Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 4

WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 4

Loading verse...
Episode 03 yarangiye Isabella ahawe amahitamo n umugabo we . Ese yaje guhitamo iki ? Twikomereze ….
💞
💞
💞
Isabella uko yakitegereje urufunguzo akanareba n umugabo we . Yahise afata urufunguzo arangije akingura umuryango arasohoka ! Jordan n umutima wahise uvunika amenya ko umugore we ari serieux arangije arahaguruka yifata mumutwe abura icyo akora arangije arivugisha ati “bizavugwa he urugo rusambutse ntanumwaka urahaca !” Uko yibaza byinshi kurundi ruhande turabona wamucuti we Robert mumodoka ye arimo kujya kukazi turabonamo wamukobwa Francine . Robert ati “ugomba gukora akazi kawe neza kandi sinshaka ko azavumbura ko tuziranye” Francine arasubiza ati “ntungireho ikibazo akazi ndagashoboye. Ariko se niba ntarengereye nakubaza impamvu ushaka kumukorera ibyo byose ?” Robert ahindukirana umujinya ati “akazi kawe ndakeka ukazi , ibisigaye wirengera !” Francine ati “sawa Boss, noneho wansiga hano nkomeze kwishuri !” Robert araparika Francine avamo arangije nawe arakomeza !!!
💞
💞
💞
Jordan we abonye amahitamo y’umugore we yahise asohoka yatsa imodoka aza kureba uwababere maraine amuhanuze arangije aratangira ati “sorry kuba mbazindukiye mugitondo kandi nzi neza ko ari unwanya wo kujya kukazi” Umumama arangije ati “iyumve amahoro. Ntabwo nabura umwanya wo kuganira nawe igihe unkeneye”
Jordan ati “ubu umbona hano ukwezi kwose kugiye gushira nge na Isabella turyama kubiri. Ntako ntagize kubaza Isabella ambwire ikibazo cyamuteye kuva mucyumba ariko we akomeza kundakarira ntanambwira niba ari nikosa nakoze basi ngo nsabe imbabazi !” Maraine ati “ntibishobka ! Nigute yaba yarafashe umwanzuro wo kuva mucyumba ntakintu gikomeye cyabaye?” Jordan arasubiza ati “ngewe rwose ntabyo nzi kabisa ! Ntako ntagize ngo basi ambwire ikosa mfite ariko yaranze . Uyu musi ho nagerageje kumukanga mubwira ko natampa umwanya ngo tuganire ambwire ikibazo gihari ko ndibubifate nkaho yatse gatanya ariko we yanze aragenda !!”
Maraine ati “ndaza kumushaka muganirize numve ikibazo afite nyuma nzaguha inyishu yampaye !” Jordan ati “uzaba umfashije kabisa ,ubu nataye umutwe nibaza uko abantu bazabifata urugo rusambutse ntanumwaka ruramara !” Maraine ati “ humura biraza kugenda neza nimuganiriza ndabizi neza araza kumbwira ikibazo afite kandi nitumara kumenya ikibazo afite turaza gushaka uko twagikemura !”
💞
💞
💞
Tuze kuri Isabella , ari kukazi gusa nawe mumutwe ari kwibuka amagambo umugabo we yamubwiye buri kanya bigatuma adafocusinga kukazi kugeza n’akazi kamunaniye !! Yafunze Machine arangije arasohoka asiga abwiye secretaire we guhindura rendez vous zose yari afite ko we atameze neza arangije asohoka muri Company yatsa imodoka ajya kumucanga arangije yicara kugatebe aba yirebera amazi ! Hirya ye hari couple yari yasohotse , urukundo rurashushe sinakubwira . Yarabitegereje yumva amagambo asosa umusore arimo kubwira umukobwa munutima arivugisha ati “abagabo ni abana babi gusa , aho arimo kuguhenda ariko numara kugera murugo nibwo uzamenya we wanyawe uwariwe . Nanjye sinarinzi ko Jordan yakubahuka kunsha inyuma !” Arimo kumushinja ko yamuciye inyuma atazi ko amafoto yabonye ari editing ya Computer yewe n umugabo we ko atazi nakimwe ! Mwabantu mwe ndagirango twigire hano , sibyiza gucira urubanza mugenzi wawe utazi ukuri kwo kwanyakwo. Rimwe narimwe ibyo turebesha amaso si ukuri ahubwo hari igihe tubona ibyo abandi bashaka ko tubona . Iyo udashishoje ushobora kwisanga wahubutse ugakora ibitaribyo. Twitondere imimyanzuro dufata mubuzima !!!!!!!
💞
💞
💞
Tuze kukazi kwa Jordan , Robert yaje kumureba mubiro bye arangije amuha impapuro arabanza azisinyaho maze aramubaza ati “wamugambi waciyemo se ?” Jordan arasubiza ati “sha ibyange birimo inshishi kabisa, ivaze ko namubwiye ko nagenda ndi bubifate nkaho anyatse gatanya yarangiza akabirengaho akagenda !” Robert aratangara cyane arangije ati “sha mwana ko bitumvikana ! Cyangwa baramuroze !” Jordan ati “sha nanjye byanyobeye ibibazo afite ! Gusa namutumyeho uwamwambariye kubukwe ntegereje igisubizo cye” Robert ati “sawa reka tubitegereze !” Asohoka mubiro arangije aza mubiro bye atangira kuzisubiramo asoma neza arangije amenyuramo !! Ahita afata phone arahamagara arangije kuri phone aravuga ati “Ingwe yacitse intege nicyo gihe ngo tuyifatirane!”
Ese arasobanura iki ? Komeza ukurikire inkuru !!!!
💞
💞
💞
Twiyizire kuri Isabella kumucanga , yahicaye umwanya munini yitekerezaho agize atya hari umugabo waje umwicara iruhande arangije aravuga ati “sorry ! Nemerewe kwicara iruhande rwawe ?” Arasubiza yiturije ati “ntakibazo rwose ko intebe ari public ntabwo nakubuza kwicara !” Umusore ati “thanks , nabonaga intekerezo zawe zagiye kure ndavuga nti reka ngerageze kukuvugisha. Ese ufite ikibazo kikugoye ?” Isabella ati “ikibazo ? Kombona ngewe meze neza ntakibazo na kimwe mfite !” Umusore ati “ hmm, sha uko warimo gutekereza n umwana aramutse akubonye yamenya ko uri gutekereza cyane ! Gusa ngewe nakurebye umwanya munini ndeba nukuntu wakomeje gutekereza unitegereza iriya Couple ndavuga nti byanze bikunze uriya muntu arafite ikibazo murukundo rwe . Gusa ndebye kukaboko kawe kibumoso mbona wambaye impeta mpita menya ko byanze bikunze ari umugabo wawe wakuvangiye !” Isabella ararakara arangije ati “ umva musore ! Kukwemerera kwicara impande yanjye ntuhite ubihindura iturufu yo kunyinjirira mubuzima bwanjye . So, cunga umunwa wawe rero !” Umusore amenyuramo ati “nkuko nari nabiketse , umugabo wawe ntabwo abasha kugushimisha bihagije nibyo bituma ugira umutima uhora urakaye gusa. Ariko nyamara nge nanagufasha kuko ako niko kazi kanjye !” Isabella yitegereza umuhehesi arimyoza gusa ahita ahaguruka arigendera !!
💞
💞
💞
Tuze kuri Jordan , akazi agasoje yaratashe mumodoka ye . Arimo agenda hari abanyeshuri yanyuzeho arebeye muri side mirror abonamo Francine ahita ahagarara arabategereza . Bamugezeho ahita amanura ikiyo arahamagara ati “Francine !” Bose bahindukirira rimwe Francine ahita aza yegera kumuryango aramusuhuza biboneka ko amwishimiye ! Jordan ati “wowe ndagucaho ntanubwo uvuga kweri ?” Francine ati “Sha ntakubeshe ntabwo nari namenye imodoka yawe” Jordan ati “oya nawe , habe no kumenya plaque y imodoka kweli !” Francine ati “sorry , ntabwo bizongera !” Jordan ati “oya nawe , nakongera nkakunguruza se ?” Francine ati “muuuh ,uyu musi ntakibazo ndafite uwo tumarana irungu munzira , so wagenda ntakibazo” Jordan ati “aaaah , we nawe imodoka ni nini mwaza mwese nkabunguruza ntakibazo” Francine ashaka kwanga ariko Jordan ahita asifura wamukobwa barikumwe na Francine aregera arangije ati “mbahaye lift mwembi hari ikibazo ?” Undi arasubiza ati “lift ni mbi cyane kubakobwa cane cane iyo uyihawe nuwo utazi imico ye !” Jordan ati “aah, ngewe ntabwo ndi umuntu utazwi , Francine aranzi” Undi ati “niba akuzi ntabwo nabyanga, Francine twinjire bana dore n urugendo rwari runini” Ahita akingura imodoka arinjira Francine nawe abona ntakindi yakora nawe arinjira .
💞
💞
💞
Bagenze umwanya muto maze Jordan yakira msg arangije arahindukira arabareba inyuma ati “Girls , hari umuntu nshaka guhura nawe gato aha imbere , mwanyemerera tukahanyurana ni umwanya muto ngahita mbakomezanya ?” Francine ati “ariko twe nubwo watwururukiriza hano ntakibazo twakomeza dore twari no hafi gushika” Mugenzi we ati “ hoya niba bidatinda twagutegereza ukadushina ariko utari butinde ntakibazo” Francine ashaka gusubiza ariko Mugenzi we amuhonyora kukaguru , araceceka Jordan ahita akata imodoka!!......LOADING EPISODE 07
.
ESE NI IKI KIZAKURIKIRA ? UTAZACAKWA NA NEXT EPISODE


Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane