logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 29.
.
Duheruka, Crea azutse rwose agarutse i buntu 
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome yariruhukije afata kumutima we, ahuza amaso na Crea. Nubwo akangutse agarutse i buntu ariko ntakabaraga na gake afite.
Rome aramwitegereza cyane mu maso, Crea arambura ikiganza cye, Rome arabibona ko Crea ashaka kumufata maze nawe arambika ikiganza cye mu kiganza cya Crea. Aruhutsa umutima. Crea nawe amarangamutima y'ubufasha bukomewe ahawe na Rome aramurenga cyane yisanga yanarize amarira arimo gutemba. 
Rome arabibona maze afata agatambaro amuhanagura amarira.
.
Alias we arimo guseka.
Denis we yicaye kuruhande, nawe arimo gushima Imana mu mutima ibashije kumubashisha.
 .
Crea ashaka kuvuga agira icyo abwira Rome ariko ijwi riranga..
Rome ati" Nakumvise nubwo utaravuga.
Crea akomeza guhatiriza yumva ashaka kuvuga agashimira Rome. Rome arabibona ko Crea arimo gubatiriza gushaka kuvuga.
Rome aramubwira ati" Nyakubahwa Crea wihatiriza nakumvise. Cy se ihangane uraza kumbwira wabashije kongera kubona ijwi. Ahubwo ha uruhutseho.
.
Crea arongera afunga amaso arasinzira. Rome areba Denes maze yicara iruhande rwe.
Rome ati" Umutima wanjye ugushime gute ?
Denis ati" Rome ntakibazo. Ahubwo njye ndashima ubutwari bwawe.
Rome ati" Sinari kwishoboza.
Alias ati" sha Rome ibi ukoze bizandikwa mu mateka.
Rome ati" Ntabwo nabikoreye kumenyekana cyanywa gushimwa.
.
Tuze mu rugo kwa President. Ari mu cyumba arikumwe na Lessy barimo kunywa amayoga bishomana.
Hari ukomanga 
Paru araza afungura umuryango ni Fazil
Fazil ati" Abaturage bakeneye kumva ijambo ryawe ku rupfu rwa Crea.
Paru ati" harya?
Lessy aza hafi ye ati" Cyane cher ! Igihugu kigomba kumva akababaro urimo.
Paru areba Fazil ati" Muteture itangazamakuru ndaje.
Fazil ati" Yego.
.
Tugaruke kuri ba Rome bageze mu gace ki wabo mu rugo. Alias aparika imodoka. Bavamo.
Alias ati" Rome uri umusazi ibaze ko uzanye President wigihugu mu gace ki cyaro nkaka vrement 
Rome ati" Nihe handi hatekanye se narikumujyana. Ahubwo munfashe tumukure mu modoka.
.
Baramufasha bamukura mu modoka bamuzana mu nzu, mu cyumba cya Sophie baramuryamisha 
Rome ati" Murakoze cyane. 
Denis ati" reka ndebe mu modoka za serumu nazanye mushyireho zikomeze kumufasha.
Rome ati" Yego
Densi arasohoka ajya kuzizana.
.
Alias yitegereza Crea ati" ni gute President wacu yabagamo hariya asa nufunzwe
Rome ati" Byakozwe n'umugabo we washakaga gutwara intebe ye.
Alias ati" Koko ntakiza abantu basi bagira. Ariko ibaze kugirira ishyari umugore wawe. Umugore mwararanye mu buriri. Akakubyarira. Maze ugapanga kumugirira nabi. Ese umugabo we ubundi ubwo icyubahiro yari kuba afite cyo kuba umugore we ari president ntabwo cyari gihagije ?
Rome ati" igisubizo ni kimwe. Abantu niko tumeze. Cyakora n'abantu beza barahari.
Alias ati" Urugero nkuyu mugore.
Rome araseka ati" we ntabwo ari uyu mugore ni President.
.
Denis azana imiti na serumu amushyiraho.
.
Tuze kwa Muganga amasaha amaze kugoroba. Sophie na Mama we bicaye bategereje kumva icyabaye.
Sophie ati" Ese nubu Rome ntabo arahamagara ?
Mama azunguza umutwe ahakana.
Sophie ati" Mana yanjye ntihabe hari ikibi cyabaye.
.
Bakiraho bumva abandi bantu , barwarije aho Sophie arwariye hari amakuru babonye ko Crea yapfuye nyuma y'igihe yaramaze arwaye.
Sophie na Mama we nabo barayumva bararebana.
Sophie azunguza umutwe ati" Oya mama ntabwo byaba byabaye nukuri. Ese Rome yaba atabashije kubikora?
Mama ati"  navugana natwe nibwo tubimenya.
.
Ako kanya aga telephone ka Mama karasona aragafata abona ni Rome uhamagaye abwira Sophie ko ari Rome uhamagaye maze aritaba
Rome ati" Mama !
Mama ati" mwana wanjye!
Rome ati" Mama byabaye nabashije kubikora. Crea nabashije kumufasha ubu ari safe ameze neza.
Mama ariruhutsa .
Sophie ati" Mma mpereza telephone mvugana nawe.
Mma amuhereza telephone.
Sophie ati" Rome ntewe ishema nawe Gasaza kanjye.  Warakoze kumvira ijwi ry'Imana gasaza kanjye! Dawid wikinyejana turimo.
Rome araseka.
Mama ati" Ubuse murihe?
Rome ati" Ubu mbavugisha Madamu President Crea aryamye mu cyumba cya Sophie. 
.
Sophie aratangara cyane! 
Mama araseka ati" yawe ni bimwe bya Yesu wavukiye mu kiraro mu rugo rw'abakene.. 
Bose baraseka bishimye 
Mama ati" Cyakora ndimo kubona abantu bagiye gukozwa isoni mugihe kiri imbere. 
.
Rome ati" Ngaho muzamure amaboko yanyu mumfashe duhe Imana icyubahiro cyayo.
.
Bose bazamura amaboko yabo buzuye amashimwe mu mitima yabo.
.
Udacikwa na Episode 30

Comments