Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Roxy ahawe inama yo gukosora amakosa ye natume urugo rwe rugenda ngo rutwarwe n'umukozi..
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
Iminsi imaze kwicuma Roxy araho apanga uko Julianna agiye kuzamukura mu buzima bwabo. Nubi aricaye arikumwe na aniya aho mu rugo.
Aniya ati" Juliana aragufite. Kandi ni wowe watumye ugira agaciro n'imbaraga
Roxy ati" ayo ni amakosa yanjye nakoze. Ariko sinatuma atwara urugo rwanjye ndeba.
Aniya ati" none umaze gupanga iki?
.
Tuze ku kazi kwa Varu ari mu kazi. Arikumwe na Naru.
Naru ati" Varu ndibaza buriya buryo wakemuyemo ikibazo urumva buzaramba ! Ntabwo abagore bombi baba mu nzu imwe.
Varu ati" nonese nkore iki! Ko nanze gufata Roxy ngo musebye muhe gatanya
Naru ati" oya warikumesa kamwe. Roxy niba utamushaka akirengera amakosa yakoze.
Varu ati" ariko nubwo atigeze aba aha agaciro umuryango ntakindi kibi yariyarakoze ngo ampemukire.
Naru ati" ibyo ntabwo bizakunda Varu.
Varu ati" njyewe nabahaye amahitamo. Kandi na Juliana yahisemo kuzambyarira gusa hanyuma akazampa umwana arigendera.
.
Naru arabyumva.
.
Naru ati" nonese wowe urumva Juliana uzamureka akagendo?
Varu ati" njye sinabyemera
.
Varu ahita afata telephone ahamagara Juliana. Juliana ari mu rugo aritaba
Varu ati" ngiye kohereza imodoka ize igufate.
Juliana ati" habaye iki!
Varu ati" ndagushaka
.
Juliana ati" ntakibazo.
Varu ati" shoferi araje.
.
kurundi ruhande Roxy nawe yavuye mu rugo arikumwe na Abbas. Bicaye mu modoka.
Abbas ati" uhugiye mu biki ? Birimo gutuma udashaka kwitabira iriya fashion igiye kuba.
Roxy ati" nakubwiye kuki utarimo kunyumva. Nkeneye gutabara urugo rwanjye . Ahubwo mfasha.
Abbas ati" njye se nagufasha iki? Ariko niba umugabo wawe atagushaka wamreka ko ugashaka undi mugabo. Abagabo bagushaka hano hanze ni benshi.
Roxy ati" oya njye nkunda umugabo wanjye.
Abbas aramureba ati" none ukumva ko njye nagufasha gute ?
Roxy ati" Juliana nuriya mwana atwite nibo kibazo cyanjye. Mfasha bave mu nzira.
Abbas ati" hanyuma ninkufasha inyungu zanjye n'zihe ?
Roxy ati" amafaranga.
Abbas araseka ati" ariko n'ubusanzwe mbona amafaranga ahagije. Ntabwo igihembo numva cyakora kumutima wanjye ari amafaranga
Roxy ati" ndakumva. Ntaribi mfasha ukore akazi.
.
Kurundi ruhande Varu akimara gutumizaho Juliana hari ahantu heza baje gusohokera. Barimo kiganira ni ahantu heza pe.
Varu ati" Juliana nakuzaniye hano kugira ngo tuganire bihagije.
Juliana ati" nanjye ndahari.
Varu ati" warakoze kuba waremeye ubusabe bwanjye. Ukemera kuzambyarira. Ariko ariya mahitamo wagize yo kuzagenda wapi pe. Banza utekereze neza.
Juliana ati" Varu nukuri nanjye ntaho ntakagiye ariko ntabwo nigeze ntekereza kuzaba ikibazo hagati yawe n'umugore wawe.
.
Varu ati" Reba neza igihe twamaranye. Uribuka ibihe twagiranye .
Juliana ati" ndabyibuka.
Varu ati" byibura se wowe bikubwira iki? Ariko basi banza unatekereze neza. Umwana azakura gute atari mu biganza bya Mama we. Nibwiraga ko umwana azakura neza igihe izaba ahawe uburere na Mama arikumwe na Papa we.
Juliana arabyumva.
.
Varu amufata ibiganza ati" Juliana ndagukunda.
Juliana ariyumvira.
Varu aramureba ati" kamdi nawe ndabizi nexa ko unkunda.
Juliana ati" ya.
Varu araseka ati" ya na mbere hose narabibonaga. Ariko ngo urashaka kwiruka ugahunga.
Juliana ati" Varu narinahisemo gufunga umutima wanjye. Kubera ko ntabwo urukundo rukwiye gutera umuntu guhemuka .
.
Varu ati" Ninde wahemukiye. Byose wakoze ninjye wagusabye. Kandi Roxy nubwo nashakaga kurinda agaciro ke ariko ntabwo yaragituye mu mutima wanjye. Ntakosa rihambaye yankoreye ariko sinashakaga gukomeza kuba namubeshya. Nubwo wanakomeza umwanzuro wawe ukagenda ntayo byazahindura ntabwo byazatuma Roxy agaruka mu mutima wanjye.
.
Juliana arabyumva
Varu ati" Juliana fata akanya utekereze neza. Umwanzuro uza gufata nyuma yo gutekereza neza ndaza kwubaha.
Juliana ati" reka mfate akanya kanjye .
.
Tuze mu rugo Roxy yicaye mu rugo arimo kunywa akantu. Ahamagara Rema. Reka araza.
Roxy aramureba ati" Juliana yagiye he ?
Rema ati" nabonye agenda. Sinabashije kumenya ngo agiye he !
Roxy ati" igendere.
Rem arigendera
Roxy arivugisha ati" Juliana wihangane ntayandi mahitamo narinsigaranye uretse gukora igishoboka cyose nkatabara urugo rwanjye.
.
Ako kanya aba yakiriye message kuri Whatsapp abona amafoto ya Varu yasohokanye na Juliana. Ni ufotoye amuha amafoto. Roxy biramubabaza..
Ndetse n'inkuru itangira gucicikana mu binyamakuru ko Roxy ashobora kuba agiye gusimburwa n'umukozi wahoze amukorera we agahabwa gatanya.
.
Roxy kubona izo nkuru biramubabaza cyane maze agira umujinya amena akarahuri kicyo kunywa yarafite.
.
Iminsi yakomeje kwicuma akajya abana na Varu mu nzu ndetse na Juliana. Ariko Varu nkuko yabivuze ntamwikoze habe n'akanya gato. Ahubwo akajya akunda kubona Varu yishimiye Juliana cyane.
gusa Roxy, agakomeza kugira umutima wihangana no kwereka Varu umutima mwiza wuko acyimukunda.
.
Bidatinze umunsi umwe Juliana avuye kwa Muganga kureba iby"umwaka uko ameze mu nda arashimutwa.
Abamushimuse bamujyana ahantu kure cyane maze baramukubita be bibabaje cyane barangije babonye yanoze baramufata bamuta mu ruzi.
.
Udacikwa na final episode.
Comments