logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP57

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

*Turi kumwe na John*


*_Nyuma y’amezi abiri_*


Nari ndi mu modoka ntakunze kugendamo, limousine yanjye yirabura. Hashize amezi abiri Veronica avuye muri koma gusa ntarabasha kugenda neza aragendera mu mbago. Nari ntegereje umuntu ukomeye cyane wagombaga kumfasha kwita ku bya Veronica


Ntabwo nategereje umwanya munini kuko mu gihe gito, yarahageze nuko njya kumusuhuza


*John:* Nyakubahwa James, umugenzacyaha ukomeye cyane. Uraho


*James:* Ariko John uzi ko utajya usaza. Imyaka ufite none nta minkanyari urazana


*John:* Ngerageza kwiyitaho. Ariko ngo usigaye uri mu rukiko rw’ikirenga? Uzi ko mu minsi mike nzumva usigaye wicara mu Rugwiro nawe sha


*James:* Hahaha. Nyine nzahita ngufatira imyanzuro dore nawe ngo usigaye ukuriye abacuruza ibiyobyabwenge burya kandi warahoze uri umupushayi usanzwe


Twarasetse. Jye na James tumeze nk’abavandimwe kandi ndamwubaha nkanamukunda. Twagiye mu modoka nuko umushoferi aradutwara


*John:* Uranzi rero sinjya nkunda guca ku ruhande


*James:* Wambwiye ko ukeneye ubufasha bwanjye. Sobanura neza rero


*John:* Yego nshaka ko umfasha kuri Veronica


*James:* Ariko narabikubwiye ko uriya mukobwa azaguteza ibibazo. Ubundi ibisamagwe ni byiza kubifungirana mu kazu kabyo aho kubireka ngo byidegembye


*John:* Uriya ni igisamagwe kidakanganye kandi namusezeranyije kumurinda




Guhura kwanjye na Veronica ntibyabaye impanuka. Nari muzi we n’umuryango we, ibya Kaba na Gregorio byose nari mbizi. Mbese nkuko Carmen yari azi byose nanjye ni uko.


*James:* None se John uzihorera ryari?


*John:* Nshaka kubanza kurinda Veronica. Mbere hose numvaga nshaka kumurimbura ariko byarahindutse


*James:* Ariko dushyize mu gaciro wakabaye uri ku ruhande rwa ba Kaba




Nibyo koko nyuma y’imyaka myinshi nakabaye ndi ku ruhande rw’abamuhiga ariko ubu ndumva ndi ku ruhande rwe. Azi ko azi ukuri ariko azi ukuri guke ugereranyije n’ibiriho.
Icyo atazi ni uko nsanzwe nzi neza musaza we Sebastian kandi nzakora uko nshoboye kose ntamumenye


*John:* Umva James ntabwo nahemukira Veronica ndamukunda


*James:* Kuba waramuhishe ukuri nta buhemu burenze ubwo


*John:* Ariko urabizi ukuri kose si ngombwa kukuvuga.




*James:* None ushaka ngufashe iki John?


*John:* Nshaka kunga ubumwe n’abagenzacyaha kandi ni wowe uzabimfashamo kuko ni wowe ubakuriye.


*James:* Uransaba ikintu gikomeye cyashyira iherezo ku kazi kanjye nitwaye nabi


*John:* Ariko urabizi ko tuziranye. Ni byinshi wazira baramutse bacukumbuye, rero kumpa ayo mahirwe ntacyo byahungabanya kinini


*James:* None se niba numva neza ntabwo uzihorera ku rupfu rwa mushiki wawe?


*John:* Kuba yarapfuye byari ukundinda. Ubusanzwe Sebastian ntiyakabaye yararokotse iriya mpanuka


*James:* None kuki udasoza akazi ukica Sebastian na mushiki we Veronica?


*John:* Umva nta muntu uzica undi ubu. Icyo nshaka ni ukurinda uriya mukobwa ntahure na musaza we nta kindi


*James:* Nyizera nta kizaba ngo mbure kukumenyesha. Ubwo namwe mujye mwirinda cyane icyatuma hari aho muhurira n’abagenzacyaha


Naramwenyuye. Ubu iki kiracyemutse


Twagannye muri resitora turasangira nuko nyuma y’amasha nk’abiri imodoka iza kumutwara nsigara ntegereje Leon wari uje avuye aho yari yagiye kureba Aida mu kigo twamujyanyemo kuvurwa ibatwa ry’ibiyobyabwenge.


*John:* Wakoze ibyo nagusabye byose?


*Leon:* Yego byose bimeze neza inzu yose ubu icungiwe umutekano nta na kamwe kazongera kutwisoba


*John:* Byiza cyane ubwo akantu kose tuzajya tukamenya kandi nshaka bikomeze gutyo. Tujye kureba Veronica rero.


Twagombaga kujya kwa Ryan kuko kuva Veronica yagarura ubwenge yasabye ko tumureka akaba ari ho aguma. Sinzi icyo ahakora ariko ni uburenganzira bwe


*Leon:* Ese boss hari ikindi wumva nagukorera ngo wongere ungarurire icyizere?


*John:* Numbonera musaza wa Veronica ukamushyira kure ye ku buryo batamenyana kandi utamwishe aho rwose nzongera nkwizere


*Leon:* Ibyo nzabikora numvise ko ari muri Texas


*John:* Sinshaka ko ahura na musaza we.


Ahari ntimuri kumva impamvu. Ntabwo ari Celia washatse kwica Sebastian ahubwo ni jyewe, kuko icyo gihe nabonaga akwiye gupfa. Rero guhura kwa Sebastian na Veronica byatuma amenya ukuri, namwe muramuzi Veronica icyakurikiraho ntimukiyobewe. Niyo mpamvu nshaka ko batazapfa bahuye


*Leon:* None se boss kuki udashaka ko bamenyana?


*John:* Sha Leon sinkikwizera nka mbere ubu rero nta makuru yuzuye naguha, icyakora numara kunkorera akazi nzagusobanurira neza


Twageze kwa Ryan, kuber akuhaza kenshi ntabwo abakozi baho bakimbaza uwo ndi we nsigaye nza mpita ninjira.


Nageze muri salon nsanga Veronica ari kumwe na Ryan


*John:* Simbarogoye se?


*Ryan:* Uraturogoye ahubwo uri kubaza ibyo uzi


*Veronica:* Jyewe nshaka kwigira mu munsi mukuru wo gutanga imfashanyo wateguwe na Celia


*Ryan:* Wowe usabwa gutuza ukabanza ugakira. Ubundi se uzatanga angahe


*Veronica:* sinzaba ngiye gutanga amafaranga nzaba mfite ibingenza


*John:* Nanjye ndumva ibyo Ryan avuga ari byo, usabwa kuruhuka bihagije




*Veronica:* Umva nari mpfuye ariko sinapfuye. Rero kuba nkiriho ntimugomba kumbwira uko nitwara


*John:* Ntiwari wapfuye ariko wari muri koma


*Veronica:* Nyine biratandukanye.


*Ryan:* Njya nibaza uko biba bimeze iyo umuntu yari hafi gupfa akazuka. Nyine warapfuye urazuka


Ariko disi Ryan ubanza ari umwana. Umuntu wifuza kugwa muri koma ngo yumve uko bimera?


*Veronica:* Ubonye ibyo wifuza, uwampa ukazagenda ugiye


*Ryan:* Umva cherie icyo nzi ni uko ari jye wagutabaye kandi ukaba uzabimpembera


Ako kanya kuri TV hahise hanyuraho itangazo


*John:* Ceceka wa kigoryi we, wumve ubugoryi bwawe aho butugejeje


Kuri TV hahise hanyuraho iri tangazo


_Kubura kwa Pablo guhangayikishije umuryango wa Kaba, dore ko ari we wari kuzaragwa umutungo wose w’umuryango kuko ni we mwuzukuru bafite ubu. Uyu mwana w’imyaka 5 amaze amezi 2 abuze. Uyu muryango wavuze ko uwabona uyu mwana cyangwa uwatanga amakuru y’aho ari azahabwa amadolari 30000_


*John:* Kuva ba Kaba bemeye kuvuga noneho ubu polisi igiye kubyivangamo


*Ryan:* Mana weee. Kiriya kigoryi ngo ni Julia nzacyica.


*Veronica:* Eh wana sha ariya madolari ni menshi ngiye kuyakorera pee


*Ryan:* Umva Vero gabanya urwenya ahubwo reka nkore uko nshoboye nohereze uyu mwana kwa nyirakuru hakiri kare


*John:* Nugira Imana ntatoroke. Uribuka ko muri aya mezi abiri acitsemo gatatu kose? Ariko ubundi abarinzi bawe buriya barakora cyanga ni baringa?


*Veronica:* Sha iyo menya ko Pablo ari we bazaraga uriya mutungo ni we mba narishe mbere


*Ryan:* Ceceka wa dayimoni we


Veronica ahora natungura. Ashaka kwica umwana w’uwamutabaye koko?


*Veronica:* Umva John nshaka gusubira iwanjye umfashije utamfashije. Uramfasha cyangwa urabyihorera?


*John:* Tuza cherie. Limuzine iri hanze rwose


*Veronica:* Sawa noneho. Valise yanjye bayisohoye na yo. Tugende noneho.


*_Ese burya John hari ibyo akinga Veronica? Mbega inkuru weee!!!!!! Hagati aho Vero asubiye iwe, ariko biraboneka ko John amwiyumvamo pee. Kugera ubwo adashaka ko amenya musaza we kuko yashatse kumwica? Ese uyu mushiki wa John wapfuye aho si we mugore wa Sebastian? Agace ka 58 ntuzagacikwe_*

Comments