logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duherukana bari muri gahunda zo gushyingura Britanny, byabanjirijwe na siporo yakoranye na John. Gusa ubwo yavaga aho bari babanje mu kiliziya yahise ahamagarwa n’umuntu


Narahindukiye ndebye mbona ni Brad. Uyu se na we kandi akeneye umuntu umuhumuriza ra? Niba nabikoreye se ntabwo na we nabimukorera ahubwo ndishakira rwose kwinywera ka red wine kanjye


*Veronica:* Brad numvaga wagombaga kuba uri kumwe n’umuryango wawe


*Brad:* Umuryango wanjye? Cyangwa agaco k’indyarya badashaka kugira icyo bakora ku rupfu rwa mushiki wanjye


Nahise numva ndushijeho kumugirira impuhwe


*Brad:* Nshaka kuba ndi kure cyane, kure yabo kandi


*Veronica:* Urishakira kuba kure yabo ariko hafi yanjye?


Numvaga ari ko ashaka kuvuga kandi jyewe numvaga nshaka kuba ndi jyenyine rwose. Numvaga nshaka kuba ndi mu mazi angera hose, akarahure ka divayi mu ntoki ubundi ibintu bikaba umutekano. None uyu ngo ashaka tube turi kumwe?


*Brad:* None se wanyemerera ukamperekeza ahantu ngiye?


*Veronica:* Yego nta kibazo twagenda.


Yahise amfata akaboko tugenda tugana ku modoka yanjye, nuko aba ari we utwara maze agana ku nzu yari yubatse inyuma y’iwabo, ambwira ko ari iye bwite gusa iwabo batabizi, ni ho akunze kujya iyo ashaka kuruhuka no kuba ari kure yabo. Gusa tukihagera byarantangaje numva ndanatunguwe 


*Veronica:* Ese tuje gukora iki hano?


*Brad:* Sinakubwiye se ko ari uburyo bwanjye bwo kujya kure yabo


*Veronica:* Nta kibazo noneho tujye kure yabo, niba ari byo wumva biguhaye amahoro


Twarinjiye nicara mu ntebe. Hari hashyushye bidasanzwe nuko akingura idirishya maze akuramo ikoti yari yambaye, anafungura ibipesu byo hejuru by’ishati


*Veronica:* Ukaba rero ugiye kundatira amatuza? Cyangwa uri umumansuzi


*Brad:* Ariko ntubona koko ko hashyushye bidasanzwe wowe?


Naramwihoreye nanjye nkomeza gutegereza ikintu kiri bukurikireho kuko numvaga mfite amatsiko y’icyatumye ari ho anzana.




*Brad:* Mushiki wanjye yapfuye none nibereye hano ndi kumwe nawe. Urabona ntari ikigoryi ubu?


*Veronica:* Rwose ni byo uvuze ukuri uri ikigoryi ndetse kibi.


*Brad:* Mu kuri ntabwo njya nibona mu muryango wanjye wagira ngo sindi umwana wabo kuko kuva namenya ubwenge mpora mpanganye na bo kandi nta n’umwe mbona duhuza neza




*Veronica:* None se kuki ibyo byose uri kubimbwira koko?


*Brad:* Kugirango udakomeza kumva ko ibi nkoze ari ubugoryi. Nta kindi




*Veronica:* Kubimbwira ntabwo bihindura ibintu uko biri. Umva Brad, wimfata nk’umuganga w’indwara zo mu mutwe, sinzi mu kuri icyo nkubwira gukora. Icyakora fata ka whisky gake unywe, wenda uratuza


*Brad:* Ndumva nta gahunda yo kunywa inzoga mfite kuko ndumva ndamutse nzinyoye uyu mugi ntiwabona inzoga zo kumpaza. Byaruta ahubwo nkinywera amazi


*Veronica:* Amazi, sawa fatiraho nakubwira iki rwose


*Brad:* Reka tureke kuvuga ibyanjye ahubwo twivugire ibyawe


*Veronica:* Ndumva uyu munsi nta gahunda yo kuvuga rwose mfite wimbaza ibyanjye




*Brad:* Ndumva nshaka kumenya ibihishwe byawe


*Veronica:* Ese ubu ntiwanyoye inzoga ukabeshyera amazi? Cyangwa amazi na yo arasindisha sinari mbizi?


*Brad:* Oya pee. Ntabwo nanyoye ahubwo ibaze ko hashize ukwezi tuziranye ariko nkaba nzi izina ryawe gusa nta kindi nkuziho


*Veronica:* Nibyo koko uzi izina ryanjye gusa kandi numvaga bihagije rwose


Ubu disi azi yuko izina na ryo arizi ntazi ko ndi Angela, umukobwa ababyeyi be biciye abe akaba ari na we wagize uruhare mu gupfa kwa mushiki we washyinguwe uyu munsi. Ubundi kumenya umuntu biragoye kuko umuntu ni mugari cyane. Hari abantu utahira ku izina gusa na bwo ukaba utazi neza niba ari ryo nyaryo cyangwa irihimbano, hakanabaho abantu ubona gusa bagenda ugatahira aho. Jyewe rero sinzi uburyo nakishyiramo imbere ya Brad ariko ndabizi neza ntabwo anzi.


*Brad:* Uzi ikinkurura iwawe? Uratangaje kandi ibyo ukora byose bimbera igitangaza buri munsi


*Veronica:* Brad, burya iyo mba umuntu mwiza mba naguhaye inama yo kunywa amazi


*Brad:* None se nturi umuntu mwiza burya?


*Veronica:* Oya na gato. Ahubwo dore inama. Izi nzoga zose zirimo hano zinywe, nurangiza kuzinywa ujye mu tubari twose unywe izirimo kugeza uyu mugi wose ukamije inzoga ziwurimo.


Nabivugaga musatira, yari ahagaze, nuko mugeze imbere ntangira gufungura ibipesu byari bisigaye bidafunze by’ishati. Narakomeje ari na ko mubwira


*Veronica:* Inzoga zose nizishiraaaaa, usubire inyuma wiranguze amacupa yose wanywereyemo.


Nabivuze mukuramo ishati, mukorakora mu gituza cye kiryoheye ijisho, maze uko mukorakora na we ntiyigeze anyiyama cyangwa ngo anyereke ko bitamushishikaje, nuko noneho ndamwongorera


*Veronica:* Gusa uko uzajya unywa buri kirahure na buri cupa, ndizera ko ukomeza kwibuka mushiki wawe wamaze kutuvamo, warira, wamena amacupa, ukore icyo ushaka.


Ndangije musoma ku itama mwegereye cyane namushinze ibere mu gituza, 


*Veronica:* Isaha yanjye yo kugenda irageze, usigare amahoro


Nahise mfata imfunguzo zanjye ndasohoka ndataha.


Ngeze iwanjye natunguwe no kuhasanga noneho umufungo w’indabo za roza zirabura, handitseho aya magambo:


*Uburyarya, ikinyoma bimeze nk’aho ari kamere wavukanye. Gusa iyo uburyarya bugiye ku karubanda, ubugambanyi bukurikiraho bugahabwa icyicaro*


Ninjiye mu nzu noneho nataye umutwe. Kuva nafunga Kevin nari ntarongera kubona izi ndabo. Gusa ikiboneka cyo hari umuntu ushaka kugira icyo ambwira, ahubwo ndamumenya nte?




*_None se wa mugani noneho zoherejwe na nde? Aka gakino ubu kazarangira ryari koko? Agace ka 21 ntuzagacikwe_*

Comments