Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
AGENDA OF SEX S01 Ep 21

AGENDA OF SEX S01 Ep 21

Loading verse...
AGENDA OF SEX
.
Episode 21
.
Twaherutse Salama na Ma bagiye kuganira.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Salama ati”   Ubundi Mia byatangiye gute??
Mia ati” Ubuse nkubwire ngwiiki??
Salama ati” Nyine mbwira icyo ufite ugomba kumbwira.
Mia ati”   Ntanarimwe nigeze mpaga mu buriri.
Salama ati” Bivuze ko mugihe cyo kubonana Umugabo wawe atabikoraga neza.
Mia ati” Yego.
Salama ati” Wamenye se igituma batagenda neza??
Mia ati” Oya.
.
Salama ati”Mwigize mubiganiraho se??
Mia ati” Urumva narikubwira umugabo wanjye gute ko bitagenda neza??
Salama ati”Ikibzo  kiraho rero.
Mia ati” Ariko se Salama nariguhera he???
Salama ati”None wahisemo   uburyo   bwo kuzajya wirangiriza ikibazo none dore aho bikugeze.
Mia ati”  ndabizi ko bimaze gukabya ariko se narigukora  iki? Gusa ariko umugabo wanjye ndamukunda.
Salama ati” Uramukunda kandi umuca inyuma.
Mia ati” Salama wivuga gutyo. Twese turabizi neza ko urukundo gusa rudahagije. Umutima urakiunda ariko n’umubiri ukagira ibyo ukenera.
Salama ati” Njyewe navuga ko wahisemo gushaka igisubizo munzira mbi none dore iaze kukonona.
Mia akabyumva   kubera ko nawe amaze kubona ko byarenze umurungo. Ariko aba yumvaa adafite uko yanabigarura.
.
Mia ati” Salama nanye bimaze kundenga sinkunbeshye. Ndetse nanagiye gukatira Mady ariko nyuma biranga nsubirayo.
.
Maximo nawe ku kazi gukora byamunaniye kubera ko arimo kwibuka buri kanya abintu yabonye muri phone ya Mia  maze bikamurya  cyane.
Melia  aba arinjiyearamureba ati” Maximo kibazo ki.
Maximo ati”Ntacyo.
Melia ati”Ndabibona ko utameze neza. Reka dufate akanya tuve  hano urebe ko watuza ukongera ukamera neza.
Maximo ati”Wapi ntaho kujya.
Melia ati” Ariko njye nzi ahantu wajya ukamera neza.
.
Tugaruke kuri Mia na Salama.
Salama ati” Mia burya  ikintu cya mbere u rugo ni communication kandi kuri buri kantu kose. Ndumva wowe n’umugabo wawe mwaragombaga kuganira. Ukamubwira ibyo  uba wumva ushaka.
Mia ati” Abagabo iyo ugize icyo ubabwira kijyanyena sex bahita bumva ko uri indaya cyangwa wabaciye inyuma. Ibyo ahubwo byahita bitezamo ikibazo gikomeye cyane. Ahubwo kubera ko kubivuga byananiye ndabyandika.
Salama ati”Kubyandika gusa se bifasha iki??
Mia ati”Ntakindi nakora.
Salama ati” Mia nukomeza gutya uzisanga ubuze  urugo rwawe. Cyereka niba aribyo ushaka.
Mia ati” Nakubwiye ko nkunda umugabo wanjye n’Umwana wanjye. Nakora byose  numva nshaka ariko kubura umugabo wanjye n’umwana wanjye byo wapi sinatuma biba.
Salama ati”Uburyo urimo kwangirika ntabwo  uzaba ukibashije kurinda umuryango wawe. Kandi reka nkubwire ikindi kintu. Buriya kubatwa n’ibiyobyabwenge ni bibi ariko kubatwa n’ubusambanyi byo n’ibini cyane byica kandi byangiza kuruta uko ibiyobyabwenge bindi byica.
Mia arabyumva.
Salama ati” urumogi n’ibindi byangiza umubiri. Ariko  ubusambanyi bwo bwangiza ubwonko n’imitekerereze.  
Mia ati”Ndabyumva.
Salama ati| Ntabwo urimo kubyumva ariko niba urimo kubyumva tera intambwe yo kubivamo. Ushake  ikibazo kiri hagati yawe n’umugabo wawe gikemuka. Uriya musore mady shaka uko utongera kujya umuha umwanya.
Mia arabyumva.
Salama ati”Ngaho irebe umunsi uzaba wabuze umuryango wawe.
.
Kurundi ruhande Melia  hari aho azanye Maximo ngo baharuhukire bareba ko Maximo yagaruka muri mood. Ni ahantu heza.
Basaba icyo kunywa harin’abandi  bantu.
Ubwo banywa baganira.
Melia ati” Ariko Maximo njya nibaza ubundi ibyanjye nawe byarangiye gute??
Maximo ati” Ibyo wibigarura byararangiye.
Melia ati”Njye byanze kunshiramo.
Maximo ati”njye byararangiye.
Melia ati” Wwowe warabibashije ariko njye ubona ko byanze no gushaka byarananiye.
.
Barakomeje  baraganira amasaha arakura bubiriraho. 
Melia  ati” Reba igihe twaziye none burije.
Maximo ati”Reka  dutahe.
Melia ati” Urumva watuje se??
Maximo ati” Si cyane ariko uko biri.
Melia ati”Ndabizi ko bitameze neza. Burya Mia ntabuze amabi yagukoreye akakubabaza. Ariko niba wumva ubishaka ushaka ahantu hatuje waturije udashaka kongera kubonana n’Umugore wawe waza ukajya kuryama mu rugo.
Maximo abitekerezahoooo. Yibuka ibyo yabonye anibuka   ukuntu ajya abonana n’Umugore we akenshi bakanga.
Meliaati” Maximo amahitamo ni ayawe. Wambwira.
.
Maximo arabyemera maze bava aho baza mu rugo mu nzu ya Melia.
.
Next episode 22

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane