Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero bagiye kumufurisha amakariso.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Bamwereka amakariso ngo abafurire. Luwero arabireba. Mu byukuri n’ibuntu bigoye kuba yajya mukariso y’abakobwa kandi uri umuhungu. Ariko nanone kurundi ruhande abona ko ari ngombwa ko agomba kubikora mugihe akaneye imbaraga za Dorene na Pelly ngo bajye bamuirinda.
.
Dorene ati” Bite ko wagira ngo urimo kujijnganya ntabyo ukora??
Luwero ati”Oya ndabikora.
Dorene ati” Tangira rero.
.
Luwero aca bugufi yunaa mu makariso yabo, afata iya mbere. Ayireba ukuntu. Pelly arabibona.
Pelly ati”Ese bie ko uyarebana iseseme??
Luwero ati” Oya.
Pelly ati” Fura rero.
.
Ubwo abyemeza umutima maze urabyakira atangira kuyafura. Dorene na Pelly barigendera. Ni no musaha ahubwo yo kujya kurya ibya nijoro.
.
Abanyeshuri barimo kujya muri refe.
.
Luwero arimo gufura amakariso y’abakobwa. Uko afura akajya yibaza ibyo arimo nibyo yajemo. Ariko yatekereza kuri Briana agahita abona ko ari ngombwa gukora ibyo arimo gukora.
.
Mugihe abandi barimo kujya muri refe, Briana we yumvise akwiye kubanza kuza koga kuko arumva meze nabi cyane.
Ubwo aza muri dushe kubamza koga.
.
Luwero nawe arimo gufura yivugisha amagambo ati” Iyaba byibura aya makariso ndimo gufura ari aya Briana.
Kumbe abivuze Briana ageze hafi arabyumva ariko ntiyabyumva neza.
Briana ati” Leya numvise umvuga n’ibiki uvuze.
Luwero arikanga ati”Njyewe se ngo ndakuvuze??
Briana ati” Yego ndakumvise. Ngo iyaba ….. ariko simenye ngo n’ibiki waruvuze.
Luwero ati” Oya ubwo urumviranye kuko si wowe mvuze.
Briana ati” ushatse kungira igipfamatwi.
Luwero ati” Oya nukuri ntabwo nabitinyuka.
Briana ati”Ariko nakumvise.
.
Luwero araceceka. Briana aramwegera. Uko amwegera Luwero atangira kubira icyuya. Briana amugeze imbere aramurebaaa.
Briana ati” Ese kubera iki uba ufite ubwoba iyo ndi imbere yawe??
Luwero ati” Oya ntabwoba mfite.
.
Briana areba amakariso arimo gufura ati” Kubera iki ubundi urimo gufura aya masaha abandi bagiye kurya.??
Luwero ati” Ndajya kurya nsoje gufura aya makariso.
Briana ati” Ko ari ayawe se urarwana niki ntiwaribuyafure usoje kurya??
Luwero ati”Oya ntabwo ari ayanjye.
Briana ati”Ngo ntabwo ari ayawe?
Luwero ahita yibuka ko akoze ibara maze ahita yigarura ati” nayanjye nako.
Briana aramurebaaa
Luwero ati” ahubwo wowe wakomeza ukajya koga.
.
Briana aramurebaaa abona Luwero akomeje kujya yitwara mu buryo budasanzwe, cyakora ntiyakomeza kubitindaho maze arigendera. Luwero amukurikiza amaso.
.
Tuze muri refe abandi barimo kurya.
Dorene , Pelly, Rosa na Ketia bicaye hamwe.
Pelly ati” Kuba twicaranye gusa Luwero aramutse aje akatubona gutya yahita abona ko ibyabaye byari akagambane.
Ketia ati” ejo ba Briana bafite teste.
Dorene ati”Urabizi neza??
Ketia ati” Yego.
Dorene arabikunda ati” Wawoooo. Ejo noneho ndashaka ko yangirika.
Rosa ati” Tuze gukora iki??
.
Dorene abanza kureba aho ba Briana bicara abona Fanny na Daria gusa. Amaze kuhareba arongera areba Rosa.
Dorene ati” muze gushaka uko mwangiza unform ze zose, kuburyo ejo aza kubura uko akora iyo teste.
.
Rosa na Ketia bahita bava aho.
.
Amasaha aricuma.
Rosa na Ketia bapanga n’undi mukobwa ubana nab a Briana muri Doro imwe maze biba ama unform ya Briana bajya kuyangiza bayavuruguta mu byondo.
.
Bidatinze bwaracyeye.
Muri Class ya ba Briana bagiye gukora teste kandi ikomeye. Abandi bose bari muri Class uretse Briana.
Luwero arareba abona ntabwo abona Briana. Kumbe Briana ari muri doro arimo kureba ukuntu unform ze zose bazigize. Kandi ntabwo byakunda ko akora teste atambaye unform.
.
Muri Class abandi batangiye gukora teste.
Kumbe Luwero arimo gukora ibye akanakorerea Briana mwibanga rikomeye cyane.
.
Udacikwa na Episode ya 16
Comments