logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka , Melinda na Jobbe basomana kandi Sheilla yaranze gufungura umuryango agiye kwinjira..
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Sheilla uko yakinjiye, Melinda na Jobbe baramwikanze bahita barekurana baramureba. Sheila nawe arabareba abona ko byanze bikunze hari ibyo bari barimo bakaba  bamwikanze. Gusa arenzaho avuga gahunda yarimuzanye.
Sheilla ati" mabuja mu mbabarire niba mbavangiye.
Melinda ati" utuvangira mu biki ? 
Sheilla ati" ntekereke ko wenda hari gahunda mwari mwibereyemo. 
Melinda ati" ntayo 
Sheilia ati" ok naranzanye raporo ikeneye umukono wawe.
Melinda ati" yimpereze hano.
.
Sheilla aramureba arayimuhereza.
Melinda arayifata ajya kumeza arayisanya. Sheilla areba Jobbe bahuza amaso. Melinda we asinya raporo yose neza arongera arayimuhereza.
Sheilla ati" murakoze.
Melinda ati " ubutaha ujye ukomanga.
Sheilla ati" yego Mabuja.
.
Sheilla aragenda atarasohoka, melinda aramuhamagara arahagarara arahindukira areba inyuma.. Melinda aramureba 
Melinda ati" ubutaha raporo zose zokeneye chashe gusa muzajya muziha Jobbe kubera ko ubu yabaye secretaire wanjye.
Sheilla areba Jobbe ati" eeeeh! Ok ntakibazo.
.
Sheilla aragenda. 
Melinda na Jobbe bararebanaa.
Jobbe ati" uriya mugore habuze gato ngo atugweho kandi agira amagambo.
Melinda ati" mureke uriya. 
Jobbe ati" aravuga banza wowe utamuzi
Melinda ati" ndamuzi cyane kuko n'inshuti yanjye. Gusa agize amagambo atangira guhwihwisa namukata ururimi.
Jobbe ati" Dukeneye kwitonda pe !
Melinda ati" Jobbe wigira ubwoba njye nzakurinda.
.
Jobbe araseka.
Melinda aramureba ati" nkunda iyo useka wisanzuye imbere yanjye.
Jobbe aramureba.
.
Tuze  kuri Sheilla agiye afite umushiha yitotomba. Yinjira muri biro yabo yarakaye. Kary aramureba.
Kary ati" ubaye iki?
Sheilla ati" umva mabuja noneho aradusuzuguje.
Kary ati" gute ?
Sheilla ati" uziko ubu Raporo zose tugiye kuzajya tuziha Jobbe ngo adusinyire? Tayali Jobbe yamaze kujya hejuru yacu.
Kary ati" Ngwiki ?
Sheilla ati" wowe uba uri aho nta makuru uba ufite ?
Kary ati" Jobbe azamuwe ate?
Sheilla ati" nanjye biracanze. Gusa ntekereza ko ikintu cyibanga kirikuba hagati ya Jobbe na Melinda ariyo mpamvu yo kuzamurwa kwa Jobbe. 
Kary ati" ariko ibyo ntabwo bikwiye mu kazi.  Ubundi umukozi azamurwa n'ubushobozi afite cyangwa axperience amaze kugira mu kazi 
Sheilla ati" Jobbe ntabwo ariwe wari ukwiriye uriya mwanya..azamuwe kubwo indi mpamvu.
Kary ati" umva Sheilla dutuze. Melinda Company niye agomba gukora uko abyumva nuko abishaka.
Sheilla ati" oya.
Kary ati" urahakana se ubikoreho iki ?
.
Uko baganira babona, Jobbe arasohotse asubiye hamwe haba hari imodoka. Sheilla aramubona ahita asohoka nawe agenda amusanga.
Jobbe ahindukiye abona Sheilla inyuma ye.
Jobbe arahagarara aramurbe ati" Hari icyo ushaka Sheilla?
Sheilla ati" narinje kugushimira ko uzamuwe mu ntera.
Jobbe ati" ariko ntabwo narinkeneye ko unshimira.
Sheilla ati" ndabizi.
Jobbe ati" none no ubizi. 
Sheilla ati" gusa wibuke ko utazamuwe kubera ubushobizi. Uzamuwe kubera indi mpamvu ntazi runaka iri hagati yawe na Mabuja.
.
Jobbe aramuseka ati" none ku wumva ko ihari ? Iyo irahagije. Ese basi wabigizeho ikibazo igize ishyari?
Sheilla ati" njyewe ngirira ishyari umuntu nkawe? 
Jobbe ati " sawa rero !
Sheilla ati" gusa umuntu uzamutse wese mu buryo bwa mafuti agwa vuba. Ibyawe bizajya ku karubanda urangire burundu.
Jobbe ati" ese ko untenga iminsi habaye iki ? Kwanza va hano ugende nikorere akazi.
Sheilla aramureba ahita agenda.
.
Bidatinze bwarije. Melinda na Lex bataha mu rugo. Bajya mu cyumba kwiyambura bambara imyambaro isanzwe yo mu rugo.. baza kumeza gufata amafunguro y'umugoroba. 
Lex ati" umunsi wa mbere ukorera muri biro yawe bwite wagenze ute ?
Melinda araseka ati" wagenze neza.
Lex ati" harya buriya nibwo urimo kumva ukora neza?
Melinda ati" Cyane. 
Lex ati" cyakora biratangaje! 
Melinda ati" gute ?
Lex ati" nakomeje kwibaza ukuntu gukorera muri Biro imwe ngari nka kuriya wowe byagueye ikibazo.
Melinda ati" Cher ibyo ntibyarangiye koko! Uracyabyibazaho? Rega buriya nuko wenda wowe utari ubizi. Buriya abakozi kubona dukora muri biro imwe ntabwo bumvaga ko twaba dukora akazi neza.
Lex ati" uko twakora kose business niyacu ntabwo byari mu nshingano zabo kugenzura uko dukora.
Melinda ati" n'ibyo ariko ntabwo biba ari byiza ko abantu bafata igihe batwibazaho nabyo byicaga akazi.
Lex ati. Ok. Ntakibazo kuva wabikoreye urukundo rw'akazi.
Melinda ati" ntakindi.
.
Tuze mu rugo kwa Sheilla muri ayo masaha y'ijoro. Sheilla n'umugabo we Samu basereye Sheilla arimo kwihisha umugabo we afite ubwoba.. Samu arimo kumushakisha amuhamagara.
Samu ati" Sheilla urihe?  Zana hano.
Sheila afite ubwoba.
Samu ati" Sheila igaragaze. Nshaka kurongora. Zana ibyanjye hano n'icyo cyakuzanye.
Sheilla aho yihishe afite ubwoba bwinshi.
Samu ati" wijya umpa twabanje guhangana ariko! Zana ibyanjye hano kuko naragukoye ntabwo ukwiye kundusha gutya.
Sheilla ati" Samu nakubwiye ko ntabishaka. Sinsi impamvu usigaye ushaka kumfata ku ngufu .
Samu ati" ariko ni gute umugabo afata umugore we yishikiye.
Sheilla ati" ariko n'ibyo wowe ushaka gukora? 
.
Uko Sheilla arimo amusubiza, Samu arimo kugenda akurura ijwi aho riri guturuka. Akagenda aza arusatira.
Samu ati" umpaye neza n'umutima ukunze ntakibazo cyazamo.
Sheilla ati" oya simbishaka.
Samu  ati" kuba utabishaka ntacyo bimbwiye. Zana hano ibyanjye njyewe ndumva mbishaka kandi cyane.
Sheilla ati" Samu wagiye unyubaha ukamfata neza nk'umugore wawe.
.
Sheilla uko yakabivuze, Samu aba amugezeho aramufata aramuhindukiza azamura amakanzu baragundagurana, Sheilla aratabaza.
Samu ati" watabaza mpereza ibyanjye kuneza.
Sheilla ararirra ati" ndi mu minsi mibi .
Samu ati" ibyo ntacyo bimbwiye mpereza gira vuba.
.
Baragundagurana, Sheilla aba aramusunitse, Samu agwa hasi. Sheilla yirukanyira mu nzu ajya mu cyumba cy'abashitsi yihisha munsi y'igitanda. 
Samu nawe aza mu nzu ati" Sheilla urampa cyangwa ntabwo umpa !
Sheilla araceceka.
Samu ati" niyo waceceka ndaza kukubona.
.
Tuze kws Melinda nabo bagiye kuryama. Lex yicaye kugitanda, Melinda arimo guhambira umusatsi we. Lex amureba.
Melinda amaze kuwuhambira neza aza mu gitanda.
Lex aramureba ati" Chet nonese ?
Melinda ati" iki?
Lex ati" icyo utumva niki se?
Melinda ati" Cher wihangane ndi mu minsi mibi.
Lex ati" uravugisha ukuri?
Melinda ati" yego!
Lex ati". Ko ntigeze mbona ukoresha cotex ?
Melinda ati" nonese kubibona n'ibwo wabyizera?
.
Tugaruke kwa Sheilla. 
Samu ageze mu cyumba yihishemo.
Samu ati" ahandi  hantu hose nakubuze. Bivuze ngo ahantu uri naha.
Sheilla agira ubwoba agiye gusakuza yifata kumunwa. 
Samu yicara kugitanda ati" Sheilla igaragaze kuneza uze umpe birangire. Ntabwo ryama ntarakoraw akazi nshinzwe nk'umugabo.
.
Sheilla araruca ararumira.
Samu ahita areba munsi y'igitanda aramubona amufata amaguru aramukurura amukurayo. Sheilla avayo arwana nawe.
Baragundagurana.. Samu amujugunya kuburiri.
Sheilla ati" ntabyo nshaka yewe ndeka.
Samu ati" urampa ye sinkwinginga.
Sheilla arasakuza cyane.
Samu amwambura ikanzu, afata n'ikariso ayikuramo. Sheilla arakomeza aramurwanya. Samu atangira kumuhondagura inshyi so mu maso. Sheilla yirwanaho biranga.
Arebye kuruhande ku buriri ahabona ipasi arambura akaboko arwana no kuyifata, aba arayifashe ayikubita Samu kumutwe agwa hasi umutwe arawumena. Ava amaraso menshi. Sheillla amurebye arikanga! Amukozeho yumva ahise apfa.
.
Utazacikwa na Episode 24


Comments