Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
mugutagira dutagiranye Umuntu utuganirira ati: mu mwaka 1732 habayeho umwami wayoboraga ubwami bwa hasari. Uwo mwami yabyaye abana babiri bose babahugu umukuru witwaga james numuto witwaga jado. Bombi bavutse kubamikazi babiri batandukanye umwami kazi mukuru niwe wabyaraga james ariko akaba yaratanze ( yarapfuye ) . James yakuze arerwa namukase . Umwami yaje gupfa ( gutanga )
byari ngobwa ko james yima ingoma ariko mukase afatanyije nabandi bayobozi batandukanye baramurwanye james yirukanywa ibwami kumugaragaro agirwa umucakara mukase yimika umwana we jado. James akimara kuba umucakara yaje gukundana nundi mukobwa wumucakara witwa asira baza no kubana babyara umwana wumukobwa bamwita natasha. Hashize amezi atandatu uwo mwana natasha apfa akiri uruhinja baramushyigura gusa aba pfumu na abarozi bifuzaga ko uwo mwana yatwikwa kugirango atazagaruka ariko papa we james arabyanga baramushyigura. Nyuma yumwaka umwe mu 1733 babyaye undi mwana wumuhugu bamwita peter. Kandi na jado nawe abyara umwana wumuhugu amwita jack abana baje gukura hashije imyaka 23 mu 1756 ubwo peter yarafite imyaka 20 jack we afite imyaka 18 urumva yari muto kuri peter. Jado yaje kurwara abapfumu na abarozi bemeza ko jack ko ariwe ujya kumuhigira umuti mumashyamba wibuke ko hari hashije imyaka 22 natasha apfuye.
.
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le .0738591153 Cyangwa 0780786300 Ufite igitekerezo cyangwa ushaka kunera inkunga.
.
.
inkuru yacu noneho reka tuyitagire, dutagiriye ibwami muri hasari, abantu bari kunyuranamo ntiwamenya ngo niki cyabaye sasa umugabe kazi mama wa jado yegera umwami kazi angela batagira kuganira.
umugabe kazi ati: angela mwana wange ibintu ntibimeze neza.
angela ati: mama ,batubwiye byose ubu jack ari munzira ajya kureba umuti.
umugabe kazi ati: umwana wange rwose yaba yarakize nakwishima.
angela ati: ariko mama numvanga twareka ibyabapfumu ahubwo tugase....
atararagiza kuvuga umugabe kazi ati: utogera kuvuga gusenga angela. Ese igihe ubura urubyaro ko wasenze wabonye umwana? Ariko aho ugiriye mubavuzi bagakondo wararubonye ubu nange mfite umwuzukuru.
angela ati: nge nizera ko ari imana yamumaye.
umugabe kazi ati: oya angela wikongera kuvuga uko ibintu biraza kumera sawa.
.
.
sasa kurundi ruhande mugace kabamo abacakara, kuruhande rumwe hari umubyeye murako kanya hari umugabo wamwegereye aramubwira ati: wiriwe ute asira wange?
asira ati: meze neza james.
james ati: peter arihe?
asira ati: ari gukorana nabandi.
james ati: hari umuti umukuru wacu akeneye ndashaka kuwutuma peter.
asira ati: ariko numvise ko uwo muti umwami nawe awushaka.
james ati: elisa yabwiye, ngo nituta wumuzanira aratwica twe numwana wacu.
asira ati: ariko elisa yarahindutse asigaye ashaka kutugirira nabi.
murako kanya peter yaraje arabasuhuza,
james ati: umva peter igihe niki ngo uge muririya shyamba ngo uzane wamuti.
peter ati: papa ntakibazo ndaje geyo.
asira ati: humura imana yacu izakurinda.
peter ati: humura mama, biraza kumera neza.
.
.
sasa dore iryo shyamba ashaka kuzamo ninaryo jack na basirikare base barimo.
.
.
bidatinzi twigarukire ibwami umugabe kazi yaje kureba umupfumu w'ibwami sele amwegera afite ubwoba.
sele ati: urashaka iki mabuja.
umugabe kazi ati: ndashaka rwose kubona umwana wange akira.
sele ati: ariko nababwiye uko bigomba kugenda.
umugabe kazi ati: sinizeye ko jack aribuzanire umuti kugihe ahubwo ndabona nituragara umwana wange aribupfe.
sele ati: ntakindi nakora rero. Ubwo nuguhebera urwaje.
.
.
sasa kurundi ruhande james na asira ntakindi bakoze uretse gusegera peter ngo abone umuti.
asira ati: mana yacu mana yukuri ndakwiginze fasha umwana wange.
james ati: nutuma uwubona data ndaza gushima izina ryawe.
.
mugenzi wange tuje ibwami baratwereka umupfumu sele yaje yihuta aje kureba umwamikazi angela bidatinzi yamugeze iruhande nuburakari bwinshi ati: narakubwiye angela. Igihe utarafatira iryiburyo umugabo wawe ngo uze tukubwire uko ubigenza ngo uze ugane abakurambere jack ntamuti ashobora kubona.
angela yitonze ati: awubuze se ariko jado agakira haricyo?
sele ati: nyamara kandi uzicuza.
angela ati: mugihe utarizera ko imana ariyo ivura, sinshobora narimwe kuza munzu y'uburozi bwawe.
sele ati: wowe urashaka guca ibijyanye nabakurambere aha ibwami nyamara icyutazi ingoma nyinshi zabayeho kandi zikaramba zizeraga abakurambere bange.
angela ati: ariko mwakoraga uburiganya.
sele ati: ntabwo twakoze uburiganya ibyo twakoraga byose byanyuraga mu mucyo.
angela aza amwegera ati: nimba byaranyuraga mu mucyo, james arihehe?
sele ati: ibyo bya james se ubizanye ute? James yakoze ikosa amategeko atemeraga niyo mpamvu yaciwe akagirwa umucakara.
angela ati: na abakurambere bawe bemezako igikomagoma nacyo kiba umucakara se?
sele abona ibintu birakomeye ati: icyo nakubwira cyo uzicuza.
angela ati: nimwf mwakabaye mwicuza ibyo mwakoreye james.
sele arasohoka yarakaye cyane arigendera.
.
.
kurundi ruhande hafi yaryashyamba bagiye kureba mo umuti, haje umukobwa mwiza yinjiramo ahamagara peter. Peter arahagarara umukobwa aramuhobera peter ati: ko unkurikiye ange?
ange ati: peter nari nkukumbuye niyo mpamvu naje nkwirukanka inyuma.
peter ati: ariko wakabaye uri gukora akazi murugo.
ange ahita arakara ati: bivuze ngo ntukinyeneye, sibyo ushatse kuvuga?
peter ati: oya wirakara sibyo nari nshatse kuvuga.
ange ati: sawa reka nitahire.
peter amufata ukuboko ati: ange urabizi ndagukunda, rero simba nshaka ko wababara. ndakwiginze wirira .
ange ati: siwowe se warubiteye.
peter ati: ngaho gwino unamfashe guhiga umuti.
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami sele numujinya mwinshi cyane azakureba umugabekazi.
sele ati: angela nibiki mwamubwiye?
umugabe kazi ati: ibiki se kandi?
sele ati: mubwire uburyo mwagiye kumubwira ko aringe watumye james agirwa umucakara.
umugabe kazi ati: ariko angela ibyo ntabyazi'.
sele ati: ntabyo azi ? Eeh. Ahubwo niba utabize umuhugu wawe ntashobora gukira mugihe angela agitekereza james.
umugabe kazi ati: none nkore iki?
sele ati: ntakindi uretse gukora ibyo nakubwiye, angela agomba kwicwa niko abakurambere bange babwiye.
umugabe kazi ati: ariko ibyo byo urabizi sinabikora. Urabona nakwiyicira umukazana?
sele ati: niba wumva utabikora rero shikama utegereze umuhugu wawe paka apfuye.
.
.
sasa twiyizire mwishyamba, peter na ange babonye umuti bakiwusoroma dore kandi jack na basirikare barababona. Jack ati: niba afite umuti mubice bose.
ntakindi ange na peter bakoze uretse kwiruka.
dore sasa abasirikare babirukaho na amafarasi nimiheto nimyambi.
bidatitse peter bamurasa mukaguru yikubita hasi ange aza kumwegura ako kanya barabazeguruka.
peter we atagira gusenga ati: mana yukuri mana yabasekuruza ndakwiginze nkura hano.
jack Ati: niba ushaka kubaho mpa uwo muti wa musorewe.
peter ati: sinshobora kuwuguha niyo wanyica.
jack afata inkota ati: eeeh! Niyo nakwica ? reka nkwereke ko bishoboka.
jack afata inkota ataramubaga haza umukobwa ufite imuvuduko wipfutse mumaso wambaye imyenda yimikara atagira kurwana na jack, abasirikare nabo babyivagamo ariko abarusha kurwana jack ati: urinde wamukobwa we?
umukobwa ati: ndi urupfu rwawe?
jack ngo abyumve afata ifarasi bariruka barahunga.
peter ati: urinde wamukobwa we?
umukobwa ati: amazina nitwa natasha. Ugende ubwire papa wawe uti: natasha wawe yagarutse aje kugukuraho igisuzuguriro.
peter ati: natasha?..........
.................
......................loading episode...2.
.
ese natasha ko yari yarapfuye agarutse ate?
ese ibwami nibamara kumemya ko umwana wa james ko ariwe ufite umuti biragenda gute?
navio ahari birasobanuka makanya unize comment unere inkunga ibindi ubimbaze . Byose ni muri:
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|
Comments