logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Juliana atangazwa n'ahantu aje gukora.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
 Dutangiriye London mu bwongereza harimo kubera ikirori cya fashion kwerekana imideli.  Roxy umukunzi wa varu niko kazi nawe akora. Nawe arimo kwiyerekana mu mideli 
.
Sasa twigarukire mu Rwanda, bibaye saa mbiri zijoro. Juliana yicaye muri saro afite agapapuro arimo  kwandika.
Varu araje maze abona Juliana yicaye arimo kwandika, Varu azunguza umutwe ataragera kuri Juliana.
Aba aje imbere ya Juliana areba ku isaha.
Varu ati" Twageze hano saa saba z'amanwa. None bigeze saa mbiri z'ijoro ntakintu nakimwe uranyereka wakora.
Juliana ati" boss urambabarira. 
Varu ati" ndakubabariraiki ko banza udashoboye? 
Juliana ati" Nabonye iyi  ngoro yanyu imeze nk'ubwami isaba kwitonda no gutekereza Neza. Kugira ngo umuntu abone kuyitegura neza.
.
Varu ati" umva niba udashoboye ntabwo ushoboye.
Juliana ahita amufata, Varu amureba ukuntu Juliana ahita abona ko akoze amakosa ahita amurekura .
Juliana ati" Boss mbabarira ndacitswe. 
Varu aramurebaaa.
Varu ati" Juliana, ntagihe dufite niba ubona udashoboye winyangiriza igihe please. Mu cyumweru kimwe mfite mariage. Kandi igomba kuba hano hamaze kuba  neza inzu itatse neza.
Juliana ati" nyizera undi mwanya muto ndakwizeza ko nza kubikora. Please.
Varu aramurebaaaa abitekerezaho ati" ok. Sawa ejo niwo  munsi wanyuma nkuhaye.
.
Juliana ahita ajya hasi arashima cyane bihambaye. Varu arabireba maze araseka. 
Varu ati" haguruka.
Juliana ati" Urakoze nukuri.
Varu ati" sawa njye mbaye ngiye turasubira.
Juliana ati" ngiye  gusigara hano njyenyine.
Varu ati" hari ikibazo.
Juliana ati" oya ntakibazo.
.
Varu aza hanze ajya mu modoka.
.
Juliana nawe asigara areba urugo rwose uko rumeze. Ni urugl rugari cyane  nuko rudateguye neza ngo buri kintu kibe kiri ahantu hacyo.
.
Juliana araruzenguruka rwose areba. Agera ahari amakadire y"amafoto atandukanye ya Roxy. Juliana arayafata arayareba.
Juliana ati" nuko nakabivuze. Nuyu mukobwa nawe ni zahabu yigendera. Ni gitangaza kigenda rwose.  Ndibaza abantu nkaba ni abantu nkatwe Koko!
Akomeza kwiyegereza amafoto ya Roxy. Maze akomeza kwigugisha ati" koko n'ubundi ibyiza  bigomba kuba mu byiza . Ni mwiza pe !
.
Amaze kureba amafoto y'abandi ayasubizaho. Ava aho arakomeza aza mu gikoni nayo arabareba.
Juliana ati" dore igikoni Koko! Iki gikoni ubwacyo cyonyine hari inzu nyinshi z'abakire kirusha agaciro.
.
Arahava ajya no muri toilet arahareba.
Juliana ati" ibaze Koko! Toilet ubwayo ntaho uhuriye n'icyumba ndaramo.
.
Akomeza gutembera areba hose. Hashize akanya amaze gutembera hose agatekephone ko kamatushe karasona arebye abona ni Mama we umuhamagaye 
Juliana ati" kareme mama.
Mama Juliana ati" bimeze gute?
Juliana ati" mama ahantu nagiye gukora banza atari mu isi kubutaka. 
Mama we araseka ati" none ushaka kuvuga Se ko wavuye kuri  uyu mubumbe.
Juliana ati" mama nukuri pe iyi si inzu ni ubwato bwa zahabu buguruka.
Mama ati" ndumva hateye amatsiko.
Juliana ati" mama hari abantu bariho. Bazi neza igisobanuro cyo kubaho.
.
Mama ati" ubwo Se aho hantu urabona hari kurwego rwawe kuburyo uzaharama.
Juliana ati" nzagerageza Mama!
Mama ati" sawa 
Juliana ati" Faruma arihe ?
Mama ati" sinzi aho aganye.
Juliana ati" mama bye rero reka mbe nkora.
Mama ati" sawa ngaho kora ujye witwara neza.
.
Juliana ava kuri telephone maze aza mu gikoni. Areba icyo yateka biramucanga.
Juliana ati" ubuse ndeteka iki? Ndamenya barya ibihe buryo ? Niyo nabimenya se bwo biba bitetese gute ?
Akomeza kubyibazahooooo.maze ageze aho afata umwanzuro yiyemeza guteka ibije mu mutwe.
.
Kurundi ruhande Varu nawe agarutse mu rugo Ari mu modoka arimo kuvugana ma Roxy kuri phone.
Varu ati" ariko ngo umaze kihatwika.
Roxy ati" uranzi iyo ngeze stage camer zose zirahindukira.
Varu araseka ati" mfite umugore udasanzwe.
Roxy araseka ati" Cher ugie kuzaban n'ubwiza bwigendera.
Varu ati" ndabizi ko wowe uzaba ishema ryanjye.
Varu ati" none gahunda yo kugaruka ni ryari ?
Roxy ati" ejobundi nzaba ngeze aho mu Rwanda .
Varu ati" ndagutegereje.
Roxy ati" nizere ko ibijyanye n'ubukwe byose wamaze kubyishyira kumurongo.
Varu ati" ya.
Roxy ati" nonese ubu wariye.
Varu ati" wapi kurya byananiye ariko nanyweye agakawa.
Roxy ati" uwo mukobwa se urabona bimeze gute ?
Varu ati" araho ntegereje kureba ibye neza.
.
Roxy ati" mu husband ndagukunda. Reka njye kuruhuka nawe ugende uruhuke usinzire neza.
Varu ati" urakoze cyane my Queene.
.
Baratandukana maz Varu aza mu nzu asanga Juliana ahagaze muri saro.
Varu aramureba ati" bite ko uhagaze 
Juliana ati" narinkutegereje ngo nkuhe karibu kumeza.
.
Varu ati" watatse se ?
Juliana ati" yego.
Varu ati" urakoze .wowe genda wirire.
Juliana ati" ariko ukwiye kurya boss. Wenda no guteka kwanjye ushobora kuba urimo kugushidikanya ariko Ihangane ubigeragezeho 
Varu ati" ntakibazo.
Juliana ati" Boss, wait. Rwose amafunguro nateguye nayateguranye ubwitonzi. Basi wanakumvuriza gusa impumuro yabyo nkamenya aho mpagaze.
.
Varu aramureba maze ageze aho arabyemera aza kumeza aryaho duke. Yumva bimeze neza kuruta uko yabitekerezaga. Juliana nawe ahagaze hafi ategerej kumva Varu uhamagara.
.
udacikwa  na episode 3

Comments

Umusomyi: Komeza