Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Ruger ahobera Liana, ariko Liana we byasaga nkaho atamwitayeho cyane.
.
Story by Chris nandi Ishimw.
.
Bamaze guhoberana bararekurana Ruger areba Liana mu maso akimufashe ati” Narinkumbuye rukundo rwanjye.
Liana ati” Twe twaragukumbuye turarua,
Ruger ati” Ariko naje bea kandi waruzi neza akazi kanjye.
Liana ajya kwicara ati” Ese ni akazi kakujyanye burundu wibagirwa umuryango wawe.
.
Ruger ati” Cher ubwo aho nturimo kuvuga nabi ra.
Liana ati” Oya. Nonese igihe utavuganaga natwe waba uzi ibyo twaciyemo??
Ruger aramwegera ati” Ndabizi bishobora kuba bitoroshye. Ariko ndakuzi uri indwanyi wabashije guhanagana nabyo.
Liana ati” Niyo mpamvu wirengagije inshingano zawe se??
.
Ruger nawe aricara ati” Bea nizere ko ibyo uvuga udakomeje. Kuko ntagihe nakimwe nigeze nirengagiza inshingano zanjye.
Liana ati” Molly yararwaye tuba mu bitaro iminsi ine yose. Ariko wowe ntabwo uzi uko byagenze muri iyo minsi ine. Ese naguhamagaye kangahe udafata telephone.
Ruger ati” Bea ntabwo wabyumva. Mu kazi bari baradukaniye cyane.
Liana ati” Ok sawa.
Ruger ati” Ko uvuze ngo ok sawa se ubwo uranyumvise.
Liana ati” Yego ndakumvise.
.
Liana arihagurukira arigendera. Ruger arabibona ko Liana atamwitayeho cyane gusa ntiyabitindaho atekereza ko ari uko kuba wenda yaramurakariye gusa.
.
Ruger amara akanya gato muri saro maze arahaguruka abanza kuza mui cyumba cy’abana, arabareba abona basinziriye maze abona kuza mu cyumba cye asanga Liana amaze kwambara imyenda y’ijoro yo kurarana.
.
Ruger ati’ Bea am sorry kuba warambuze.
Liana ati’ Ntakibazo ntakundi.
Ruger ati”bea nshaka ko turarana wambaye ubusa.
Liana ati” Oya ndumva nkonje cyane ntabwo narara nambaye ubusa.
Ruger ati” Ntakibazo.
.
Bajya mu buriri bararyama.
Ruger ati’ Ngo wabonye akazi?
Liana ati” Yego.
Ruger ati’Ko ntacyo wambwiye?
Liana ati” Narikuba nagukuye he??
Ruger araseka ati”Ariko banza nanjye narabuze cyane.
Liana ati”Uzi neza iyo waruri nibyo warimo.
Ruger ati” Ni akazi narimo gusa cher!
.
Liana aricecekera, Ruger aramurebaaa maze aramumfumbata.
.
Ruger ati” Ndagukmbuye cher!
Liana ati” Nonese ho urimo kuboneka ntabwo unaniwe nkuko mbere wazaga unaniwe??
Ruger ati” Oya.
Liana ati” Ok.
Ruger ati”Ese ko urimo kuvuga make.
Liana ati” Ndananiwe cyane nanjye uyu munsi nakoze cyane.
Ruger ati” Cher wowe ntugakore cyane ngo winanize.
Liana ati” Ntakoze se urabona twazagera kuki?? urabizi neza ko amafaranga yawe ntacyo akora gihagije hano mu rugo.
Ruger ati” Ariko bea tubayeho uko tureshya ntabwo twahangayika cyane.
Liana ati” Sawa nyine.
.
Ruger ati”Ariko Umugabo wawe waragukumbuye cyane pe ubyumve. Tumaze igihe ntakiba hagati yacu. Dukeneye gufata akanya kihariye njye nawe. Ese ejo byakunda ko utaha kare ??
.
Liana yumva nawe arabishaka nubwo asa n’uwamurakariye ati” Ntakibazo. Ejo n’ubundi dutaha kare.
Ruger ati” Nzaba nkutegereje.
Liana ati” Ntakibazo.
.
Bwaracyeye , Liana ajya mu kazi. Ruger nawe aba ariwe utegura abana bajya kwiga. Liana ageze mu kazi abanza kuza kureba Landy muri Office ye aramubura maze aza muri office ye atangira akazi. Bigeze saa yine arahaguruka agaruka muri Office ya Landy ko yaje nabwo aramubura.
.
Amubuze atangira kwibaza icyo Landy yabaye. Igihe akirimo kwibaza icyo Landy yabaye haza undi mukozi bakorana, Liana amubaza niba yigeze kubona Landy. Undi aramuhakanira amubwira ko ntawe yigeze abona.
.
Liana afata telephone aramuhamagara.
Landy aramwitaba.
Liana ati” Hey.
Landy ati’Hey.
Liana ati’ Ko utigeze ugera mu kazi?
Landy ati” Wampangayikiye cyane??
Liana ati”Yego.
Landy ati” Wawoooo!
.
Liana ati’ Landy reka imikino umbwire icyo wabaye.
Landy ati’Naramutse numva ntameze neza umutwe urimo kundya.
Liana ati” None ubu umeze ute??
Landy ati” Ndaho nyie ndimo guhangana n’umutwe.
Liana ati’ wafashe imiti se??
Landy ati”Yego.
Liana ati”Ngaho ihangane mu kanya ntashye ndaza kureba uko umeze.
.
Landy ati”Uraba ukoze cyane.
Liana ati’Sawa urware ubukira.
.
Basoje kuvugana Liana asubira mu kazi ke. Kurundi ruhande Ruger ari mu rugo arimo guteka utuntu twiza aza gusangira n’Umugore we mukanya atashye. Amaze kudutegura aza mu cyumba akuramo imyenda yose yambara ubusa. Abona hasi he harasa nabi ishyamba ryabaye ishyamba, maze afata jureti atangira kogosha. Aritegura neza kugira Liana aze gusanga ameze neza.
.
Amaze kwikorera amasuku asasa neza n’igitanda ahakora ka decoration gato. Maze ategereza ko liana ataha ubundi bakagirana ibihe. Arumva akumbuyee umugore we cyane.
.
Kurundi ruhande Liana nawe asoje akazi saa cyanda za mwana nicyo gihe bajya basozereza akazi kuwa gatanu.
Ruger nawe arimo kureba kwisaha buri kanya abona saa cyenda zirageze. Ahita amenya ko umugore we agiye kuza.
.
Liana ava mu kazi maze abanza guca kwa Landy kureba uko ameze. Ahageze arakomanga. Landy aza kumufungurira, Liana yinjiye abona Landy yambaye ubusa hajuru asa n’uwakanzemo.
Landy ati”Uku unsanze hari icyo bigutwaye??
Liana ati’Hari ikibazo se ko uri mu rugo.
.
Landy ati” ni karibu rero urakoze kuza kundeba.
Liana ati’Nagombaga kuza kukureba.
Landy ati’ Ndabishimye cyane. Ahari ubwo amaso yanjye akubonye umutwe wanjye ugiye guhita ukira.
.
Liana araseka maze aricara.
Landy ati” Nkuhe iki??
Liana ati” akari hafi.
Landy ati” Mfite aka wine.
Liana ati’ Sawa cyane.
.
Landy arakazana n’utarahuri barasuka baranywa.
Landy ati” uzi ukuntu najejwe cyane nuko wampanagayikiye?
Liana ati”Uri inshuti yanjye rega.
.
Landy ati’ Uzi ukuntu ari byiza guhangayikirwa nawe.
Liana araseka.
Landy ati” Ubundi agahobero kanjye bimeze bite??
Liana abaza kureba uko Landy yambaye ubusa hejuru.
Landy ati” Njye kwambara se nibwo ukampa??
Liana ati” Ntakibazo.
.
Landy ati”Kampe rero.
.
Liana aramuhobera. Uko bagahoberanye Landy aramufata aramugumana cyane maze ahubwo ahita amusoma. Liana asa n’ubanza kubyangamo ariko Landy arongera aramusoma. Liana aba aroroshye nawe barasomana neza. Bagera kure imyenda bakuramo bararyamana.
.
Uko bakaryamanye basoje baranaryama. Liana akangutse agaruye ubwenge asanga bwije bimaze kuba saa tatu z’ijoro. Arebye Landy abona aracyasinziriye. Liana arabyuka afata telephone ahamagara Ruger.
.
Ruger yategereje ageze aho araruha nawe abivamo. Abana batashye ajya kubatekera abitaho.
Uwo mwanya abona Liana arahamagaye afata telephone aritaba.
Liana ati” Cher wihangane twahise tugira akazi kenshi. Sinaba nkitashye y’amasaha narinakubwiye. Nubu maze ndacyakarimo .
Ruger ati”Nonese ubwo urataha??
Liana ati” Simbzi. Ariko amasaha naba akuze cyane ndararamo hano mu kazi.
Ruger ati” Ntakibazo.
.
Liana yumvise Ruger amwumvise yumva birakemutse maze agaruka kwiryamira.
.
Udacikwa na Episode 11
Comments