Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 32 ∆∆
.
Duheruka Cloy atungurwa no kubona Fanny yaramaze gukomeretsa ameze neza.
.
Author : Chris nandi Ishimwe.
.
Velas nawe yarabibonye arimirwa! Cloy arebye kuruhande abona Katiana ahagaze hakuryaaa arimo kubareba.
Arahindukira arebana na Velas bose baguye mu kantu!
Velas ati" bigenze gute? Uriya mukobwa akize gute aka kanya?
Cloy ati" nanjye simbizi. Ariko ikizima nuko akize. Wenda ahari ibibazo naringiye kugira biragabanyutse.
Velas ati" Cloy, wibifata nk'ibyoroshye wowe urumva ari ibintu bisanzwe !
Cloy ati" uko byaba bigenze kose. Nnyewe nejejwe nuko biza kugabanya ibihano nariguhabwa. Ahubwo reka njye kuvugana na Katiana.
.
Cloy ava imbere ya Velas aragenda. Velas asigara ahagaze hamwe arimo yitegereza Fanny. Yibaza uko yaba akize kandi yabonaga yangiritse cyane ubwo yajyaga gutabara.
Cloy agera imbere ya Katiana, maze bava aho bajya kuvuvanira kuruhande.
.
Fanny nawe ava muri abo banyeshuri bagenzi be aragenda. Arimo agenda Velas aramukurikira amugeraho arimo amuhamagara. Fanny arahagarara arahindukira aramureba. Velas aramwitegereza neza , Abona Umukobwa ntagakomere na gato afite rwose mu ijosi. Biramucanga.
Velas ati" bigenze gute ukize gute ?
Fanny aramuseka ati" urimo kuvuga ibiki?
Velas ati" Mukanya warumeze nabi. Wari warumwe ku ijosi ufite ibikomere.
Fanny aramuseka ati" Sinzi ibyo uvuga.
Velas ati" Njyewe mukanya ninjye ubakijije urimo kurwana na Cloy.
Fanny ati" Njyewe ntabwo nigeze ndwana na Cloy. Ubwo se abakobwa bari smart nkatwe twarwana dupfa iki ubwo!
Velas biramucanga.
.
Fanny ati" Vela, mbwira ikindi ushaka utitwaie ibyo
Velas ati" oya ntacyo nshaka.
Fanny ati" wibeshya rero, ngo uradukijije turwana nkaho tukiri udukobwa twa secondary.
Velas arumiwe ati" ok! Ngaho igendere.
.
Fanny arikomereza agenda yibaraguza ati" yavuze ko yankunze akaba abuze aho yaheda akaza yivugisha kuriya.
.
Tuze kuri Katiana na Cloy aho bahagaze.
Katiana ari serie cyane ati" Cloy , ufite kwitonda.
Cloy ati" ibiki se kandi?
Katiana ati" ibyo ukoze se ntabyo uzi. Iyo ataba njye warugiye guhita wirukanwa.
Cloy ati" nanjye ntabwo nzi ibirikumbaho.
Katiana ati" njye ndabizi. Ariko iyo wumva impinduka warikuza kumbwira uko bimeze. Uko urimo kwiyumva.
Cloy arikanga ati' ahubwo se biriya n'ibiki birikumbaho?
.
Katiana ati" Wigeze wumva inkuru y'ikirwamanakazi Medusa cya Egypt?
Cloy ati" ndayizi.
Katiana ati" uzi ubwiza yarafite?
Cloy ati" yego
Katiana ati" " niba inkuru ye uyizi neza, nihe yakuraga imbaraga z'ubwiza bwe?
Cloy ati" Mu bugingo bwa bantu.
Katiana ati" ok ndumva inkuru uyizi.
Cloy arikanga ati" Nonese ibyo bihuriye nibiri kumbaho?
Katiana ati" Nonese ntabwo wumva ko ubwiza bwose burenze bukenere imbaraga z'ibugaburira.
Cloy agwa mu kantu.
Katiana ati" nyumva neza wikumirwa! Ufite ubwiza burenze bukeneye kujya bubona intungamubiri. Bitabaye ibyo mugihe kiri imbere byakuzambana.
.
Cloy arumirwa ati" Mana yanjye!
Katiana aramufata ati" umva iby'Imana bireke. Ahubwo ndashaka ko utangira imyitozo yo kwigenzura. Ese reka nkubaze.
Cloy amutega amatwi.
Katiana ati" Umukobwa wamenyereye make up. Kwitera makapu. Iyo atiteye makapu isura ye isa gute ?
Cloy ati" aba asa nabi
Katiana ati" none niki utumva ahongaho? Uko umuntu ushaka gusa neza akomeza kugaburira isura ye ibirungo bitandukanye makapu. Niko nawe ubu bwiza bw'imiterere ufite bukeneye icyo kubwitaho. Kandi n'impano y'ubwiza wahawe utarikizigera ubona hashingiwe kubushobozi
Cloy abitekerezaho ati" ndakumva noneho.
.
Tuze kurundi ruhande. Velas arimo agenda agana Class. Akubitana na Ruby amufata mu mashati.
Velas ati" wowe ufite ikihe kibazo?
Ruby ati" nsubiza igisubizo kimwe.
Velas ati" ikihe gisubizo se ?
Ruby ati" Koko uvuye kuryamana na Cloy?
Velas aramuturika aramuseka.
.
Twiyizire kurundi ruhande muri coffe shop. Hari abagore babiri barimo kunywa ikawa baniganirira gake. Sifa na Sara.
Sita ati" umva nafashe icyamezo.
Sarah arikanga ati" ese koko nawe ugiye kugwa muri buriya buyobe ?
Sifa ati" ahubwo kutabikora nibwo buyobe. Njye ntabwo nshaka kubura umugabo wanjye.
.
Sarah ati" Nonese utekereza ko Nyashi arizo zizatuma mugumana?
Sifa ati" Ahora yiruka ku bakobwa bateye neza. Njye twaganira akambwira ngo njye mushimira ko yemeye kubana nanjye. Mbese kubana kwanjye nawe uba wagira ngo n'impuhwe yangiriye.
Sarah ati" Nonese uwo mugabo utanyuzwe nuko umeze wamuretse.
Sifa ati" mbega inama mbi.
Sarah ati" nonese uragira ngo nkubwire ko nkushigikiye mukujya kwibagisha ikibuno? Ese kuki utabanza kwibaza, uko ibi bintu byateye?
.
Sifa asoma ku ikawa maze aramureba ati" buri generation izana n'udushya twayo. Nonese wowe ibyo uzi byose niko byahozeho?
Sara ati" Ariko buri cyadutse cyose siko kiba ari kizima. Hari ibyaduka bifite imigambi mibi cyane y'umwijima iri imbere muri byo. Nyamara abantu bakabifata nk'ibisanzwe ntibibabimenye.
.
Sifa aramureba gusa
.
Twigarukire muri kaminuza, Ruby na Velas barimo bashwana. Ruby arimo ashinja Velas ko yaba yamurongoreye Umugore Cloy. Cloy na Katiana baba bagezeho
.
Next Episode 33
Comments