’uwo nshaka rero kandi igihe nshakiye


*Veronica:* Erega urumva uri igitangaza ngo kuko konti yawe ibyibushye? Umva wa gakobwa we ungendere kure niba udashaka ko nguhindanya isura. Uranyumva neza




*Britanny: Harya ngo ni wowe muturanyi? Ubu se umuntu ntazi neza ibye naturana na we? Rwose sinjya nkunda guturana n’umuntu ntazi




*Veronica:* Umva muko, funga uwo munwa nkubwire. Ibyo ukunda n’ibyo udakunda simbyitayeho. Funga uwo munwa rero, ugende nkubone urenga niba udashaka ko nguhombanya imisaya.


*Britanny:* Ese ubwo ibintu uvuga wabitinyuka ahubwo koko?


Yabaye atararangiza kuvuga mba musutseho ya kawa nari mfite mu ntoki, imumeneka mu maso


Nahise nigendera nsiga ari kurira. Mbega agakobwa kaboroga nabi… Naramubwiye ngo ashaka ace bugufi, ariko ubu agiye kubibona tu.




*Ku rundi ruhande*


*Brad:* (Yivugisha) Mu buzima bwanjye nabera ni bwo numva ntuje. Mama na we ntabwo ari kunsakuriza ubanza hari ibyo ahugiyemo.


Gusa ubwo yaganiraga na Brandy ni bwo Britanny yinjiye ari kurira isura ye yahindanye. Yari yavuye mu rugo agiye ahantu bacuruza imitako kuzana agashenete ke ka diamant yagombaga kuzambara mu birori by’umuryango


*Brad:* Ubaye iki Britanny


*Britanny:* Mvaho nawe mpa amahoro


*Brandy:* Cyangwa sha ya shenete yawe ntiwayikunze. Nako wasanga urwara rumwe rutakaye mbona izawe zomekwaho


*Britanny:* Genda nawe mvaho


Yarazamutse mu cyumba cye. Gusa Brad nubwo wenda ajya atita ku bintu, nka mushiki we w’impanga yaramukurikiye kureba icyo yabaye




*Brad:* Umva Britanny, wabaye iki? Urabizi ko iyo ubabaye ntishima nanjye


*Britanny:* Ndeka Brad ndeka rwose


*Brad:* Mbwira basi icyo wabaye mu maso


*Britanny:* Si ya mbwakazi se duturanye imennyeho ikawa


*Brad:* Ngo imbwakazi?


*Britanny:* Nyine ya nshinzi ngo ni Veronica yimukiye hano vuba


*Brad:* Umva uzite imbwakazi abandi, uriya mureke rwose ni icyuki


*Britanny:* Mbabarira koko nari nibagiwe ko ari we muri iyi minsi muhararanye


*Brad:* Ntumbeshye uko byamera kose hari ikintu wakoze kibi murashwana ndakuzi ntiwiburira


*Britanny:* Nzi ko yampohoteye rwose. Kandi sinongera gusohoka muri iki cyumba uyu munsi


*Brad:* Umva, uriya mukobwa ubusanzwe ni umwana mwiza gusa uko namubonye iyo umukoroze nyine murakorogana da.
 
*Britanny:* Urabuzwa iki se kumuvugira. Rero niba ufite umwanya uze kujya kuzana ya shenete yanjye sinagiyeyo amennyeho ikawa ndi kujyayo.


*Brad:* Yego nzajya kuyizana ejo ariko uyu munsi ndumva nta mwanya mfite.




*_Ko Veronica se ashwanye na mushiki w’uwo ashaka gukundana na we, ubu bizoroha ra? Agace ka 14 ntuzagacikwe_*



Comments