Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubw twageraga kwa Veronica nabwiye Leon gucyura imodoka ansiga kwa Veronica ndi kumufasha kwinjiza imizigo ye mu nzu.
*Veronica:* Ubu rero abaturanyi banyitege kuko nje nje rwose nuzuye imyuka.
Twari tukiri kwinjiza imizigo mu nzu ni bwo umugore ukiri muto yaje adusanga amwenyura
Yari yambaye agakabutura k’ikoboyi kamwegereye n’agasengeri kamufashe ku buryo imiterere ye igaragara. Nibagiwe ibyo narimo nkora mbanza kumwitegereza da.
*John:* uzi ko bikaze
*Veronica:* Ibiki bikaze? Ndakuvugisha ukansubiza ngo birakaze koko?
…: Mwaramutse. Nishimiye kubona abaturanyi
Veronica utari wabonye icyo kiremwa yarahindukiye na we aratangara
*Veronica:* Ko ntakumenye se?
…: Nitwa Amber, ndi umuturanyi wanyu
*John:* Utuye hano hirya rero?
*Amber:* Yego nahageze ejo nijoro. Nta muntu nari nakabonye ubwo nibazaga niba hano hadatuwe
*Veronica:* Ubonye aho uza gutura. Aha ni ikuzimu nako uzabyibonera mu minsi mike.
*Amber:* Ko jyewe nahikundiye ra. Uyu mukobwa ubanza nawe atoroshye
*John:* Niko yimereye ariko ntibigutere ikibazo
*Amber:* None se mutuye hano?
*John:* Mpaza kenshi tu
Nahise ninjira gusa uyu mugore arihariye. Ubundi kubona umugore nashidukiye ntibipfa kubaho
*Veronica:* Wamaze kuvugana na cherie wawe se
*John:* Sha wifureka rwose uriya mugore ni mwiza
*Veronica:* Jyewe sinamukunze na gato rero
*John:* Ariko ubundi ni nde kuri iyi si ukunda? Ndashaka kuvuga uretse jyewe
Yanyitegereje mu ndoro ishotorana. Ntababeshye nibaza niba hazabaho igihe Veronica akunda umuntu akamwiha wese
*_Tugaruke kwa Celia_*
Amezi abiri arashize ndi gutegura umunsi wo gukusanya inkunga igenewe abana bo mu miryango ikennye. Nabikoraga nshaka kwereka abantu ko umuryango wacu ntawe uwurusha kugira ubuntu
Nari mu biro ntegereje ko Andrew ampamagara akampuza na wa murusiya kuko ubusanzwe siniyiziho gutegereza.
Hagati aho nari nanatangiye gushakisha Pablo ariko nanone Brad yari yagejeje rya vu kuri polisi ngo barikorere isuzuma gusa jyewe nari mbizi neza ko Victor yapfuye. Umuntu tumaranye imyaka myinshi nari nzi byinshi bye, gupfa kwe birashoboka cyane kurenza kubura
*Brandy:* Mama kuri telefoni hari uwitwa Andrew ngo aragushaka
Muri uyu muryango uyu mwana ni we wenyine ubasha kunyita mama abandi bampamagara Celia wagirango ngana na bo.
Mbabazwa na Fernando kuko kuva yabura umwana we yirirwa yiyahuza amayoga wagirango isindwe ni ryo rizamuzana
Nagiye kwitaba Andrew
*Celia:* Nyakubahwa Andrew ngo muranshaka
*Andrew:* Nshaka kukwibutsa ibyo twemeranyije
*Celia:* Ndabizi ariko kuki nta makuru ya wa murusiya urampa bite?
*Andrew:* Icyo nshaka kukumenyesha ni uko umurusiya we atabonetse ariko umugore we rwose ari hafi yawe cyane, ni we waje
*Celia:* Nigeze ngutuma umugore harya cyangwa nshaka umurusiya bwite?
*Andrew:* Nziko numubona uhita uhindura imyumvire yawe. Hagati aho mu nkunga uzakusanya uzampamo 70%. turabyumvikana?
*Celia:* Ubanza ujya urwara mu mutwe ariko. Ni inkunga bwite si iyawe ariko.
Andrew:* Umva mukecu, igihe cyawe cyo gutegeka umenye ko cyarangiye. Ibintu ni bibiri. Uremera ibyo ngusaba cyangwa gahunda tuyihindure
*Celia:* Ndabyemeye uzafata 70%
Ubu azi ngo kandi koko ngo nzamuha 70%? aho naba ntakiri Celia rwose.
*Andrew:* Aho noneho turavuga rumwe rwose
*Celia:* Ngaho nsobanurira uko uwo murusiyakazi tubonana
*Andrew:* Biroroshye cyane uze kubaririza uwitwa Amber, ni umuturanyi wawe ubu.
Yabivuze ahita akupa.
Nahise nsohoka ngo njye kubonana n’uwo mugore. Nasanze Julia nk’ibisanzwe yicaye areba TV icupa rya whisky rimuteretse imbere
Narariteruye
*Celia:* Ese nta kindi ubona wakora uretse kunyicarira muri salon wirenza amayoga
*Julia:* Ese niba ushaka kunywaho wanyoye utansakuriza?
*Celia:* Ndi wowe nashaka akazi. Wibuke ko hari amadolari 30000 ugomba kunyishyura
*Julia:* Eheee. Winsetsa noneho. Nigeze se ngusaba gushyira igihembo ku wuzabona Pablo?
*Celia:* Ubundi se ko nta mu mutwe wifitiye nta n’umugabo wakemera kukugura ngo agusambanye, yewe sinzi ikindi wakora wa mugani
*Julia:* Nshingukaho mukecu, niba warigeze uwo mwuga iwacu si uko
Yahise ahaguruka ajya mu gikoni
Ubu se ashaka mwibutse ko hagati ye na Fernando nubundi ari uburaya bakora? Ndabizi neza ntibakundana ni uko Fernando yakurikiye ikimero naho Julia agakurikira ifaranga
Nahise nsohoka ngo njye kureba uwo Amber. Kuko uretse Veronica ntawundi muntu utuye aho dutuye, ubwo rero ashobora kuba ahaje vuba.
Nageze ku muryango we, ndakomanga. Nyuma y’akanya gato umugore mwiza cyane yaraje arakingura. Ntabwo nemera ko uyu yaba umwicanyi ruharwa wishyurwa. Ubu se koko ni umugore wa wa murusiya niyiziye?
*Celia:* Mumbabarire ubanza nibeshye umuryango
*Amber:* Ko batansobanuriye ko nzakorana n’umukecuru ra?
*Celia:* Ni wowe mugore w’umurusiya se, Amber?
*Amber:* Umva uje ngo tuvugane akazi ibindi ntibikureba. Ushaka se ngusobanurire uko ndyamana na we?
Narinjiye nsanga icyakabaye salon kimeze nk’iguriro ry’intwaro z’amoko yose.
*Celia:* Umva nanjye ntukansubize utyo. Tuvuge akazi
*Amber:* None kuki ushaka umurusiya?
*Celia:* Nshaka kwivuganira na we sinavuze umugore we
*Amber:* Umva ntumbone nambaye gutya ngo ugirengo sinzi ngukoresha za M16. uranyumva neza?
*Celia:* Hari umuntu ushaka kunyihoreraho ariko sindamumenya. Nta kindi nshaka rero, ni ukumuhiga ukamumenya ubundi ukamurimburana n’ibye byose
*Amber:* Ibintu byo kwihorera mbyumva vuba
*_Ngaho da. Umuturanyi wa Veronica se ko ari we ugiye kumuhiga ubu bite? Agace ka 59 ntuzagacikwe_*
Comments