Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABWENGE.
.
Episode 18.
.
Twaherutse Miliana abwira Amilia ko ariwe gutera intambwe ya mbere mu gikemura ikibazo cy’urugo rwe rurimo kugwa , kandi akaba umugore w’umunyabwenge apana kuba umugore gusa..
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Amilia akiri umukobwa . yarahagaze imbere ya mirror yari mu cyumba cye. Yari yambaye ikanzu nziza y’ibara ry’umutuku. Yirebaga afite akamwenyu kadasanzwe kumaso ye. Umutima we warutuje cyane, yumvaga akayaga keza koroshye kahuhaga mu mutima gakometse kubihe byiza yarimo.
.
Arimo yireba yifasha kumutima we wateraga cyane , yireba mu mboni z’amaso ye, akamwenyu kaza kumunwa we.
Yarebye iruhande abona udukoresho twe dutandukanye twa make up maze aradufata atangira kwimakiya gake gake kandi bidakabije. Uko yimakiye yaranezerewe kubwo uwo munsi mwiza.
.
Kurundi ruhande Tole akiri umusore nawe yari mu kamodoka gato gasanzwe, yambaye agakote keza kamwegereye. Yaratwaye arimo kugenda yumva akaririmbo kitwa lovestory. Uko atwaye agena acishamo akaririmba. Yari yishimiye. Urumuri rw’akazuba koroshye kumugoroba rwarasaga kumaso he hacyeye. Iruhande rwe hari ururabo rwiza rwuje amabara y’urukundo. Yagendaga areba ku isaha burikanya. Nyuma y’akanya gato yageze kumarembo y’iwabo kwa Amilia.
.
Byahise bigera mu mutima wa Amilia ava imbere ya mirror aza ku isdirisha rye akuraho irido abona akamodoka gato kazanye urukundo rwe gaparitse kumarembo y’iwabo.
.
Tole yasohotse mu modoka afite ururabo Amilia amurebera mu idirisha. Tole yageze kumuryango agiye gukozaho intoki akomanga ako kanya yabonye urugi rufunguka atarakoraho. Abona ubwiba bwe busohoka bumusekera.
.
Amilia ati” Wakomanze kumutima wanjye utarakoza intoki zawe kumuryango.
Tole aramwenyura ati” Mfite umukunzi utangaje!
Amilia nawe akamwenyu kari kumaso ati” Nanjye mfite urukundo rwuzuye.
.
Tole amuhereza indabo, Amilia yazakiranye ubwuzu, arazihumuriiza,umwuka wazo uhebuje waciye mu mazuru ye uratambuka ugera kumutima. Yarambaye akaboko ke akarambika mu kiganza cya Tole. Tole asoma ikiganza cye maze amutware gake gake intambwe kuyindi bagana kumudoka. Amufungurira umuryango w’imodoka, Amilia arinjira aricara. Tolena nawe aza kuruhande rwe arinjira maze aratwara aragenda.
.
Baje ahantu heza bari basohokeye. Ahantu heza hatuje kandi habereye rwose imitima ikundana.
Ibihe byari nka edini hagati yabo. Bafashe menu bareba icyo bashaka bafata. Batanze agacomande kibyo bashaka.
Ubakira aragenda , maze amaso yabo asigara arebana ubudaumbya. Buri wese inseko n’akamwenyu aribyo biranga indoro ye gusa.
.
Tole yfashe kugiganza cya Amilia ati” Ndambiwe gutegereza.
Amilia atuje cyane yitsa umutima gake ati” Uvuze ijambo narintegereje kumva.
Tole byazamuye amarangamutima ye bakomeza kurebana mu maso. Babazaniye ibyo batumye batereka aho kumeza. Kari agakoko gatetse neza katuguranwe n’ibindi byo kukarisha.
.
Tole yafashe kuto arayikatakata. Ibiganza bya Amilia bihita bimukoraho barebana mu maso.
Amilia ati”Umugabo wanjye nabonhye ko azanyitaho. Ahasigaye nanjye reka ngaburire umugabo wanjye.
Tole yaramwenyuye, agarukira aho yaragejeje akatakata iyo nkoko. Amilia akomerezaho mukuyigira uduce twiza dutoduto kandi tuza kuborohera kurya. Ubwo amaso ya Tole yarebaa ubwiza bwa Amilia kuva hasi kugera hejuru. Ubwiza bwe bwarushaga imbaraga urumuri.
.
Amilia amaze gukora ibyo yakora yamuhaye ikaze.
Tole ati” Niba ari nsinzi ikomeye ntegereje kugira muri ubu buzimani ukuza ndikumwe nawe mu nzu ubudatungana.
Iryo jambo ryakoze kumutima wa Amilia cyane bidasanzwe.
Tole ati” Ntubifate nk’ijambo, bifate nk’ubuzima. Kubera ko ntakindi kiza mu bibaho ntegereje nko kuzabana nawe.
.
Umutima woroshye wa Amilia watangiye kurekura ibitonyanga by’amarira. Ibiganza bya Tole byakoze kumatama ye intoki ze zihanaura amarira ya Amilia.
Tole ati” Ibiganza byanye bizaguhoraho iteka gutya.
Amilia byaramurenze maze aravuga ati” Ndabyemeye. Nemeye kubana nawe mugabo mwiza.
Tole yamurebye mu maso atuje cyane ati” Ubibwiwe niki??
Amilia ati” Umutima wawe nawumvaga rwose. Si ngombwa ko ntegereza ko akanwa kawe kabanza kwatura.
Tole yifashe kumunwa ati” Ndumiwe. Ariko mbonye ko umutima wawe koko ariwo buturo bwanjye nkeneye. Nshimiye Imana ko impaye umugore w’Umutima.
Amilia yarasetse ati” Niba ubyemeje ngaho bikore.
.
Tole yamurebye mu maso aseka ati” Ngaho fata urwo rurabo.
Amilia yaafashe ururabo maze arurebamo neza abonamo akantu hagati gafite urumuri rwera nla zahabu. Agakuyemo asanga ni impeta. Areba Tolemu maso.
Tole ati” Uwo niwe njye waje waje wese.
Amilia byaramurenze maze aramuhobera.
.
Tole afata impeta ayishyira mu biganza bya Amilia, maze barasomana. Ako kanya abandi bantu baraho bisanzwe bari muri gahunda zabo bahise babakoera amashyi. Dj waho anahita abakinira akaririmbo kitwa Thiis is our love story.
.
Amilia amaze kubyibuka amarira amanuka kumatama ye. Ibiryo yaragiye gutamira byaheze mu kirere.
Miliana aramureba ati” Amilia wagiye kure. Urimo kureba ibihe byiza byo hambere wowe n’umugabo wawe.
Amilia asubiza ibiryo hasi yaragiye gutamira.
Miliana arimo kumiwtegereza.
Amilia ati” Yari umugabo wikizere.
Miliana ati” None ubu ni umugabo watangiye kuzana umwijima.
.
Amilia yitsa umutima nkunaniwe cyane.
Miliana ati” Ese niki cyajimije iryo tabaza ryakaga imbere mu mugabo wawe?? ni kamere ye bwite utigeze umenya mbere hose, cyangwa hari indi nkomoko.?
Amilia ati” Miliana urimo gukomeza kumbaza ibibazo ntabasha gusubiza.
.
Miliana ati” Amilia biragusaba gufungura amaso cyane kugira ngo ubone ukuri. Abagore benshi muri twe bahitamo gufukurinwa n’ubujiji ingo zabo z’ikagwa ariko bake mu banyabwenge babasha kuba imanra irinda inkuta z’ingo zabo kugwa.
Amilia aramureba.
Miliana ati” Njyewe ntabwo ndimo kuguha inama, ntanama ibaho yubaka urugo rw’undi ntizakubeshye. Cyakora igitekerezo wumvise gishobora gufasha mu gikora ibyemezo bikwiye. None Amila uraba Umugore wishwe n’agahinda aterwa n’Umugabo cy urashaka uko uhagarara mu ruhande rw’umugore w’umunyabwenge??
.
Udacikwa na Episode 19
Comments