Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE.
.
Episode 5
.
Twaherutse, Amilia ababazwa nuko yaramaze kubona amafoto y'umugabo Tole arikumwe n'umukobwa kandi yariyamubeshye ko arikumwe na Tom inshuti ye.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Amilia yubitse umutwe kumeza yababaye cyane bikomeye. Olvia aza iruhande rwe amufata mu mugongo.
Olvia ati" ihangane
.
Amilia areguka yihanagura amarira.
Olvia ati" sinzi uko Imana yaremye abagabo. Gusa banza nta mugabo numwe muzima ubaho. Byibura twese uko wabivugaga twumvaga umugabo wawe ari umwe mubagabo bicyitegererezo.
Amilia areba Olvia mu maso ati" buriya mbabajwe niki?
Olvia ati" Amilia kubabara kwawe gufite ishingiro. Ubonye Umugabo wawe yagucaga inyuma.
.
Phiona na Adela bahagaze hanze barimo guseka Amilia bamunegura.
Phiona ati" ukuntu Amilia se yabaga yirata ngo afite umugabo muzima.
Adela ati" ukuntu se yabaga yigize umunyabwenge avuga ko afite urugo ruzima n'umugabo umukunda.
Bagaseka cyane.
Adela ati" njyewe nangaga ukuntu yabaga yigize umunyabwenge nkaho ariwe mugore urenze uri muri iki kigo.
.
Muri sale.
Amilia afata telephone ashaka number za tom aramuhamagara. Tom aramwitaba kuri telephone.
Amilia ati" Tom amakuru yawe ?
Tom ati" amakuru ni meza wowe se umeze ute ??
Amilia ati" ndaho. Nonese umerewe ute ?
Tom ati" njyewe meze neza. Ko numva se usa n'umuntu umpangayikiye cyane habaye iki
Amilia ati" ntacyo nuko numvaga nshaka kukubaza uko umeze. Ese umugabo wanjye aheruka kuza kugusura ra!
Tom araseka ati" kandi tuba twabonaniye hano ku kazi ?
Amilia arabyumva ko Tole yamubeshye koko! Arabicomfirm.
.
Amilia ati" ubwo umeze neza sawa akazi keza.
Tom ati" urakoze cyane.
.
Amilia ava kuri telphone yumva ababaye muri we bidasanzwe ariko afunga umwuka maze afata ibitabo arasohoka.
Atambuka kuri Phiona na Adela bamureba. Baramubwira ngo niyihangane.
.
Gusa nk'umugore arabyumva ko abo bagore basa nabatangiye gushaka kumukiniraho. Agaruka inyuma aho bahagaze.
Phiona ati" hari icyo ushaka kutubwira ra!
Amilia ati" ntabwo umugabo wanjye yigeze ansha inyuma. Uriya mukobwa mwamubonanye ni secretary we mushya mu kazi bamuzaniye
Adela ati" ok. Gusa bamuhaye umi secretary mwiza umukwiye pe!
.
Amilia arikomereza. Gusa muri we nubwo yihagazeho.
.
Adela na Phiona basigara bamuseka.
Adela ati" yihagazeho ariko nawe rurimo gusenyuka nk'abandi.
Phiona ati" ese buriya vuba ntibaza gutandukana?
.
Bidatinze amasaha y'ijoro mu rugo kwa Tole.
Tole aratashye ageze mu rugo. Yinjira mu nzu asanga Amilia yicaye muri saro arimo gutebura isomo ry'ejo. Ahereza Amilia ikiganza. Amilia nawe amuha ikiganza ariko atamwitayeho.
Tole ati" umeze neza ra!
Amilia aramurebaaaa ati" yeah meze neza cyane Papa Taby.
Tole areba uko amusubije abibonamo akantu maze arongera aramubaza ati" ese umeze neza?
Amilia ati" meze neza. Ahubwo kumbaza cyane ikibazo kimwe ?
Tole ati" good niba umeze neza.
Amilia amusubiza atamwitayeho ati" yego.
.
Tole arakomeza ajya mu cyumba ajya guhindura imyenda. Umukozi ategura ameza. Tole aragaruka yicara muri salamanger.
Amilia yikomereje gutegura isomo.
Tole aramureba ati" wasoreje aho ukaza kumeza ?
Amilia ati" wariye.
Tole yumva iryo jambo. Ni ribi rwose pe ku mugabo n'umugore .
.
Tole afata isahani ararura atangira kurya. Amilia akomeje kwitegurira isomo.
Tole ati" nonese abana barihe ?
Amilia aramureba ati" bariye kare bo baryamye. Ntabwo aya masaha barikuba bagitegereje.
Tole ati" nonese wavuye muri ibyo ukaza kurya ?
Amilia aramureba afite akajinya imbere muri we.
Amilia ati" ese ntabwo ubona ibyo ndimo?
Tole aramureka, ariko nawe ntabwo anejejwe nuko Amilia arimo kwitwara.
.
Asoje kurya yigira mu cyumba. amilia nawe aho asoreje ibyo yakoraga aza mu cyumba. Abo a Tole yaryamye.
Amilia ati" Papa Taby ?
Tole afungura amaso .
Amila ati" inshuti yawe imeze gute wagiye kureba ejo?
Tole ati" araho ?
Amilia ati" ese yariyabaye iki?
Tole ati" yari yarwaye ameze nabi cyane.
.
Amilia arabibona neza ko Umugabo amubeshye. Arangije ajya muri mare akuramo igipira kinini.
Tole ati" ugiye he
Amilia ati" wowe ryama njye ngiye kurara nisengera.
.
Amilia ava mu cyumba ariko agenda ababaye aza mu kindi cyumba akunda gusengeramo arapfukama.
Akigeza amavi hasi amarira ashoka kumatama ye yibuka ikinyoma cy'umugabo we.
.
Udacikwa na Episode 6
Comments