logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 34

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Click Man akigera  mu rugo kwa Fanny, yahuje amaso na Paru Papa wa Fanny maze bose bikangamo.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Bagihuza amaso bose bikanzemo.
Fanny na Mama we bareba ukunt Click Man arebanye na Papa Fanny birabacanga.  Ako kanya Click Man ahita akata asubira   hanze yihuta cyane ntacyo avuze.
Fanny biramucanga aramukurikira agenda amwiruka inyuma
Fanny ati” Ckick niki kibaye reka tuvuagane.
Click akomeza kugenda, Fanny nawe akomeza kumugenda inyuma amuza imbere aramwitambika.
.
Mu nzu  naho Mama Fanny arimo kureba Paru arabona acanganyikiwe cyane abaye ukundi kuntu.
Mama Fanny ati’ Papa Fanny niki kibaye ko ubonye uriya musore ugahita uhinduka?
Papa Fanny  ahita afata icupa ry’inzoga asuka mu kirahuri ahita agotomera  maze ariruhutsa yicara hasi
Mama Fanny aramwegera ati” Ko ntakintu umbwira habaye iki?
Papa Fanny aramureba ati” Wimpatiriza we ba undetse/
.
Tuze hanze.
Fanny ari imbere ya Click Man armo kumubaza ati” Cher ko ubonye Papa ugahinduka  ukaba uhise unasohoka ubaye iki?
Click ati” Fanny wakwihanganye ukaba umpaye akanya?
Fanny ati” Oya ntago nakureka nyiri mu rujijo.mbwira habaye iki?
Click ati”  Umva mpa akanya  turaza kuvugana nyuma.
.
Click amutambukaho akomeza aragenda agana ku modoka ye. Fanny biramucanga ibibaye maze arababara azenga amarira maso ashaka icyo akora arashoberwa. Areba Click Man  yinjira imodoka agenda.
Fanny Yumba ataye mutwe.
.
Mu nzu Mama Fanny nawe arakibaza niki kibaye. Ariko Papa Fanny nawe ntacy arabasha kumubwira.
Mama Fanny ati’ Papa Fanny wambwiye uriya musore muziranye he?
Paru amureba nabi ati” Ese wamvuye hejuru wowe.
Mama Fany arumirwa.
.
Fanny aba agarutse mu nzu yababaye cyane  ndetse arakaye cyane areba Papa we ati” Papa ufite kunsobanurira.
Papa ww aramureba ahise ahaguruka ati” Nkusobanurira iki?
Fanny ati” Nihe waba uziranye na Click gitumye akubona akikanga akaba ahise anagenda?
Papa ahita yigendera agenda agana mu cyumba.
Fanny aramureba agenda maze avuga asakuza cyane ati” Papa  niki utarimo kuvuga. Cick wamukoze iki
Papa we arahagarara arahindukira aramureba ati” Ahubwo se iyo umubaza we niki yakoze.
Fanny ati” Ngwiki? Yakoze iki?
Paru aramureba ati” Fanny niyo mpamvu nakubwiye kp uba ukwiye kwitondera abantu ugirana umubano nabo. Uriya musore waba uzi uwo ariwe?
Fanny ati” Ni Click.
Paru ati’ Nibyo uzi gusa nyine. Ariko uba ukwiye kumenya umuntu bihagije mbere yuko wubaka ummubano nawe.
Mama Fanny areba Paru ati” None ninde Niki yakoze ko uterera ngo utubwire.
Paru ati” Uriya ni   intangorwa umubyaha ruharwa wahoze ahigwa na Leta.
Fanny na Mama we bagwa mu kantu sasa nanone. Gusa Fanny natgo abyumva neza.
Fanny ati” Click aba intangorwa ruharwa.
Paru ati” Click ni mubi cyane kuruta uku mwabitekereza. Kwanza wowe ntago agukunda ahubwo yashatse kugukoresha kugira ngo agera ku mipangu ye mibisha.
Fanny ati” Papa ibyi uvuga ntago mbyumva.
Paru ati”Uzabyumva neza umaze kugwa mu mutego we. Ahubwo aka kanya nkuhaye itegeko noneho jya kure ye kandi uhita utandukana nawe vuba na bwangu.
Fanny  yumva aho bigeze biramurenze  cyane.
.
Kurundo ruhande  Click Man nawe agarutse mu rugo adafite umutima ameze nabi cyane. ageze mu rugo Mama we atungrwa no kubona ahise agaruka biramucanga,
Mama ati” Click ko uhise ugaruka.
Click amutambukaho agenda yihuta  cyane azamuri Toilet araruka cyane kubera ibimubayeho mu nsa byahise byivanga.
Mama we aza kumureba aramufasha ati”Mwana wanjye niki kibaye.
Click amaze kuruka aramureba ati” Paru niwe Papa wa Fanny.
.
Mama Click Man nawe aba arikanze  cyane ati’ Ngwiki ntago bishoboka.
Click Man ati” nkimubona mpise mba nk’ukubiswe n’inkuba.
Mama Click aramufata ati” Yesu weeeee kubera iki bigenze gutya nanone koko.
Click Man ati” Mama nkeneye kubanza kuryama nkasubiza ubwenge kugihe kuko ndumva mpise mba nabi cyane.
Mama ati” Ntakibazo genda.
.
Click ahita ajya kuryama..
.
Kurunde ruhande Fanny nawe ari mu cyumba cye. Yacanganyikiwe. Ibyabaye kare byamurenze, ndetse n’amagambo Papa we  yamubwiye nyuma yaho arimo kuyibazaho,   gusa muri we ntago yumva ukuntu Click azi yaba ari intongorwa nkuko Papa we yabivuze.
.
Tuze muri Presidence.
President Lamosa ari muri Office  ye afite amafito abiri. Ifoto ya Papa Click Man n’ifoto ya Papa Click Man.
Akokanya Rozana ahise  aza muri Office
Presideny Lamosa aramureba ati” Ntago numva ukuntu Click yaba akiri muzima.
Rozana ati”Nanjye narinzi ko yapfuye byarangiye.
.
Presidentati’ Nanone iki n’ikibazo kigiye kunkomerera cyane.
Rozana ati” Ahubwo ubu bigiye gukomera birushijeho cyane.  mukanya  hari video mbonye itari nziza kuri twe. Kandi iraza gukurura ikintuk kitari kiza m gihugu.
President ati” Ni video imeze gute
Rozana aramwegera amuhereza telephone irimo. Kumbe ni Video  yafashwe Click man   yasubiye ahahoze ari mu gace kiwabo arimo kuvugana na baturage baho baho ko bagiye gkomeza icyo bari baratngiye kandi ko naguhagarara kabone  nubwo byaba ingurane ya maraso yabo.
President akimara kureba ayo mashusho biramubabaje cyane yumva agiye gusara.
.
President avuga atukana ati” Iki kinyendaro gusa.
.
Ako kanya Paru ahise aza yihuta cyane muri Office ya President.
President Lamosa aramureba ati” Minister Paru ni gute Click akiri muzima  kandi wariwaambwiye ibye wabirengije cyera?
Paru ati” Umbabarire President nanjye narinzi ko yapfuye. Ariko natangaje no kubona akiriho ari muzima
Presidentati” Nonese wowe wica umuntu ntanagenzure ko yapfuye neza.
Paru ati” Namujugunye mu butayu  nzi ko yapfuye. Ukuntu yongeye kuba muzima rero nibyo najye byacanze.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny  mu masaha y’umugoroba yifungiramyije mu cyumba. Arimo gutekereza cyane kugeza  nubwo urimo kumurya.
Afata tekephone ahamagara Click inshuro zirenga 10 zose ariko ntiyafata telephone ye. Fanny yumva muri we agize ubwoba bwo kuba isana ‘isaha yabura  Click.
Ako kanya yumva   hari umukomangira.
Mama we ati” Fanny fungura ni njyewe.
Fanny ati” Mama ntago meze neza ba uje kuvugana nanjye.
Mama ati” Ariko  nshaka kugufasha kugira ngo turebe uko twakemura ikibazo cyabaye.  Ndabibizi uhngayikishijwe cyane n’umukunzi wawe.
.
Fanny ahise ahaguruka ajya gufungurira Mama we arinjira.
Fanny ati” Mama byacanze.
.
Udacikwa na Episode 35

Comments