Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 14
.
Duheruka Lex avuye muri kenya agarutse melinda amwakira neza amwishimiye amuha indabo.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Melinda amaze kumuha indabo abandi bakoma amashyi barongera barahoberana. Gusa Lex atungurwa no kubona akanyameneza Melinda afite.
Lex aramwongerera ati" uyu munsi urantangaje kandi urantunguye.
Melinda ati" kubera iki?
Lex ati" ntabwo nari niteguye kuza kunyakira wishimye gutya kandi twari tumaze iminsi tutavugana neza kuri telephone.
Melinda ati" ariko uri umugabo wanjye. N'ubwo twashwana tukavugana nabi bingana gute ntabwo bikuraho iryo sano.
Lex ati" urakoze kandi uri umuhanga.
Melinda araseka ati" naringize ngo ugiye kuvuga ko ndi mwiza.
Lex araseka ati" ntabwo bitandukanye n'ubundi. Kuba uri umuhanga ninabwo bwiza bwawe.
.
Kary na Shella barabareba.
Sheilla ati" ese ubwo buriya barimo kongorerana iki.
Kary ati" rega bari bakumburanye.
Sheilla ati" bareka kutwanika izuba wana ibyabo baze kubiganirira iwabo.
Kary areba Sheila ati" ese ufite ikihe kibazo ko mba mbona wagira ngo wafushye.
Shella araturika araseka ati" mfuhira nde se kandi?
Kary ati" nuko rero tuza.
.
Melinda amaze kuvugana na Lex barinjira n'abandi barinjira. Gusa uko bagenda melinda arahindukira areba Jobbe bahuza amaso aramumwenyurira.
.
Baza muri Sale yateguwe irimo ibyo kurya no kunywa, bagiye kurya bishimira kugaruka kwa Lex. Buri wese afata ibyicaro aricara. Birumvikana Melinda na Lex bafata ibyicaro by'imbere n'abandi bayobozi bakomeye muri Company.
Melinda afata ijambo ati " reka mbasuhuze kandi nizere ko buri wese ameze neza hano. Ngira ngo ikiduteranyirije hano n'ukwikira Chairman wacu akaba n'umugabo wanjye lex mu kazi yaramazemo iminsi muri Kenya akaba agarutse. Mu mfashe n'amashyi menshi tumwakire.
.
Baramugasha bakina amashyi.
Melinda ati" Lex rwose wumve ko tukwakiriye twishimye.
Lex ati" murakoze. Kandi bishimiye kugira umuryango nkamwe mu kazi.
Melinda ati" hano hari ibyo kurya no kurya rero ngira ngo twajya kandi buri wese afate icyo ashaka.
.
Ubwo batangira kurya baranywa baranezerwa. Ari nako abantu baganirira mu matsinda. Kary ka shella igihe cyose baba bari hamwe.
Gusa Sheilla yakomeje guhanga amaso Melinda na Lex
kary aramureba ati" ese ko udakura amaso kuri ba boss.
Shella ati" umva hari ikintu maze kubona.
Kary ati" igiki ?
Sheilla ati" Melinda n'ubwo yishimye ndabona ndabona ibyishimo afite atabifitiye umugabo we.
Kary amufunga umunwa.
Sheilla ati" ese ko umfata imunwa bite wowe?
Kary ati" urumva amagambo uba uvuga?
Sheilla ati" nawe ubicunze ariko wabibona.
.
Kary nawe arabitegereza abona Melinda ntabwo arimo kujya arebana n'umugabo cyane ngo wenda ubone ko bahuje urugwiro.
.
Hashize umwanya, Jobbe arahaguruka aragenda asohoka muri sale barimo. Melinda aramubona.
Jobbe yiyizira kuri Toilet.
..
Hashize akanya Melinda areba Lex ati" cher sorry gato ngiye mu bwiherero.
Lex ati" ntakibazo.
Melinda aragenda.
.
Uko yakagiye aho kujya muri Toilet z'abagore abanza kuza kurunguruka muri Toilet z'abagabo ahamagara jobbe.
Jobbe uko yagasohotse muri Toilet abona melinda muri Toilet z'a abagabo arikanga.
Jobbe ati" Mabuja urakora iki hano muri Toilet z'abagabo. Ubu hagize ukubona?
Melinda ati" mbonye usohoka nza nkukurikiye ngira ngo hari ikibazo ugize.
Jobbe ati" oya ntacyo meze neza. Ahubwo va hano ugende hatagira ugusanga hano
Melinda ati" umva abantu bose barahuze barimo kurya no kunywa.
Jobbe ati" ariko ntabwo habura ushaka kuza hano mu bwiherero.
.
Melinda ati" Jobbe winyirukana gutyo . Nariknkumbuye nashakaga kureba ku maso yawe.
Jobbe arseka ati" wamubonye ngaho reka tugende. Sinshaka ko nazaguteza ibibazo hano mabuja.
Melinda ati" ibyo uvuga n'ibyo ariko banza umpe aka bizou.
Jobbe arikanga ati" manuja hagize umuntu uza akatugwaho.
.
Tuze muri Sale. Lex nawe ashatse kuza mu bw'iherero arahaguruka arasohoka. Sheilla aramubona.
Lex atambika ibirenge aza agana mu bw'iherero. Kandi niho Melinda na Jobbe bari..
.
Melinda ati" Jobbe ntacyo gutinya gihari .
Jobbe ati" Mabuja reka twirinde ibyago byatubaho.
Melinda ati" n'akabizu gusa nkumbuye uko ubikora.
Jobbe aramureba.
Melinda ati" windebesha ibyo byiso byawe utankurura se!.
Jobbe araseka.
Melinda ati" Jobbe nyegera unsome birangire tugende.
.
Jobbe aramwegera barasomana. Melinda amufata ikiganza cye akimukoza kumatako.
Jobbe ati" mabuja have utabishaka.
Melinda ati" Jobbe wamfasha igihe njyr nawe turi ahantu twenyine ntujye unyita mabuja ?
Jobbe ati" ntakibazo.
.
Lex arimo kuza agiye kuhagera sheilla amuza inyuma aza amuhamahara. Lex arahagarara arahindukira abona ni Sheilla.
Lex ati" Sheilla bite?
Sheilla ati" umbabarire kuba njye nkukurikiye gutya nkuhamagara.
Lex ati" ntakibazo.
Sheilla atangira kwirya ati" kare ubwo wazaga nashakaga kuguhobera nkagusuhuza ariko hari akavuyo mbura uko nkusuhuza.
Lex ati" ntakibazo mwese nabasuhurije hamwe muri rusange.
Sheilla ati" ariko njyewe ukuntu narinkukumbuye numvaga nshaka kuguhobera.
Lex ati" ntakibazo rwose. Kandi nakiriye ko mwansuhuje.
Shella ati" nonese wareka nkaguhobera njyewe ko aribwo numva nshize urukumbuzi.
Lex abyibazaho ati" ushaka kumpobera?
.
Melinda na Jobbe nabo uko bagasoje gusoma bavayo bageze muri korodoro iva mu bw'iherero babona Lex ahagararanye na Sheilla melinda ahita afaga Jobbe amusubiza inyuma.
Melinda ati" habuze gato Lex yaratubonye.
Jobbe ati" uramubonye?
Melinda ati" yego ahagaze hano hafi ari kumwe na Sheilla.
Jobbe ati" kandi se we na Sheilla kubera iki bari kumwe?
Melinda ati" banza Sheilla yaravuye mu bw'iherero.
.
Tuze kuri Lex na Sheilla.
Sheilla ati" boss utabifata ukundi n'ukuguhobera bisanzwe kubera kugukumbura.
Lex aramwumva arabyemera, Sheilla aramuhobera.
Sheilla ati" sawa urakoze byari ibyo.
Lex ati" ok nawe urakoze.
Sheilla ati" kandi nyine wumve ko nkukunda nka boss wanjye.
Lex ati" yego urakoze.
Sheilla ati" kandi nkunda uburyo uri umugabo ufite amafaranga n'icyubahiro ariko ukaba wicisha bugufi.
.
Kumbe byose baganira, Melinda na Jobbe barimo kubyumva.
Melinda ati" Jobbe wowe ugiye gusigara inyuma mbanze ngende uraza nyuma.
Jobbe ati" ntakibazo.
.
Melinda abanza kugenda agera kuri Sheilla na Lex arahagarara.
Lex atu" ko waje ugatinda mu bw'iherero?
Melinda ati" hari umuntu wahise umpagarirayo kuri telephone.
Lex ati" ok. Sheilla ngo yarashaka kumpobera kubera ko yaranakumbuye
.
Melinda ati" ntakibazo rwose.
Lex ati" sawa ubwo mujyanirane
..
Sheilla na melinda baragenda, Lex nawe aza mu bwiherero ahura na Jobbe avayo.
Jobbe ati" muraho Boss !
Lex ati" bite sha!
Jobbe ati" ni sawa boss kandi twishimiye ko waje.
Lex ati" sawa.
.
Kurundi ruhande, melinda na Sheilla bagenda bagaruka muri sale. Baza bavugana..
Melinda ati". Ese Sheilla hari icyo ushaka kumugabo wanjye?
Sheilla ati" oya ntacyo kubera iki ?
Melinda ati" nakumvise ibyo wavugaga byose n'uko witwaraga. Ndetekereza biriya ntabwo byari urukumbuzi gusa.
Sheilla ati" none hari ibyo utangiye kunshinja se?
Melinda aramureba arseka ati" oya ntabyo nabazaga gusa. Cyane ko umugabo wanjye yemerewe kuvugana na buri muntu ese ashaka kabone n'ubwo baba ari abagore gusa.
.
Sheilla ayo magambo aramucanga amutera kwibaza byinshi. Melinda arikomereza .
.
Utazacikwa na Episode 15
Comments