Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Final episode.
.
Rome na Alias bari mu kamodoka bakodesheje barimo kuva iwabo mu cyaro barimo kugenda berekeza mu mujyi baganira
Alias ati" Imana cyakora igira inzira zayo. Rome wariwarigeze utekereza ko gutabara President burya byariyo nzira yo gukira kwa mushiki wawe ?
Rome araseka ati" ubwo se narikubitekereza gute ?
Alias ati" man nubwo wari wakunze President, ariko bikaba bitaravuyemo , ntabwo wakuyemo ubusa. Mushiki wawe wawe abashije gukira
Rome aramureba gusa.
Alias araseka ati" Mana garuka muri mood kandi wiyakire. Ese man wabonaga wakundana na President koko bigakunda? Nawe shyira mu gaciro
.
Rome ati" ariko nawe yambwiye ko ankunda.
Alias agaseka ati" maze uragenda nawe urabyizera ?
Rome ati" yego.
Alias ati" man ntabwo watekerezaga neza. Wasanga yarabivugaga bitewe nuko mu meze muri uwo mwanya. Cy se uburyo yavugaga ko agukundamo. Wowe ukaba warabwitirangije.
Rome ati" gute?
Alias ati" noense njyewe nkubwiye ko nkukunda watekereza uruhe rukundo ?
Rome ati" urukundo rw'abavandimwe.
Alias ati" Nonese abaye ari urwo rukundo yavugaga? Wow rero ukagruka ukitekerereza ibindi.
.
Rome arabyubuka neza ko banasomanye
Rome ati" kandi twaranasomanye?
Alias akanura amaso
.
Crea bavuga ari muti Convoyee ya President arimo kugenda nawe. Agiye kuri presidence. Uko agenda nawe arimo kugenda yibuka ibihe bye na Rome.
..
Kurundi ruhande, Paru bamugejeje mu rukiko nawe agiye kuburanishwa ibyaha bye. Abamushimja baramushinja. Abavoka bamuburanira nabo baramuburanira. Gusa Dr Fabien azanwa mu rukiko nk'umutangabuhamya ugomba kumushinja. Dr Fabien aramushinja akagambane ke kose.
Paru ibyaha byose aregwa biramuhama. Bamukatira burundu. Dr Fabien nawe akatirwa imyaka 10 yo kuba yarakoreshejwe mu bufatanyacyaha.
.
Rome na Alias bageze mu gace kumujyi, bageze imbere babona umuhanda barimo imodoka hafi ya zose ziparitse kuruhande.
Igihe barimo kwibaza icyabaye, ako kanya babona convoyee ya President itangiye gucaho.
Alias areba Rome ati" Ngaho reba umuntu nawe wibwiraga ko mukundana. Koko wararebaga ukitekereza wibona uri muri iriya si?
.
Baba basohotse mu modoka bahagarara hanze ngo convoyee ibanze itambuke. Umurongo w'imodoka zose zirikumwe na President zigenda zitambuka bareba.
Imodoka ya Crea irimo gutambuka abona Rome neza ahagaze aho kumuhanda. Crea asaba abamutwaye guhagarika imodoka.
Tabi ushinwe umutekano we ati" Nyakubahwa ntabwo twahagarara hano gutya.
Crea ati" Kubera iki muhagarare.
.
Convoyee ya President irahagarara. Abantu bose baparitse aho kumuhanda n'abani banyamaguru barimo kwitambukira batungurwa no kubona Convoyee ya President ihagaze. Mu modoka ziparitse aho ku muhanda. Hari n'imodoka ya Rhadia mama wa Lita..nabo baparitse aho kumuhanda.
.
Ako kanya babona Madamu President Crea avuye mu modoka ye. Abantu bose bavuza induru bamukomera amashyi menshi cyane. Nawe arabasuhuza
Rome na Alias nabo bagwa mu kantu!
Rome aribaza ati" Kubera iki asohotse mu modoka ye.
Alias ati" buriya agiye gusuhuza abantu be
.
Crea agenda atera intambwe aza agana aho Rome ahagaze. Rome umutima we utangira gutera cyane uradiha bikomeye.
Crea agera imbere ye barebana mu maso, Rome ahita yubika umutwe hasi. Crea arabibona ko Rome yatiny cy se nawe ko arimo gutanga icyubahiro. Afata umutwe aramwegura areba mu maso ye
Crea ati" Rome?
Rome aramureba ati" Karame.
Crea ati" Utekereza ko itabaza ry'umutima wanjye wacanye ryazimye? Ntabwo nibagiwe.
..
Crea maze afata akaboko ka Rome arakazamura maze avuga yamuruye ati" uyu musore niwe wabaye ikiraro cyo gutabarwa kwanjye. Kandi izina rye ryanditswe kunyingi z'umutima wanjye.
.
Abantu bose bareba..
Litta yaguye mu kantu, yibuka ukuntu yakatiye Rome nabi akanamwirukanisha. Rhadia yibuka ukuntu yajyaga avuga ko nubwo Rome yamutabaye ariko batari mi kiciro kimwe cy'ubuzima.
.
Crea areba Rome ati" tujyane.
Rome ati" Nyakubahwa...
Crea amuca mu ijambo ati" not Nyakubahwa ndi urukundo rwawe
Rome yumva amarangamutima yirukanse muri we. Aravuga ati" ngiye kureba mama na mushiki wanjye ku kibuga cy'indege.
Crea ati" Ngiye gutumaho ababafata kuko ntabwo muzongera gusubira kuba hariya. Wowe na mugenzi wawe mwinjire mu modoka tujyane
.
Bidatinze, ku kibuga cy' indege aho Sophie na Mama Rome bategerereje kubona Rome aza kubafata bagiye kubona , haje imodoka idasanzwe iherekejwe bikomeye kandi. Fostin nubundi wabafashije kugenda babona avuye muri imwe muri izo modoka aza imbere yabo baramwibuka neza.
Fostin ati" murakaza neza.
Mama Rome ati" yego kandi nwarakoze cyane. Udushimire President.
Fostin ati" muraza kubimwibwirira.
Mama Rome na Sophie bararebana.
.
Fostin ati' tugende.
Mama Rome ati" hehe?
Fostin ati" President arashaka kubabona. Kandi n'umuhungu wanyu arabategereje.
.
Mama Rome na Sophie. Abaturage bacu bagiye kwa President. Bagerayo bava mu modoka , bakirwa bidasanzwe n'icyubahiro cyinshi.
Bahabwa ikaze mu nzu barinjira. Bakinjira babona ameza adasanzwe yateguwe. Crea ahita ahaguruka aza imbere ya Mama Rome amusubuzanya icyubahiro kinshi. Mama Rome biramucanga biramurenga.
Crea aramubwira ati" nishimiye kukwakira hano Mabukwe wanjye.
.
Rome nawe aza kubasuhuza. Maze baricara kumeza magari bajyaga babona muri Film gusa. Bararya baranywa barizihirwa.
Bamaze kurya no kunywa, Mama Rome arahaguruka ashimira President bikomeye. Amaze kuvuga Crea nawe arahaguruka ati" wa mubyeyi we ninjye wakabaye agushimira kubwo iyi mfura wabyaye. Areba Rome bahuza amaso baramwenyura.
.
Crea arakomeza ati" Ndabizi ko atari umuco nyarwanda kuba umukobwa yasaba Umusore . Ariko kubwo urukundo rudasanzwe rwashibutse muri njye. Mama ndimo kugusaba ko wanyemerera ukampa umusore wawe tukabana.
.
Abantu baraseka.
.
Mama Rome arahaguruka aramubwira ati" ninde ufite ubushobozi bwo kwitambika urukundo ? Imitima yanyu ibyo yemeye bihawe umugisha.
Crea aramuhobera barahoherana.
.
Nyuma y'amezi 7 , Crea amaze gutandukana na Paru mu mategeko yaje kubana na Rome. Ndetse Mama Rome na Mushiki we Sophie baje gutuzwa ahantu hamwe mu bakomeye.
.
Abagize uruhare mu bibi byose Crea yakorewe barafunzwe. Ba president b'intekozombi nabo kubera ubugambanyi bwabo, nabo barikanwe mu myanya ya Leta.
.
Aka kanya tuvugana, Rome mbere yo kugira umwanya abarizwamo yahisemo kubanza yakomeza kwiga.
Ubu arimo kwiga.
.
Ndabashimiye uko twabanye muri iyi nkuru.
.
Inkuru nshya yitwa ROMANTIC HOUSE.
Comments