Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Briana areba Luwero cyaneee, Fanny na Daria nabobaramureba. Luwero asa ‘ufite umukobwa ko Briana yaba agiye kumurakarira kubera ko yihaye gukora ibyo atamusabye.
Briana ati” Urakoze cyane.
Luwero muri we aba ariruhukije mazer aricara. ariko arakoza ikibuno ku ntebe Daria na Fanny nabo baba bamubwiye ibyo bashaka.
Daria ati” Natwe dukeneye utundi dufiriti.
.
Luwero ahita ajya kubazanira nabo.
Fanny ati” Mbega umukobwa w’akajiji??
Briana ati” Mumwise akajiji kandi mu mutumye?? Mwe murumva mutarengereye??
Fanny ati” impamvu mvuze kuriya nuko nakomeza kwitwara kuriya abantu bose bazamusuzugura.
.
Luwero abazanira amafiriti bari bamutumye. Barongera bamutuma n’isosi ajya kuyizana. Ayizanye barongera bamutuma no kubazanira amazi.
Briana abona Daria na Fanny bakomeje gutumagizaLuwero ntiyabikunda.
Briana ati” Murekere aho.
.
Luwero agarutse baramureke noneho aricara.
Briana aramureba ati” Urakoze cyane.
Luwero asekamo ati” Nawe urakoze.
Briana na ba Fanny bagwa mu kantu kumva nawe ashimiye Briana.
Briana ati” Kubera iki njyewe unshimiye?
.
Luwero yaramushimiye kubera ko we yaranejejwe no kuba hari service yamukorye nk’umuntu umukunda kandi Briana ntayihakane akayemera.
.
Briana nab a Fanny batagereje kumva impamvu we nawe ashimiye Briana ngo yakoze.
Luwero ahita yigarura ati” Nkushimiye ko nawe unshimiye.
Fanny na Daria baraseka barabona Luwero ameze nka kajangweri.
.
Luwero ati” Nyine wenda ntabwo mubisobanukiwe. Ariko njye umuco wanjye iyo umuntu anshimiye nanjye ndamushimira kubera ko aba ahaye agaciro service muhaye.
Briana arabyumva ati” Nibyo rata.
.
Dorene na Pelly bari batinze kuza muri refe kurya nabo bab barinjiye.
Pelly ati” kagakobwa karihe??
.
Bararanganya amaso baba baonye aho yicaye yicaranye na ba Briana. Pelly bihita bimurakaza.
Pelly ati” Kubera iki yicaranye na ba Briana?
Dorene ati” Njyewe ndabona bigiye kuba byiza kuri twe.
Pelly ati” Gute se??
Dorene ati” Buretse gato ndaza kubikubwira neza.
.
Luwero arebye mu muryango abona Dorene na Pelly barimo kumureba. Dorene ahita amuhamagarisha ibimenyetso. Maze Luwero arahaguruka.
Briana ati” Ugiye he se utarangije ibyo kurya byawe.
Luwero ati” Barampamagaye ndaje mukanya.
Briana areba abahamagaye Luwero abona ni ba Dorene.
.
Fanny na Daria nabo barabibona.
Luwero agera kuri Dorene na Pelly.
Pelly ati” Kubera iki wicaranye na bariya?
Luwero ati” Hari ikibazo se??
Dorene ati” Rata ntakibazo. Ariko nkeneye kujya kuri befe ukanzanira ibyo kurya
Pelly ati” Ko umubwira ngo azane ibyawe wenyine se.
Dorene ati” nonese nzi niba nawe uriburye. Niba nawe uza kurya mutume.
Pelly nawe aramutuma.
.
Luwero ajya kubazanira abibazanira aho bicaye.
Dorene ati” Bariya bakobwa se bakwiyumvishemo??
Luwero ati” Ntabwo mbizi.
Dorene ati” ukore uko ushoboye bakiwyumvemo.
Luwero ati” Yego.
Dorene ati” Ngaho subirayo.
.
Luwero agaruka aho yariyicaye. Briana aramureba ati” kubera iki ugiye kwarurira bariya bakobwa??
Luwero ati” Bariya bakobwa nibo bamfashije nkigera mu kigo.
Briana ati”Ok. Ariko Leya nta muntu numwe uje kugira icyo uzajya ukorera hano mu kigo. Wowe ubwawe ukwiye kwiyitaho.
Luwero ati”Ndabizi kandi murakoze.
.
Bidatinze amasaha yo kuza muri za doro kuryama arageze,
Abanyeshuri batangira kujya aho barara. Luwero nawe aza muri doro aho azajya arara ba Dorene bamweretse.
.
Arinjira maze aza kugitanda cye. Dorene aramuhamagara maze arahaguruka aza ho ahagaze. Dorene ahita amu presenta amwereka abandi banyeshuri bararamo aho maze bamuha ikaze.
Dorene ati” Ngaho ya kwiryamira.
.
Luwero arambura amashuka ye. Agiye kuryama ahindukiye abona hari umukobwa wambaye ubusa buri umaze gukuramo imyenda. Luwero ahita afunga amaso agwa kuburiri yubamye..
.
Udacikwa na Episode 10
Comments