logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Paru aha Lex inama yuko yakwica Jobbe.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Lex arimo gutekereza. Paru aramureba.
Paru ati" umva Lex wizuyaza. Kuko Jobbe araza gutwara umugore wawe ureba. Kuko niba yaramaze kwiba umutima we ntakindi gisigaye. Wakoze amakosa ubwo utamwicaga mbere .
Lex ati" ariko Jobbe yari yamaze gufata umwanzuro ko agiye kugenda akareka melinda.
Paru ati" ibyo warabyizeye se ?
Lex ati" yego . Numvaga ntashaka ko ibiganza bikora amaraso.
Paru ati" iyo bibaye ngombwa. Urazarira melinda aragenda ureba.
Lex abitekerezaho.
.
Paru ati" igisubizo ni kimwe kwica Jobbe.
Lex ati" jobbe abaye akiri irinaha yaba ari inkingi
.
Tuze kuri Jobbe na Yolanda nabo bari kumwe.
Yolanda ati" umva Jobbe ntabwo ndimo kurwanya melinda kugira ngo wenda nkusubirane. Ariko uko mbibona urimo gukina n'umuriro. Medina mureke n'umugore ufite umugabo. Kandi nawe yaje hari icyo akubonyeho ibaze igihe cyarangiye hazaba iki?
.
Yolanda uko amubwira akibuka nawe abwira Lex ko agiye kugenda akava mu buzima bwabo burundu. Ariko yakwibuka ibihe yaramaze kugirana na Melinda umutima ukabura umwanzuro. 
Yolanda abona Jobbe ntabwo arimo kumwumva ari kure mu bitekerezo aramufata aramuzunguza.
Yolanda ati" ese ubwo urimo kunyumva?
Jobbe ati" yego uravuga ukuri. Nkwiye kureba melinda koko?
Yolanda ati" niba uri ubikora bikore nanaha. Njye nawe twigendere ahantu kure tujye gutangira akazi ubuzima.
Jobbe aramureba mu maso.
Yolanda ati " windeba gusa fata umwanzuro Tugend
Jobbe ati" nkeneye kubanza navugana na Melinda nkamusobanurira umwanzuro wanjye.
Yolanda ati" ni wongera kuvugana na Melinda arongera agufatishe. Mureke wowe ukore icyo ubona kibereye ubuzima bwawe.
Jobbe ati " oya nkwiye kuvugana nawe singende nabi gutya.
.
Tuze kuri melinda ari mu madoka agenda. Afata telephone ahamagara Jodo.
Melinda ati" hello Jado urihe? Nkeneye kubonana nawe vuba .
Jado ati" ryari hehe?
Melinda ati" mukanya ndaje nkubwire aho unsanga.
Jabo ati" sawa
.
Tuze kuri Company mu biro bya Sheilla na Kary. Kary arimo gukora ariko Sheilla we ariyicariye gusa. Arimo gutekereza 
Kary aramureba ati" ese ko udakora ?
Sheilla ati" ntabwo ndi muri mood.
Kary ati" urimo kwibaza uduki?
Sheilla ati" ndimo kwibaza niba Lex yarishe Jobbe koko!
Kary ati" kubera iki?
Shella ati" ndumva gusa nkeneye ayo makuru 

Sheilla ahita ahaguruka agenda agana muri biro ya Lex . Abisikana na Paru avamo agenda yarakaye ntabanasuhuzanya. Sheilla aramureba ati" uyu se ko agiye ashashariy abaye iki?
.
Sheilla arakomeza arinjira asanga na Lex yariye karungu yarakaye cyane.
Sheilla aramureba ati" Boss ko warakaye cyane ?
Lex ntiyamusubiza.
Sheilla ati" Boss hari icyo nagufasha?
Lex ati" oya.
Lex ahita ajya kwicara areba Sheilla ati" ahuhwo urashaka iki?
Sheilla ati" narinje kukubaza kubyerekeye Jobbe?
Lex ati" ushaka kumumbazaho iki.
Sheilla ati" niba waramwishe.
Lex ati" oya ntabwo bamwishe.
.
Sheilla ati" eheee! None ko araza  gutwara melinda akagucika
Lex ati" oya ibyo ntabwo biza kuba. 
Sheila ati" nyamara biraza kuba utagize icyo ukora?
Lex ati" Jobbe ngiye kumwica ntayandi mahitamo mfite..
Sheilla arabyumva.
Shella ati" waba uzi aho ari se ?
Lex ati" oya , ariko ndacyeka ari kuri ya nzu umugore yaramaze kugura.
Shella arabyumva ati" ok..shaka uko umuvana mu nzira.
.
Sheilla ahita agenda. Lex aramureba ati" Nicyo cyari kikuzanye?
Sheilla ati" yego. Gusa narinje no kureba uko umeze kandi ejo warakoze 
Lex ati" sawa 
.
Sheilla uko yakavuye muri biro ya Lex ahita afata tekeo agira uwo ahamagara. 
Shella ati" umva we genda kuri ya nzu umenyere neza ko Jobbe yaba ariho ari. Sawa uze guhita umbwira.
.
Kurundi ruhande muri biro ya paru afite imbunda nawe arimo kuyireba.. akomeza kuyitegereza. 
Uko ayireba arivugishije ati" ngiye kurangiza inyoni ebyiri n'ibuye rimwe. Melinda wihangane ntabundi buryo bwari busigaye uretse ubu.
.
Kurundi ruhande Melinda agiye kugera kuri ya nzu ye.
.
Kurundi ruhande Yolanda aricyigisha Jobbe.
Yolanda ati" umva Jobbe. Niba Lex yaraguhaye gasopo. Indi nshuro araza kumenya ko wabonanye n'umugore we arakwica. Warekuye ko n'ubundi ukiri muto ugatabara ubuzima bwawe.
Jobbe ati" oya uko byamera kose nkeneye kuvugana na Melinda.
.
Yolanda areba uburyo Jobbe yinangiye umutima biramurya..
Yolanda ati" sawa ngiye kuba ndi iwanjye. Ndaba nkutegereje nukora amahitamo meza 
.
Yolanda ahita agenda asohoka igipangu. Uko y'akagisohotse melinda nawe niko arimo kuhagera abona Yolanda ava mu rugo rwe. Agenda yihuta abona yinjiye mu kindi gipangu byegeranye. Melinda biramucanga. Ntiyabindaho cyane arikomereza araza yinjira mu gipangu cye ava mu modoka aza mu nzu atungurwa no kugasanga Jobbe arumirwa !
.
Melinda ati" Jobbe ni wowe cyanwha ndimo kurota.
Jobbe agu" oya ni njyewe. 
Melinda ati" kuba ejo warurihe?
Jobbe ati" hano.
Melinda ati " iyi nzu niyo narayemo ntegereje ko wahaza.
Jobbe ati" ndabizi ko waharaye. Naje ndagukomangira ku cyumba nitwanyumva
Melinda ati" sorry cher narinasinze bikomeye.
.
Bararebana batuje buri wese azenga amarira baregerana barahoberana barasomana
Melinda ati"! Narinzi ko wapfuye?
Jobbe ati" oya 
Melinda aramufata aramureba ati" Imana ishimwe ko ukiriho. Byagenze bite kugira ngo Lex atakurasa?
Jobbe ati" namwemereye ko ngiye kukureka ndetse nkava aha nkajya kure cyane.
Melinda ati" oya ibyo ntabwo ari ngombwa ngo ibikore.
Jobbe ati" yambwiye ko ntinabikora azanyica nawe akakwica.
Melinda ati" yaguterega ubwoba. 
Jobbe ati" oya yavugishaga ukuri narabibonye mu maso he?
.
Melinda ati " oya tuza ubu ibintu bigiye kujya mu buryo. Ntabwo azongera kugukurikirana.
Jobbe ati" gute?
Melinda ati" ngiye guhandana nawe nze tubane burundu. Ubu ndimo gutegura impapuro za devorce.
Jobbe arabyumva ati" araza kutwica mbere yuko ibyo ubikora.
Melinda ati" turaza gushinganisha umutekano wacu.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Yolanda we arategereje azi ko Jobbe agiye gufata umwanzuro akagenda bakajyana agatandukana na Melinda.
.
Jobbe ati" melinda urankunda?
Melinda ati" cyane rwose kandi urabizi.
Jobbe yibuka amagambo amaze kubwira na Yolanda ati" wowe wari umupfubuzi gusa kuri melinda.  Aho niho urukundo rwanyu rwatangiriye . ninaho ruzarangiriera. Umunsi wagize ibyago ijoro rimwe ntibigende nk'uko byahoze. Yibuka nanone amubwira ko arimo kuba urukuta hagati y'abantu babiri bakuru kandi bubatse. Amubwira ko adacunze bishobora kuza kukureba igitambo.
Jobbe amaze kubyibuka areba Melinda ati" melinda reka tugarukire aha.
Melinda aba nk'utunguwe araseka ati" Jobbe nizera ko iryo jambo washakaga kunsetsa urakomeje?
Jobbe ati" ndakomeje.
Melinda arikanga ati" Jobbe urimo kuvuga ibik?
Jobbe ati" kubwo umutekano wacu.
.
Melinda ati" ufite ubwoba se ?
Jobbe ati" sinshaka ko wapfa uzize njye. Kandi nanjye sinshaka gupfa.
Melinda ati " jobbe utambwira ko byose ugiye kubigira umuyonga?
Jobbe ati" niba nkukunda ngomba no gutabara ubuzima bwawe..Lex yambwiye ko n'inguma iruhande rwawe azanyica nawe akwice.  Ubu ushobora no gusanga wanakurikiwe.
.
Melinda areba Jobbe uko avuga aba yibutse mukanya umukobwa abonye ava hano.
Melinda ati" ese Yolanda yakoraga iki hano.
Jobbe arikanga.
Melinda ati" nsubiza.
Jobbe ati" ubwiwe n'iki ko yari we.
Melinda ati" ndabizi ko nta gakungu k'abakobwa ugira . Umukobwa gusa wabasha kugera aha Yolanda kubera ko we mwakundanyeho.
.
Jobbe aramureba gusa ..
Melinda ati" niwe ukugiriye inama yo kunta ukagenda ? Ese yagarutse gukora iki? Yaraje kukureba. 
Jobbe ati" oya siwe. Melinda ndagukunda nanjye suko nshaka kugenda.
Melinda ati" Jobbe reka nkurahirere ukuri. Niba Yolanda yaje hano aje kukuntwara nkurahiye ukuri araza gupfa mbere y'uko abikora.
.
Twigarukire kuri Company telephone ya Sheilla irimo gusona arayifata aritaba.
Sheila ati" karame. 
Uhamagaye ati" Jobbe aracyahari.
Sheilla ati" sawa 
.
Sheilla amaze kuvugana nawe ahita afata telephone ahamagara Jobbe.
.
Ako kanya nanona abona Lex na paru bafashe imodoka baragiye. Ahita amenya ko bagiye kwica Jobbe.
Sheilla nawe ahita afata agakote ke arakurikira.
.
Utazacikwa na Episode 36

Comments