logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE   W’UMUNYABWENGE
.
Episode 20
.
Duheruka Sonna na Tole  mu gikoni bari mu bihe bidasanzwe byo gutekana n’iby’umubiri hagati yabo.
.
Story  by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu masaha y’urukerera  rwa  mu gitondo, Miliana aryamiye  urubavu rumwe. Gusa  yasinziriye neza yagize  ijoro ryiza. mu kanya gato gakurikiyeho amatwi  ye atangira kumva  ijwi ry’amarira rirangirana nk’iryuzuye ikiniga. Ntiyahita amenya ibyaribyo arabyirengagiza. 
Ariko uko urushenge rw’ isaha rutera  iryo  jwi yumva riva hakurya rikomeza kugira  uburemera.
 Afungura amaso  arakanguka areguka, yumva neza aho iryo jwi ruturuka hirya mu kindi cyumba.
Ahita asobanukirwa ko ari agahinda kinshuti ye  Amilia. Nuko arabyuka ava mu gitanda asohoka no  mu cyumba.
.
Kurundi ruhande Amilia aryamye agaramye kandi niko yaraye. Ijwi Miliana yumvaga ry’amarira ririmo kuva mu kanwa ka Amilia. Ari mu bihe bitoroshye aho aba  yumva  umutima we wikoreye  toni y’agahinda  no gutengurwa.
.
Uko arimo kwiyumvira yumva  kumuryango,   hari    umuntu uhari arabyuka ava mu gitanda abanza gufata agatambaro arihanagura maze abona kuza gufungura umuryango. Agifungura umuryango ahusa amaso na Miliana.
Amilia ati” Waramutse  Miliana??
Miliana ati” Nkanguwe n’agahinda. Iyaba narimfite ubushobizi ahari nariguhundura  umutima w’Umugabo wawe.  Ariko ibyo  ni wowe  wabasha  kubikora.
Amilia ati” Biracanga  cyane. Rimwe mba numva ko hari icyo nakora ariko mu kandi kanya nkibaza niba byashoboka ko umuntu ahindura  umutima wamaze  kugenda.
.
Amilia ati” Gusa nanone habaho kwagura aho imboni z’amaso zibasha  kureba. Nturebe gusa ko umutima urimo kugenda ahubwo ukareba wibaza igisunikiriza  kugenda. Aho ni ubwenge buri abagore benshi babura.
.
Amilia aramwumva nubwo aba yumva atarasobanukirwa neza amagambo ya Miliana. Ibiganza bya Miliana bigera  kubitugu bye , bimukomeza kandi bimuhumuriza.
Miliana ati” kandi ukurinda amakosa abagore benshi bagwamo yo gucanira  inkono  ishyushye. 
Amilia   yikiriza akoresheje umutwe  nubwo  aba adasbanukiwe byako kanya.
Miliana arongera aramubwira ati” Nizeye ntashidikanya ko utaza  Umugore  nk’izina gusa, ahubwo ko uzaba Umunyabwenge ugatanga igisobanuro cyanyacyo cya Mutima w’urugo. Amilia birageza ngo utandukane n’amarira ndetse  n’umutima ucira urubanza umugabo wawe. Ahubwo kenyera  uhanganire gukomeza imfuruka z’urugo rwawe  niba rwarigeze  kubaho koko , rutari ikimenyetso gusa.
.
Amilia ashyira ay magambo  ya Miliana kumutima.
Miliana akura ibiganza  ku ntugu za Amilia aramubwiraa ati” Njyewe ngiye kuva  hano ngende.
.
Kurundi ruhande  mu muhanda mugari cyane. Imodoka n’abantu barabisikana. Muri  uwo muhanda, Tole ari mu modoka ye ari mu cyerekezo kigaruka  mu rugo.  Gusa  uko atwaye agaruka mu rugo intekerezo ziri inyuma aho avuye. Ubwonko bumeze nka screen  television irimo kumwereka ubwiza gusa bw’ibihe yagiranye na  Sonna.  Gusa nyuma  ya kanya abona ibyo gusa. Ubwonko burongera burituruna bihundura page bumwereka igihe  yarahiraga indahiro idasanzwe mu murege amanitse akaboko, Amilia ahagaze mu rubavu rwe.
.
Yatuje akanwa ke ntagahato ko azabana n’umugore we  ubuziraherezo. Ko atazamubabaza kandi ko bazabana mu bihe byera no mu bihe by’ubukonje.   Mu bihe  by’umucyo no mu bihe  by’umwijima.
.
Arabyibuka neza. None dore aho ageze. Umukobwa bahuye bitunguranye bidafitanyef isano narimwe, amaze  gutuma yangiza burikimwe cyose   no kurenga indahiro.
.
Uko yarangariye muri izo ntekerezo habuze gato yarasomanye n’ikamyo iturutse  imbere ye, kubwo amahirwe akata imodoka vuba. Aparika kuruhande. Asohora  umwuka w’ubwoba bw’ibyaribibaye yishakamo gutuza.  Amara akanya aparitse.  Akomeza gutekereza  no kwitekerezaho.
.
Nubwo afite indahiro yarahiye ariko Sonna afite ibimutwara  byinshi.    Iyo akibona Sonna,  umwihariko  wa sonna uhite  utwara roho ye yose.
.
Hashize akanya aronger acana imodoka asubira  mu muhanda. 
Ageze mu rugo akubitana na Miliana arimo agenda atashye.
Tole ati” Miliana unyihanganire  kuba ntabashije kuguha  umwanya uhagije.   Nageze ku kazi  biba  ibindi.
Amilia yumva ayo mabeshyo akijinya kazamuka imbere muri we ariko aratuza.
.
Miliana ati” Ntakibazo  Tole kuva umwaya waruriko ariwo wagombaga kuba urimo.Narikumwe n’ Umugore wawe yamfasehe neza yanganirije ntakibazo nagize.
Tole ati” Ugiye  guhita usubira hanze se??
Miliana ati” Oya. Ndacyafite agaha inaha.
Tole ati “ Ibyo n’ibyiza, wenda  tuzajya  ducishamo tubonane.
Miliana ati” Yego.
Tole ati” Ngaho urugendo rwiza.
Miliana  ati” Urakoze cyane.
.
Miliana arakomeza, Tole nawe agenda yinjira mu nzu atambuka kuri Amilia atamusuhuje, Amilia yumva ni nkuburibwe bunyuze hafi ye arahindukira amukurikiza amaso yibaza niwe ari we mugabo mubihe byabanje wamusabye kubana nawe.
Miliana ahindukiye abona, Amilia arimo kureba mu nzu yakurikije amaso umugabo. Aramuhamagara. Amilia abona kugaruka. Araza aherekeza Milana.
.
Amasaha arisunika.
Amilia aza mu kazi nkuko bisanzwe,  ageze mu nzu y'abarimo asanga ba Adela bamuvugaga. Bavuga ko yari Umugore w'umwibone wabiratagaho avuga ko afite urugo rudasanzwe, none nawe rukaba rugiye kugwa. Arabumva ajya kwicara mu mwanya we arabihorera.
.
Hashize akanya yumva barimo gukina muri telephone zabo. Arabareba ahuza amaso na Adela , Adela ahita azamura Volume. Amilia yumva ijwi ry'umukohwa utaka uri mu bihe.
.
Phiona acunga ko Amilia arimo kubareba  maze aravuga ati" cyakora Tole ni umugabo utari serie utazi kwiyubaha , nubwo mbona azi gukora sex birenze. Ni gute umugabo nkuyu ubundi afatwa amashusho y'urukuzasoni akajya hanze?
Amilia arabyumva biramubabaza. Ako kanya telephone iraka abona ni notification ya message. Afunguye abona ni video yohererejwe na Olvia. Vedeo y'ukuntu Tole yaraye asambaniye na Sonna mu gikoni.
.
Udacikwa na Episode 21

Comments