Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Varu ari iwabo mu rugo arimo gusangira na Mama we icyayi baganira.
Mama Varu ati" harabura iminsi ibiri gusa Mariage yaw na Roxy ikaba.
Varu ati" yego mama! Ariko se kubera Iki wakomeje kuyigarukaho cyane.?
Mama ati" yego kubera ko igiye kuba nyine.
Varu ati" Oya mama sibyo hari ikindi ushaka kuvuga.
Mama ati" Rega ntakindi nshaka kuvuga. Nuko gusa mba ntekereza kubana banjye n'ibyiza bakwiye.
Varu ati " Mama Nizere ko atari byabindi byawe byo kuba ugishidikanya kumugeni wanjye.
Mama ati" oyaaa. Kandi niyo n'aba mushidikanya waramukunze ntacyo byahindura.
.
Varu arumva mama we asa n'umuntu urimo guca kuruhande hari ikintu ashaka kuvuga.
Varu ati" Mama wavuze.
Mama ati" Varu nizere urukundo kuko n'igitangaza. Ariko iyo bigeze mu mahitamo y"urugo bisaba ubwenge ntabwo bisaba amaranganutima.
Varu ati" mama ndakumva. Ahubwo bisaba byose. Bisaba amaranganutima n'ubwenge.
.
Nessa aratashye hari aho yariyagiye araza asuhuza Musaza we. We na Musaza we barahuza cyane bishoboka.
Nessa ati" Ese ko ujya uza utarikumwe na Mukazana?
Varu ati" twakabaye twazanye ariko yagiye iwabo.
Nessa ati" harabura two Day gusa hagashya .
Varu ati" cyane.
Nessa ati" narose ubukwe bwanyu burimo kwandikwa mu binyamakuru by'isi.
Mama ati" kwandikwa sigitangaza ahubwo handitswemo iki?
Nessa ati" ariko se Mama wowe!
Mama ati" Rega mwa bana mwe urugo ntabwo ari ikintu kiraho gusa.
Varu ati" mama tuba tukumva.
.
Kurundi ruhande Roxy nawe ari iwabo mu rugo. Gusa abana na Auntie we niwe wanamureze kubera ko ababyeyi be barapfuye.
Roxy ati" auntie hano nakuzaniye utuntu twiza.
yamu araseka ati" iteka urabikora igihe close uza kundeba hari akadasanzwe unzaniye. Urakoze cyane.
Roxy ati" iyo kanzu urayikunze.
Yamu ati" cyane.
.
Yamu arayifata ajya kuyipima abona biravamo neza. Ashimira Roxy cyane maze baricara baraganira.
Yamu ati" harabura iminsi ibiri gusa.
Roxy araseka ati" bwamaze kuba ahubwo.
Yamu ati" yego nukuri. Roxy rero hari ikintu gikomeye numva nshaka kukubwira .
Roxy ati" igihe cyose mba nkuteze amatwi.
.
Yamu ati" nyuma y'iminsi ibiri uraba umaze kuba umugore. Rero uzamenye gutandukanya ubugore n'ubukobwa. Ntuzabe uri umugore ngo ukomeze witwarw nkaho uri umukobwa.
Roxy araseka ati" ubwo ugiye kumbwira ibyo gukenyera ibitenge.
Yamu ati" Oya ibyo mvuze ntabwo ari ukwambara. Uko wakwambara ntaho kose ntaho bihuriye
.
Roxy ati" ushaka kumbwira iki rero !
Yamu ati" Nyine uzabe Umugore mu rugo bizagufasha. Kubaka ntabwo ari ikimenyetso cy'impeta wambitswe. Kubaka n'ukubikora.
Roxy ati" ya ndakumva auntie.
Yamu ati" Kandi urugo rwiza bizagirwa nawe n'umugabo wawe.
Roxy ati" yego ndakumva Auntie.
.
Kurundi ruhande mu masaha y'umugoroba Juliana yumvshe ukomanga aza gufungura abona n'umugore atazi uje. Umusore yitwa Hakimu.
Hakimu ati" Boss arahari ko namubuze kuri phone ?
Juliana ati" Oya ntabwo ahari.
Hakimu amuhereza documents ati" Nataha uze kubimuha.
Juliana ati" yego.
.
Hakimu arigendera.
Juliana agira amatsiko yo kureba ibyo bazanye maze afungura envelope document akuramo ibipapuro birimo arabireba abona n'ibijyanye na budget y'ubukwe y'ibiteganyijwe gukorwa byose muri Mariage ya Varu na Roxy.
Juliana akibona uko amafaranga angana agwa mu kantu!
Ati" mbega! Mbega ! Abakire ntabwo muri abantu! Aya mafaranga yose?
.
Ubwo mwanya Varu aba aratashye asanga Juliana afite ibyandiko arimo kwibaraguza. Juliana amubonye ahita abisubizamo.
Varu ati" n'ibiki?
Juliana arabimuhereza ati" hari umusore uvuye hano ubizanye.
Varu ati" none wabirebaga!
Juliana ati" nuko ari amakenga naringize.
.
Varu arabifata arabireba.
Juliana aramureba ati" Ese Boss ni ngombwa ko mwakoresha amafaranga yose anagana gutyo! N'ubundi ko ubukwe aba ari ubwanyu babiri gusa .....
Varu ati" tuza wowe ntawe ugusabye inama hano.
.
Tugaruke mu rugo kwa Varu iwabo kwa Mama we. Nessa arimo kuvugana n'umuntu kuri phone.
Nessa ati" iyo kanzu izagera Ikigali ryari ?
.
Ubwo bavugana amusubiza ko izagera kigali ejo.
Nessa ava kuri telephone.
Mama we aramureba ati" ikanzu uvuga ni iyande ?
Nessa ati" ikanzu Roxy azambara.
Mama nessa ati" ngwiki! Nonese izaba iva he!
Nessa ati" muri Italy.
Mama nessa agwa mu kantu ati" nonese mu Rwanda ntamakanzu ahari? Kubera iki mwatumije ikanzu mu butaliyani?
Nessa ati" Rega Mama ntabwo Roxy yapfa kwambura ikanzu iraho. Ni ikanzu ya zahabu.
Mama arumirwa araseka.
.
Bidatinze Mariage warageze. Mariage iraba.
.
Udacikwa na Episode ya 7
Comments