Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Click Man abwira Fanny ko aza kumubwira ukuri kose atazi.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Bava mu modoka binjira mu kigo bagenda basura abana bareba uko bameze. Click Man avugana n’ubuyobozi bwaho, amaze kuvugana nabo ahita anabagenera inkunga ya buri kwezi asanzwe abaha.
Fanny yishimira cyane umutima udasanzwe wa Click Man. Bavuye mu kigo bagaruka mu modoka .
Fanny areba Click Man ati: Nakunze ubumuntu buri muri wowe. guhera aka kanya nanjye ngiye kujya ntanga umusanzwu wanjye hano.
Click Man ati’ Abana bari hano mabfata nk’abana banjye. Nibo navuga ko Imana yampaye.
Fanny ati’ Click Man nubwo ufasha ni byiza cyane arko nawe ukwiye kugira umwana uvuye mu maraso yawe.
Click Man ati’ Abana banjye naba.
Fanny ati’ Nako wambwiye ko ugiye kumbwira ukuri kose ntarinzi.
.
Click Man ati’ reka turebe aho tujya kwicara.
Fanny ati’ Nzi ahant heza twaganirira.
.
Ubwo bava aho bajya aho ahantu. Barimo bagenda Mama wa Fanny aramuhamagara kuri telephone, Fanny aramwitaba.
Mama Fanny ati” Fanny bite
Fanny ati” Sawa Mama
Mama ati’ Ese utekereza ko ntakumbuye kukubona?
Fany ati’ Ihangane Mama uyu munsi ushobora kuza kumbona.
.
Bagera aho bagiye kuganirira.
Tuze ku kazi kwa Fanny. James arimo gushaka Fanny ariko yamubuze . aza muri Office ya Rosette aza kumubaza.
James ati’ Rose wamenya amakuru ya Fanny ko namubuze?
Rosette ati” Ntago yariyaza.
James ati’ Sawa.
Rosette yikomereza akazi ke.
James aramureba ati’ Ese nakubaza ?
Rosette ati’ Ushaka kumbaza iki?
James ati” Fanny ni inshuti yawe cyane. bivuze ngo uramuzi cyane.
Rosette ati’ Yego ndamuzi.
James ati” Ndifuza ko wamfasha kumumenya no kumusobanukirwa.
Rosette ati’ Kubera iki ushaka kumumenya cyane?
James aramureba.
.
Tuze kuri Click Man na Fanny, Click Man amaze kubwira Fanny inkuru yose y’uburyo ameze. Fanny agwa mu kantu.
Click Man ati’ Rero sinzi niba kunkunda hari icyo byazakumarira. Icyiza reka guta igihe vyawe kuri njye. Uri umukowa mwiza cyane, uva mu muryango mwiza buri musore wese uriho yakwifuza kubana nawe. Niyo Mpamvu na Saranda yaje gufata icyemezo nyuma atandukana nanjye.
Fanny aramureba abazwa ni nkuru Click Man amubwiye azenga amarira mu maso.
Click Ma aramureba ati’ Ntago ibi mbikubwiye kugira ngo ubabare. Ahubwo mbikubwiye kugira ngo umenye uwo ndiwe.
.
Fanny amufata ikiganza amureba mu maso ati” Click Man ntega amatwi inyumve. Njye nagukunze mbere hose ntaranamenya uwo uriwe wese. Umunsi kuwundi umutima wahoraga umbaza niba nzakira uko nzagusanga kose. Click Man umpaye amahirwe ntago nasubira inyuma. Ndetse ubu nibwo ukeneye urukundo cyane kuruta uko watura kure yarwo.
Click Man ati” Fanny, amarangamutima umfitiye ndayumva. Ariko ntago akwiye kuganza intekerezo zawe ngo abe ariyo afata icyemezo kizagena ahazaza hawe.
Fanny ati” Njyewe umutima wanjye uzi icyo ushaka. Niyo mpamvu ntakwirrwa mfata igihe ntekereza cyane kumahitamo kandi amahitamo yanjye ari imbere yanjye nyarereba.
.
Click Man aramureba ati’ Fanny sinshaka kuzaba igikomere bizakugora komora.
Fanny ati” Wowe unyemereye byambera umugisha .
Click Man ati” Fanny uri umukobwa ukiri muto ukeneye kuzishima, kandi ukahira umuryango. Rero witinda kuri njye utazaguha ibyo byiza byose Imana yakugeneye.
Fanny aramureba hashira akanya amwitegereza arangije ati” Click ntago urukundo nkukunda rushingiye kurubyaro, ntanubwo rwubakiye kubyishimo by’unubiri ahubwo rwubakiye indani mu maraso yanjye. Abana babonetse n’Umugisha, kubonana nawe nabyo bikunze ni byiza ariko ntago aribyo gisobanuro cy’urukundo. Kubera ko nshaka umwana cyangwa nshaka gukora sex sinabura uko mbikora. Ariko umutima wanjye ukennye urukundo wampa.
Click Man abona Fanny yamaramaje urukund rwe.
Fanny areba hirya no hino
Click Man ati” Fanny ndumva wabanza gufata agahe runaka ugatekereza neza kubyemezo ushaka gufata.
Fanny ati’ Click ni wowe ukeneye gutekereza ukareba niba wamfungurira amarembo y’umutima wawe. Kuko njyewe niyeguye kwinjira nkabana nawe muri byose. Kandi njye nkwijeje ko nzakubera uwu mamaro.
Click Ma aramureba.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Saranda, yibereye mu rugo hari arimo gushyira ku murongo. Ako kanya Snow aje iwabo yarakaye cyane afite umujinya mwinshi cyane bitewe nuko Saranda yamuraburije agatuma ashwana na Sheja kugeza ubwo Sheja yigendeye agasubira iwabo muri Kenya.
Snow arakomanga, Saranda arafungura abona niSnow uje yabaye nk’intare.
Saranda ati’ Urakora iki hano?
Snow ahita amufata mu josi aramuniga cyane. Saranda afata akaboko agerageza kumwiyaka.
Snow ati’ Wa ndaya we uzi ibyo wankoreye.
Saranda ati” Njyewe nakoze iki?
Snow ati” Kuki wafashe ariya majwi?
Saranda ati’ Nayafashe nz neza ko gihe kimwe warikuzankinisha. Ntago narikukurekakuriya rero.
.
Snow aramuniga cyane atangira kumukubita, Saranda aratabza cyane, maze ako kanya Tante wa Saranda aba ageze mu rugo abona Snow arimo kuniga Saranda anamukubita Tante wa Saranda ahita afata telephone ahamagara kuri Police. Snow arekura Saranda ashatse gusohoka Tante Saranda na Saranda banga gufungura baramwitambika bamubuza uburyo bwo gusohoka.
.
Muri ako kanya police iba igeze kumarembo Snow arabyumva yikangamo maze atangira gusaba Sarande Tante we imbabazi.
Snow ati”Umva mureke ibintu tubyoroshye mu mbabarire.
Tante wa Saranda ati’ Oya.washatse kwigira umurwanyi reka natwe tukwemeze.
.
Police iba irakomanze Tante arafungura barinjira bayisobanurira uburyo Snow yaje arwana. Police bahita bafata Snow baramutwara.
Tante arebana na Saranda ati” Byar bigenze bite
Saranda ati” Uriya mushenzi yarampemukiye nanjye ndamuraburiza.
Tante ati” Ntimwari mwaratandukanye wowe nawe mwongeye guhuzwa niki?
Saranda ati” Yego, nyuma yuko mbanye na Click Man twajyaga turyamana. Akajya anyizeza ko akinkunda ndetse ko yahindutse twasubira tukanabana.
Tante arumirwa ati” Saranda uri umusazi ndese uranyemeje.
.
Tuze mu rugo kwa cLICK Man mu masaha y’ijoro arikumwe na mama we muri Saro barimo kuganira.
Click Man ati” Mama hari icyo natekereje.
Mama ati” Watekereje iki
Click Man ati” Ni kuri Saranda.
Mama agira amatsiko ati” Saranda agarutse ate
Click man ati” Nyeneye kumwaka imbabazi.
Mama Click Man ati”Imbabazi ziki kandi ariwe waguhemukiye.
Click Man ati” Nanjye naramuhemukiye ahantu hamwe>
Mama biramucanga ati” Gute se
.
Utazacikwa na Episode 25
Comments