Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 39 ∆∆
.
Duheruka abakobwa bose Cloy abashize mu modoka ye bagiye.
.
Author : Chris Nandi Ishimwe
.
Bose bamaze guhurira mu modoka ya Cloy, Cloy yatsa imodoka baragenda. Acuranga akaririmbo ieza bagenda bakaririmba babyina.
Julia arasakuza cyane ati" nyuma na nyuma birabaye.
Gentile araseka ati" Birabaye rwose. Ubu natwe twajya kuba abakobwa.
.
Amelia aratuje cyane, aracecetse ntabwo arimo kugeda asakuza nk'abandi. Arimo kwibuka amagambo ya Velas bavuganye ejo. Arimo kwibuka neza ukuntu yatandukanye ma Velas, velas amubwiye ko niba agiye gukomeza umwanzuro yafashe , ubwo ko we nawe inzira zabo zahise zitandukana.
Amaze kwibuka ayo magambo ariko arongera yibuka n'amagambo ba Gentile bamubwiye. Ko burya abagabo batagira urukundo rw'imbere mu mitima. Ko urukundo rwabo ku gitsinagore rushingira gusa kubice by'inyuma byuko igitsinagore kiba kigaragara.
.
Kurundi ruhande Velas yicaye mu cyumba cye. Bisa nkaho aribwo yabyuka. Yicaye kugitanda. Nawe yibuka uko yaraye avuganye na Amelia nuko batandukanye bitari byiza. Amaze kubyibuka afata telephone ahamagara Amelia. Asanga telephone iri compose. Biramurya telephone ye ajugunya kuruhande.
Ako kanya yumva Sam amukomangira maze aza kumuryamgo arafungura.
Sam ati" bimeze gute ?
Velas ati" Sawa.
Sam ati" Ejo hari ikimtu kidasanzwe twabonye.
Velas ati" mwabonye iki?
.
Sam yicara kugitanda amwereka ya website babonye.
Sam ati" Uribuka akabari wigeze kujya kutwereka ?
Velas ati" ndakibuka.
Sam ati" njye na Ruby twatekereje nti wasanga iyi website idafitanye isano nako kabari!
Velas ati" none nyine ikibazo kikaba kirihe se?
Sam ati" nyine twe niko twahise dutekereza. Ese buriya kariya kabari ko karenze kazatangira ryari?
Velas ati" urumva ibyo nabimenya.
.
Velas ahita yihagurukira. Sam arabibona ko Velas atameze neza.
Sam ati" es man ufite ikihe kibazo?
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Tamie. Yicaye muri salo arigunze. Ibitekerezo biri kure cyane. Arimo kwibuka ibihe bya kera yajyaga agirana n'umugabo we Michel. Ariko ubu bisigaye byarahindutse byarabaye ibindi.
Aribaza ati" mana yanjye ubu macumuye iki ku mugabo wanjye? Ese ubu nakora iki kugira ngo ngarure urugo rwanjye kumurongo!
Byose aribaza. Ariko ntagisubizo afite yumva abona.
.
Tuze mu rugo rwa Shema.
Celia ari mi gitanda yambaye ubusa, nkuwiteguye ko hari ikintu kigiye kuba. Umugabo shema ari muri dushe arimo koga.
Shema avuye muri dushe, aza mu cyumba, abona Celia ari mu gitanda. Asa n"uwiteguye ikintu runaka.
Celia abona Shema ntakintu abonye rwose. Ahubwo agiye gufata amavuta.
Celia ati" Honey ugiye guhita wisiga amavuta se?
Sha aramureba ati" yego..none?
Celia araseka ati" nonese ntabwo wayisiga nyuma?
Shema ati " nyuma gute se ?
Celia ati" nyine njye nawe .....
Shela ahita smuca mu ijambo ati" ibyo utekereza ntabibari ntabwo byakunda.
Celia ati" Ese Papa Sara, reba igihe gishiize cyose.
Shema ati" Ikibazo si igihe. Nawe jya wumva ko umuntu ubwo aba atari muri mood.
.
Celia arabyumva. Biramubabaza ariko nyine agomba kwikaruma.
Celia asubiza ababaye ati' Sawa ndakumva ntakibazo.
.
Celia ahita ava no mu gitanda vuba. Ariko afite agashiha gakomeye. Gatewe niko arimo kwiyumva. Arumva agurumana imbere muri we ariko Umugabo amuteye uwinyuma..
.
Kurundi ruhande Michel ari mu modoka hari aho yaje. Araparika neza imodoka. Ni kuri hotel runaka.
Amaze guparika neza, avamo aza kuri reception bahita bamuhereza imfunguzo z'icyumba yari yafashe.. ajya muri elevetor iramuzamura aza ku cyumba cye arafungura arinjira. Ni icyumba cyoza cyane cya Hotel nziza. Aricara aratuza..
Nyuma ya kanya gato yumva ukomanga aza kumuryamgo arafungura. Hinjira umwana w'umukobwa ufite Nyashi koko! Uwo mukobwa ahita amugwamo.
Michel ati'" urakoze kuhagera.
.
Umukobwa araseka. Yutwa Vanessa.
Vaness ati" Banza waruntegereje bidasanzwe!.
Michel ati" cyane.
Vanessa ati' ngiye kuguha show
Michel araseka ati" nawe icyo uza gushaka cyose kirahari.
.
Tugaruke kuri ba Cloy baracyari mu nzira bagenda.
Amelia ati" Ese igihe twagendeye. Ubundi tugiye mu kage gace ?
Cloy araseka ati" watuje ko urahabona.
Julia ati" ahubwo se Katiana arihe ?
Cloy ati" turaza kuhamusanga.
.
Bakomeza urugendo. Bagera mu ishyamba.
Gentile ati" ndabona twinjiye amashyamba.
Cloy araseka ati" Mugize ubwoba se ?
Saranda ati" njye nigiriye ubwoba.
Cloy ati" ubwoba bwiki se kandi ubona ari umuhanda nyabagendwa n'ubundi..urabona atari Umuhanda uciye mu ishyamba.
Gentile ati" rata ntakibazo gihari.
.
Barakomezaaaaa. Bagera aho barenga ishyamba maze bafata umuhanda wigitaka.
Julia ati" Ese ubwo ahantu tuje nihe we! Dufashe n'umuhanda w'igitaka.
Cloy ati" ahantu tuje hararenze. Ahantu hagiye gubindura ubuzima bwanyu.
.
Bagera ahantu hagati y'imisozi. Hacecetse cyane. Cloy aparika imodoka. Ba Amelia babona ahantu bari birabacanga.
Amelia ati" nonese naha muri iyi misozi.
Cloy ati " mwebwe musohoke mu modoka.
.
Bavamo.
Cloy ati" tugiye gufata akagendo gato n'amaguru.
Saranda ati" ko mbona nyashi zigiye kuba nyashi.
Cloy ati" ubwiza buravuna.
.
Batangira kugenda.
Gentile ati" maze babona umuntu asa neza ngo byavuye he ?
Abandi baraseka.
Cloy ati" buri cyiza cyose gisaba igitambo kirenze.
.
Uko bakagiye bahingukira ahantu kiyaga. Kumazi. Abakobwa barareba baratangara!
Amelia ati" nonese ko mbona duhingukiye kumazi.?
Cloy atrabareba ati" turahageze.
.
Abakobwa bagwa mu kantu! Gentile arebye kuruhande abona Katiana ahagaze ku nkombe iruhande rw'amazi, afite n'amakanzu y'umweru.
Cloy ati" ntabwo mubona ko Katiana yahageze se? Tugiye kugenda tumusanga hariya kumazi.
.
Abakobwa birabacanga ariko baramanuka baza basanga Katiana iruhande rw'amazi aho yarabategerereje.
Katiana ati" nyuma na Nyuma murahageze.
Amelia ati" nonese ni hano ku mazi ko mbona nta nzu nimwe mbona??
.
Udacikwa na Episode 40
Comments