Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Fanny amaze kumenya ko Saranda na Click Man batandukanye.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Fanny agaruka muri Office ya Click Man yihuta cyane . amuza imbere.
Fanny atti” Kuki utambwiye watandukanye na Saranda?
Click Man ati” Buriya se yari inkuru ishishikaje cyane nakubwira?
Fanny ati’ ariko njye nawe twavuze ko turi inshuti magara dukwiye kujya tubwira buri kimwe cyose.
Click Man ati” Numvaga atari ingenzi cyane ariko umbabarire.
Fanny ati” Kubera iki mwatandukanye?
Click Man ti” Ni nkuru ndende cyane.
Fanny ati” Ariko wayimbwira?
Click Man ati” Ubuse nahera he? Gusa Saranda niwe wahisemo ko twahana gatanya.
Fanny ati”Ko numva yakubereye mubi. Gusa njye narabibonaga mbere hose ko urukundo rwe harimo ikibazo. Ni gute umuntu muzima yibuza amahirwe y’umugabo mwiza nkawe.
Click Man araseka.
Fany ati” Wibiseka kuko njyewe ndavuga ukuri. Ariko ugusanga hari abambaye ikirezi ariko batazi uko cyera.
.
Click Man aramureba
Fanny ati” Gusa Click Nizere ko utababaye cyane. kubera ko basi wabonye ko atagukundaga. Umuntu ugukunda ntago yaguta.
Click Man ati’ Kunsiga kwe byari bifite ishingiro.
Fanny ati” irihe shingiro se Iyo aza kuba njye nta mpamvu nimwe yarigutuma nkusiga
Click Man aramureba ati” Ibyo urimo kubivuga uyu munsi.
Fanny ati” Ko wanyimye ayo mahirwe se wabibwirwa niki?
Click Man aramureba araseka.
Fanny nawe aruma yishimyemo gacye aramureba ati” Reka nkureke ube ukora. Ariko muri ikigihe watandukanye n’Umugore wawe ukeneye umuntu ukaba hafi cyane. ndahari rero kandi nzajya nkwitaho cyane ntago uziyumva nk’umuntu uri wenyine.
.
Bararebana Fanny ahita agenda.
.
Kurundi ruhande mu masaha y’ijoro Sheja ari mu gikoni arimo gukata pavuro, Snow aratashye aza amusanga mu gikoni aramusuhuza.
Sheja ati’Baby wiriwe neza?
Snow ati’ Niriwe neza cyane. woe
Sheja ati’ Njye meze bon ntubibona se
.
Snow ati’ ndabibona cyane rwose baby. Ahubwo ubu namaze kwemera ko twajyana muri Kenya.
Sheja akibyumva aba nk;utunguwe ati”Uravuga ukuri cyangwa urikinira
Snow ati’ No am sure
Sheja ahita amohobra ati” cher kuba ubyemeye biranejeje cyane.
.
Bakiraho telephone ya Snow irasona. Snow areba umuhamagaye abona ni Saranda.
Sheja ati” Cher itaba uwo muntu.
Snow ati’ Reka mvugane nawe chr ntkibazo
.
Sheja ati’ Ntaribi cher
.
Snow ava mu nzu aza hanze aritaba.
Saranda ati’ Snow nsanga hano hanze inyuma ya gate.
Snow ati’ uje hano se gukora iki?
Saranda arumirwa ati” Urimo urambaza ngo nje gukora iki?
.
Snow ahita aza hanze ya gate asanga Saranda niho aahagaze.
Snow aramureba ati” Saranda wambwira icy urimo gukora hano aya masaha
Saranda ati” Snow ntago wakabaye umbaza gutyo. Wariwambwiye ko ukimfitiye ibyiyumviro ni kenshi wagiye umbwira ko ikinkunda.
Snow ati” Harya wowe wansubzaga ngwiki?
Saranda ati”Nakubwiraga ngwiki?
Snow ati” Wowe wambwiraga ko utakinyiyumvamo.
Saranda ati” Ariko nyma naje kubikwemerera ko nyikiwyumvamo. Ninayo mpamvu nemeraga ko tnaryamana.
Snow aramuseka ati”Oyaaa wabyemeraga kugira ngo nkucyemurire ikibazo gusa.
.
Saranda atangira gusa n’uwumirwa ati’ urimo kuvuga ko tutabikoraga kubwo urukundo?
Snow ati” uruhe rukundo?
Saranda arumirwa atangira gukanura amaso ati” Snow buretse gato utavuga ko wankinishije.
Snow ato” Saranda ntarukundo ruri hagati yanjye nawe.
Saranda biramurya.
Aka kanya Sheja aba aje hanze ahamagara Snow ati” Cher urihe wagiye he.
.
Saranda aramwumva.
Snow areba Saranda ati” Ahubwo va hano ugende, urmva k ocher waye arimo kumpamagara. Ahubwo tugiye kujya Kenya utaagaruka hano ukatubura.
Saranda ati”Ubwo nuko bigenze.
Snow ati” Saranda nta deni nkurimo narmwe bye.
.
Snow asubira mu gapangu ku rugo twe ahita afunga gate Saranda areba biramurenga cyane.
.
Twigarukire ku kazi kwa Fanny Company imaze gukomera.Fanny ari muri Office ye, James aba arinjiye.
Fanny aramureba.
James amuza imbere ati” Fanny umeze ute
Fanny ati’ Meze neza cyane.
James ati” Numvaga nshaka kumenya amakuru yawe mbere y’ibindi byose
Fanny ati”Kubera iki?
James ati” Kubera ko mba nkwitayeho., Fanny wenda ntago ubizi ariko uri umuntu w’ingenzi kuri njye.
.
Fanny ahita ava aho yicara ati”Urakoze cyane kuza kumbaza.
Fanny arakomeza aragenda.
James arahindukira aramureba ati” Nonese nibyo gusa
Fanny ati” Nonese hari ikindi umbaza?
.
James ati” Yego, nkeneye umwanya muto ndikumwe nawe
Fanny aramureba ati” Ibyo byo simbizi.
.
Fanny ahit asohoka aza muri Office ya Click Man ageze muri Office asanga ntago yariyaza mu kazi biramucanga yibaza icyo yabaye ahita afata telephone aramuhamagara. Click Man aramwtaba amubwira ko yarwaye atameze neza.
Fanny ahita ava mu kazi ahta afata imodoka ajya iwe kumureba uko ameze.
.
Ageze mru rugo ahasanga mama wa Click Man arimo kumwitaho.
Click Man areba mama we ati’ Mama uwo niwe Boss wanjye yitwa Fanny. Hanyuma Fanny uyu niwe Mama wanjye.
Mama Click Man ahita asuhuza Fanny ati’ Ndakwishimiye cyane mwana wanjye.
Fanny araseka ati”Murakoze Mama
Mama Click ati’Uri umukoresha mwiza wita ku bakozi be.
Fanny ati” Yego, ariko iyo bigeze kuri Click Man biba umwihariko.
.
Mama Click Man ati’Kubera iki kuri Click wanjye biba umwihariko
Fanny ati” Kubera ko mukunda.
.
Utaacikwa na Episode ya 22
Comments